Niko bo babyemeza. Impanuka yo mu muhanda irimo umumotari, niwe munyamakosa, gushyamirana hagati ye n’umugenzi, niwe munyamakosa, gutwara umucyaha atabizi, niwe munyamakosa, kugongwa n’imodoka, niwe munyamakosa, kubaza umupolisi impamvu ahanwe ni agasuzuguro ubwo niwe munyamakosa n’ibindi bavuga ko byose aribo bihita bishyirwaho. Ku mwaka iyo ugereranyije abamotari bakabakaba ibihumbi 10 bo mu mujyi wa Kigali […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko nka kimwe mu bintu biteza amakimbirane, muri Kinyinya mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi, Umuryango mpuzamahanga w’Abongereza ‘International Alert’ uharanira ubumwe n’ubwiyunge hirya no hino ku Isi uratangaza ko ubumwe n’ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi itandukanye bigoye cyane ugereranyije n’ibice by’icyaro […]Irambuye
Icyapa kiriho ba Miss Rwanda babiri basoma ku itama umuhanzi King James cyateje urunyurane rw’ibitekerezo n’impaka ndende ku bakurikiye ibyacyo. Nakurikiye izi mpaka nzisangamo ukuri ku ruhande rw’abumva kuba iki cyapa cyamanuwe nta mpamvu ifatika no ku ruhande rw’abumva ko icyapa nka kiriya kidakwiye mpasanga ukuri. Ndagerageza kugereranya impande zombi uko nabonye zivuga kuri iki […]Irambuye
Ejo kwa kane, akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye kemeje ko hashyirwaho umudari witiriwe umusirikari w’umunyasenegale capitaine Mbaye Diagne wari mu ngabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ubwitange yagaragaje mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Mu itangazo, akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kasohoye rivuga ko gushyiraho uyu mudari witiriwe capitaine […]Irambuye
Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 08 Gicurasi rwagaragayemo guterana amagambo yuje uburakari hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha aho ubushinjacyaha bwamwikomye kububeshyera kumwita Imbwa. Hashize iminsi irenga itanu Mugesera ari mu kiciro cyo kubaza ibibazo abatangabuhamya mu rubanza rwe. Aya magambo yaje akurikiwe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gicurasi, abaturage bo mu mujyi wa Musanze, bafashe umusore witwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 23 ukekwaho kuba yari amaze kwiba amafaranga 1 900.000Frw mu iduka ry’umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi witwa Nyirambarushimana Marcelline, bakamushyikiriza Polisi. Ubwo aba baturage bamufataga bakaba baramusanganye 1,800,000Frw nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda. Nyirambarushimana akaba avuga […]Irambuye
Nyuma y’uko mu cyumweru gishize iteme ryo Murenge wa Bweramana mu gishanga cya Base ricitse, abaturage barasaba ubuyobozi kurisana hakiri kare kugira ngo ubuzima bukomeze kuko ryari rifite akamaro kenshi mu bucuruzi n’ubwikorezi bwahuzaga imirenge n’utugari tuhaturiye. Mu muhanda warimo iri teme uherereye i Bweramana wahuzaga uyu umurenge n’indi mirenge y’Akarere ka Ruhango kandi wanyurwagamo […]Irambuye
Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe niwe kuri uyu wa 07 Gicurasi watangije Inama yaguye y’iminsi itatu ku mutekano iteraniyemo abayobozi b’ingabo z’igihugu ndetse n’abayobozi ba koleji ya Nyakinama, ku nsanganyamatsiko igira iti ” Contemporary Security Challenges: The African Perspective”. Intego y’inama yaguye ku mutekano i Nyakinama ni uguha amahirwe abanyeshuri biga mu amasomo y’ubuyobozi bw’ingabo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Gicurasi Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho mu ruzinduko rw’akazi, yasuye Ibitaro bya Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi, aho yahaye amahirwe yo gukomeza amashuri abaforormo abakozi bane b’ibi bitaro. Ibitaro byasuwe na Minisitiri Binagwaho ni bishya, byafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame kuwa 28 Gicurasi 2012, ni […]Irambuye
Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bamwe mu bahatuye barasaba Leta kubagezaho amazi meza kuko amazi bakoresha ari amazi mabi bavoma mu mariba ashaje y’amazi mabi ubusanzwe yuhirwamo inka, nayo ngo akaba ari gukama. Mukarubuga Florentine utuye mu murenge wa Karangazi mu mudugudu wa Bidudu yavuze ko nta mazi meza bagira, avuga ko […]Irambuye