Digiqole ad

Brig Gen Nkubito yaburiye abaturage ba Rubaya basa n’abigometse

 Brig Gen Nkubito yaburiye abaturage ba Rubaya basa n’abigometse

Brig. Gen. Eugene Nkubito aganiriza Abanyarubaya.

Gicumbi – Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude, ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo n’ab’inzego z’umutekano basuye abaturage b’Umurenge wa Rubaya bamaze iminsi bavugwaho kwigomeka ku muyobozi babona nk’uwaje kubabangamira, baburirwa ko nibatisubiraho bizabagiraho ingaruka.

Abayobozi banyuranye ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru basuye uyu Murenge wa Rubaya.
Abayobozi banyuranye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru basuye uyu Murenge wa Rubaya.

Mu Murenge wa Rubaya haherutse koherezwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya ushobora gukumira ibi byaha, witwa Nkunzurwanda John, ariko ngo ahura n’imbogamizi z’abaturage batumva kuko n’iyo irondo rigerageje guhagarika ababa binjiza Kanyanga na Magendu mu gihugu bararihohotera.

Brig. Gen. Eugene Nkubito uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, yihanangirije abaturage by’umwihariko abakomeje guhunguabanya umutekano, dore ko bamwe mu baturage bavugwaho gukubita irondo.

Uyu muyobozi w’ingabo yababwiye ko umuntu wese uhungabanya umutekano w’igihugu agamije guhima ubuyobozi  bw’Umurenge afatwa nk’umwanzi w’igihugu, kandi ngo inzego z’umutekano zirambiwe guhora zibihanangiriza.

Yababwiye ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha abigize ibyigomeke, ndetse abasaba kugaragaza abakora ariya makosa bakabagaragaza ngo bazikururira ibibazo.

Brig. Gen. Nkubito yagize ati “Hano muri uyu Murenge mukomeje kuvugwaho guhangana n’ubuyobozi, ntimwumva ibyo babasaba, mukomeje kwinjiza kanyanga mu masaha y’ijoro, mwanze kumva, none mugeze n’aho gukubita abaturage badufasha gukora irondo.”

Brig. Gen. Eugene Nkubito aganiriza Abanyarubaya.
Brig. Gen. Eugene Nkubito aganiriza Abanyarubaya.

Brig. Gen. Nkubito yongeraho ati “Abakomeje imyitwarire idashobotse murikururira umukoshi, tugiye kubashakisha, kandi nimutumva mugakomeza kwigomeka ku muyobozi twizeye neza  ko ashobora kubafasha kwiteza imbere biraza kubagaruka, aho kugira ngo mufatanye  murumva ko aje kubangamira kanyanga na magendu mwinjiza mu gihugu, nimudahinduka muzabona ibyo mushaka kwikururira.”

Uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Mutezintare Bertin nawe yasabye abaturage kumva ko umutekano mucye udaterwa n’amasasu gusa.

Yagize ati “Kanyanga ni umwanzi wacu nk’abashinzwe umutekano ndetse n’umuntu wese uyinywa ni umwanzi w’igihugu mureke kwifashisha ibiyobyabwenge.”

Uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Mutezintare Bertin.
Uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Mutezintare Bertin.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude nawe yashimangiye ko aba baturage bagomba guhindura imyumvire mibi ikomeje kubaranga, bakava mu gukora ibyaha bihungabanya umutekano, ariko n’abatabikora bagatera intambwe yo gutanga amakuru bakagaragaza ababikora.

Kanyanga na Magendu zinjirira mu Murenge wa Rubaya zivuye mu gihugu cya Uganda, ngo zikomereza mu Karere ka Burera, zikinjira muri Muhanga, kugeza byinjijwe no mu gihugu cy’u Burundi, izindi zikajya hirya no hino mu Rwanda.

Gusa inzego z’umutekano zishima ubuyobozi bushya bw’uyu Murenge ukora ku mupaka wa Uganda ko bwagerageje kurwanya icuruzwa rya Kanyanga, ari nayo mpamvu ngo abaturage barwanya ibyemezo bye bashaka ko agenda hakagaruka abo bahoranye cyangwa abandi bashobora kuborohera mu byaha bakora.

