Ikinyamakuru Umuseke kibabajwe no kumenya no kubamenyesha urupfu rwa muzehe Celestin Gashaza abasomyi bacu mwamenye mu ntangiriro za 2015 ubwo yari incike iba munsi y’igiti ahamaze imyaka ibiri. Twamukoreye ubuvugizi arubakirwa avanwa munsi y’igiti atuzwa mu nzu imukwiye anafashwa mu zabukuru yarimo. Uyu musaza icyo gihe yashimye cyane ubuyobozi bwamwubakiye, ashimira abantu benshi bagiye bamugeraho nyuma […]Irambuye
Hagati y’Umurenge wa Rwabicuma na Nyagisozi mu karere ka Nyanza ahaca umugezi wa Mwogo iyo imvura yaguye ikiraro kirarengerwa, n’ubusanzwe ariko ngo si ikiraro gikwiriye cyabafasha guhahirana. Safari Vincent umukozi mu mushinga w’ubuhinzi ukorera mu mirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma akoresha moto yambuka iki kiraro, buri munsi ni ingorane kuri we ndetse ngo iyo imvura […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje urukiko rw’ibanze rwa Kamembe rwategetse ko umuyobozi wa kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi, Dr Gahutu Pascal ukekwaho ibyaha birimo kunyereza amafaranga y’iyi kaminuza arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze. Urukiko rwategetse ko Dr Gahutu adakomeza gucumbikirwa kuri station ya police kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha. Dr Gahutu yatawe muri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera Abayoboke b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) bahawe ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda basabwa kuyisigasira no kuyisakaza mu baturanyi babo, banasabwe kuzitwara neza mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama bakamenya guhitamo uzabagirira akamaro. Umuyobozi w’iri shyaka mu ntara y’Uburasirazuba, Francois Dukuzumuremyi avuga ko amatora bayiteguye neza, […]Irambuye
Abaturage b’Umurenge wa Nyamyumba wari umwe mu mirenge yagaragayemo ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yayo mu gihe cy’abacengezi baremeza ko nyuma y’imyaka 23 ubu ngo abarokotse n’abayigizemo uruhare babanye neza, nubwo ingengabitekerezo bakiyijujura mumatamatama. Abatuye uyu murenge basa n’abahuriza ku bisubizo ku mibanire y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baturage by’umwihariko […]Irambuye
Mu murenge wa Rwezamenyo hafi y’ikiraro cy’ahitwa kwa Mutwe hafi y’ibiro by’akagari ka Gacyamo, mu ijoro rishyira ku cyumweru umuhungu bamusanze yapfuye, umukobwa bari baraye mu nzu imwe nawe ajyanwa kwa muganga ameze nabi, ku mugoroba na we yashizemo umwuka. Iyi nkuru yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ubwo umwe […]Irambuye
Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ni hamwe mu duce dutuwe n’abaturage batagira ubwiherero n’ababufite bukaba butameze neza. Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage biyemeje guhangana n’iki kibazo bakaba bagiye gushyiraho icyo bise ‘Ubwisungane mu kubaka imisarane’, abaturage bakajya baterana ingabo mu bitugu bakubakirana ubwiherero. Muri ibi bikorwa bigamije guca ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ubuyobozi buzajya […]Irambuye
Gicumbi ni Akarere kakunze kuvugwamo ibibazo by’isuku nke mu baturage, ubukangurambaga bwahagurukiwe muri iki gihe ngo buri gutanga umusaruro, cyane cyane ubwakozwe mu bana aho by’umwihariko mu mirenge ya Rukomo, Nyamiyaga na Ruvune abana ubu bari kwigisha ababyeyi isuku. Ubukangurambaga bwakozwe mu rubyiruko guhera mu bana biga amashuri abanza n’ayisumbuye muri iyi mirenge itatu guhera […]Irambuye
Nyuma y’icyumweru kimwe bimuriwe muri gereza ya Mageragere umugororwa witwa Jovin Rugamba ejo yatorotse iyi gereza nk’uko byemejwe n’inzego zishinzwe umutekano ziri kumushakisha. Jovin Rugamba ngo yari yarakatiwe imyaka 20 y’igifungo ubu akaba yari amaze imyaka itandatu afunze. Rugamba ubu ari gushakishwa uruhindu n’inzego z’umutekano zivuga ko yatorotse gereza ubwo bari mu nzira basubira ahahoze gerezaya […]Irambuye
Mu imurikabikorwa ryitwa Outbound Travel Mart 2017 (OTM) mu Buhinde kuwa gatatu ubukerarugendo bw’u Rwanda bwahegukanye igihembo cy’ahantu hatanga ikizere imbere mu by’ubukerarugendo. Yari inshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye OTM ryabereye i Mumbai. Outbound Travel Mart (OTM) niryo murika rikomeye mu by’ingendo z’indege n’ubukerarugendo mu Buhinde, kompanyi zirenga 1 000, zirimo n’ibigo by’ibihugu by’ubukerarugendo, […]Irambuye