Abakozi ba Banki y’ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguwe mu rwibutso ruherereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga. Muri iki gikorwa Umuyobozi w’iyi Banki ishami rya Muhanga Bayiringire Louis yavuze ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse gusa. Aba bakozi ba Banki y’ubucuruzi y’Abanyakenya bavuga ko batekereje kunamira inzirakarengane […]Irambuye
Nyamirambo – Mu nama isanzwe ihuza abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto(Abamotari), ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ubwa Polisi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) hagamijwe kunoza imikorere yabo kuri uyu wa 06 Gicurasi abamotari babwiwe ko abazitwara nabi bagiye kujya bakurwaho amanota ku buryo uzageza ku manota mabi azagenwa azajya yirukanwa […]Irambuye
Umusaza Ndagijimana Azariya, utuye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Akabuti, Umurenge wa Kansi, Akarere Ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo arishimira ko yavuye muri Nyakatsi ariko ngo abeshejweho n’ubushake bw’Imana kubera ubukene. Ndagijimana avuga ko nyuma y’uko abana be bose bamushizeho kuko bamwe bahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibagaruke, abandi bakicwa n’urupfu rusanzwe ngo […]Irambuye
Henshi baravuga ngo iyo ushaka guhisha umuntu ikintu cyane cyane umwirabura ngo uracyandika. Ibi bikaba bigaragaza ko umuco wo gusoma mu birabura ukiri hasi, tutanirengagije n’uwo kwandika. Humura Ministries igamije gufasha abantu bafite ibibazo by’ibikomere bikabije ku mutima bakomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagurukiye icyo kibazo kuko ubu ikangurira abantu kwihingamo umuco wo kwandika no […]Irambuye
Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2014, Abanyarwanda baba mu mujyi wa Cape Town mu gihugu cy’Afurika y’Epfo n’inshuti zabo ziganjemo abakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba n’abaturage b’Afurika y’Epfo ndetse n’Abayahudi baba muri iki gihugu bahuriye ku kigo cy’inzu ndangamurage cy’Abayahudi (Cape Town Holocaust Centre) giherereye mu mujyi wa Cape Town mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 2, Gicumbi, 2014, abayobozi, abakozi n’abanyeshuri b’ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology) basuye urwibutso bwa Jenoside rwa Ntarama. Uru rwibutso rwasuwe rwahoze ari Kiliziya rwaguyemo Abatutsi basaga 5000 nk’uko byasobanuwe n’ubishinzwe niho Eng Gatabazi yavugiye ariya magambo yo gushishikariza abanyarwanda guhua imbaraga bakubaka igihugu cyabo kuko n’ubundi […]Irambuye
Kuri uyu wa 2 Gicurasi mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara hatangijwe ukwezi k’urubyiko ku rwego rw’igihugu. Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko gukangukira umurimo kandi rukirinda abarushuka ngo rujye mu bikorwa bibi. Yongeyeho ko bahisemo ko ukwezi k’urubyiruko mu Ntara y’epfo kwatangirira mu Karere ka Gisagara kuko kari mu […]Irambuye
Mahoro Emmanuela, Umubyeyi w’imyaka 30 utuye mu Mujyi wa Kigali Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye afite imyaka 10, ihitana ababyeyi be bombi n’abavandimwe babiri muri bane bavukana, ariko ibyo yarabirenze abasha kubabarira abamwiciye. Kuva Jenoside yahagarikwa, Mahoro n’umuvandimwe we baje kujyanwa mu kigo cy’impfubyi kugeza ashatse umugabo agashinga urugo rwe. Uyu mubyeyi yavuze ko […]Irambuye
30 Mata 2014 – Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri rikuru rya INILAK hamuritswe igihangano cyo kwibuka cyubatswe ku ishami rya INILAK ku Kicukiro. Dr Jean Ngamije umuyobozi w’iri shuri yavuze ko iki ari ishusho izajya yibutsa abayibonye ko Jenoside isakwiye kongera kubaho ukundi mu Rwanda. Muri uyu muhango […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu nama idasanzwe ya 12 ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Arusha muri Tanzania bemeje ahazashingwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse biyemeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi muri aka karere. Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Perezida wa Ouganda Yoweri […]Irambuye