Abaturage ba Rubaya basabwe kwisubiraho.
Abaturage ba Rubaya basabwe kwisubiraho.
Uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Mutezintare Bertin aganiriza aba baturage.
Uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Mutezintare Bertin aganiriza aba baturage.
Brig. Gen. Eugene Nkubito uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kwirinda icyaha.
Brig. Gen. Eugene Nkubito uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kwirinda icyaha.
Abaturage ngo ntibashaka umuyobozi ubabuza kwinywera, no gucuruza kanyanga.
Abaturage ngo ntibashaka umuyobozi ubabuza kwinywera, no gucuruza kanyanga.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

13 Comments

  • Bravo Afand NKUBITO!!!!!!!!!!!! BAGAMBEKO

  • Amasura ya bariya baturage arerekana ko bari bishimiye cyane ubutumwa bahawe n’ingabo na polisi. Ntihazagira umuturage ubeshya ko batewe ubwoba, kuko abapolisi babacungira umutekano bari bitwaje ndembo gusa. Imiyoborere myiza imaze gushinga imizi.

  • Nanjye bangose bakampagarahejuru nimbunda nakwemeribyo bambwiye ngakiza amagara kukwaho gupfanone wapfejo.

  • Hano mpise nibaza niba baje kubushake bwabo.Aho niho u Rwanda rufite ikibazo muri manda ya 3 irikudusatira.Umuntu wese n’ubwo yaba avuye mu kuzimu akiyamaza avuga ati: Banyarwanda porogaramu yanjye nimwe.Mbahaye ukwishyira mikzana mu gihugu cyanu.Icyo gusa ibyiterambere n’umutekano nintore naza Rwanda day byose akabirekera abandi, mwabona amajwi yabona gusa hagomba kuza abantu bagenzura kuko itekinika turarimenyereye..

  • Nyamara abanyarwanda bazubwenge mujye mubitondera izondembo, imbunda na Habayrimana yarazifite.kandi mujye mutinya umuturage ushonje.

  • Nibanga babashikuze akaboko harya ninde wabivuze ra?

  • Njyewe mfite ikibazo kimwe, niba koko nkuko batubwira ko abaturage bibona mubutegetsi buriho kubera imiyoborere myiza, ababayobozi koko baba bakeneye eskoti ingana kuriya cyangwa ntabwo bizeye bariya baturage?

  • Ese ubwo mwese mushyigikiye ko kanyanga yangaza abantu?iyo bayihaze sibo bafata abana banyu kungufu sibo badiha bashiki banyu bashakanye ubwo koko ntasoni uwumva adafite umutekano kuko yabonye imbunda yambuke ajye Nakivale. Yangwa ahandi ariko muvane atiku aho

    • Harabazasubirayo vuba nibatareba neza.

  • ko nta nta photo ya Gouverneur mbona kuri iyi nkuru bomeze gute??????Umunyamakuru ya kishe rwose hakagombye kuba hariho ifoto ye kandi akatubwira nibyo abaturage bagirizwa kuri iriya nkuru.

  • Mperutse kureba aho umuturage wimwe ijambo Prezida Kagame yagiye mu Mutara yasaranye abantu bose, na Prezida ubwe bikamunanira kumucecekesha ngo atuze, mpita mbona tugeze mu ikorosi rikomeye cyane n’ubwo twirirwa twivuga imyato. Muroge magari amazi si yayandi. Abanyarwanda bariho barashirika ubwoba.

  • @Mibukiro, Ngunda n’abandi mutekereza kimwe: Kubuza abantu kwicwa na kanyanga kuri mwebwe nibyo bibaye icyaha? Kwishyira ukizana numva bamwe muririmba ni ukureka abaturage bakibera mu kajagari ka magendu, bakicwa n’ibiyobyabwenge, bakarwana n’irondo, …? Birababaje rwose kumva kuri bamwe ubwisanzure ari urugomo. Hanyuma rwose niba ingoma ya Habyara muyikumbuye nababwira iki nimwikusanye murebe ko mwayigarura!!!!Aho gukora ngo mwiteze imbere murata umwanya nka cya kirondwe!

    • Oya nawe Mahoro wivangavanga byose.Iyo bavuze ukwishyira ukizana ntabwo bavuze za kanyanga, iyo bavuze guha uburenganzira umuturage akajya mu nama cyangwa nyajyeyo ntibivuzeko aba yanga gahunda za leta,twese tuziko buri muntu mu gitondo azinduka ashaka ikimushaho yewe nuwazindukiye kupagasa 800frw.Ese niba uyumunsi yaje muriyi nama agasanga agoswe nabasoda nabapolisi urumva hatarikibazo koko? Esuwo muturage baramutinyiriki niba koko bakora neza kandi bakunzwe nabaturage?

Comments are closed.

en_USEnglish