Digiqole ad

Mahoro yabohotse umutima ababarira abamuhemukiye

Mahoro Emmanuela, Umubyeyi w’imyaka 30  utuye mu Mujyi wa Kigali Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda yabaye afite imyaka  10, ihitana ababyeyi be bombi n’abavandimwe babiri muri bane bavukana, ariko ibyo yarabirenze abasha kubabarira abamwiciye.

Mahoro Emmanuela wabohotse ku mutima ababarira abamuhemukiye.
Mahoro Emmanuela wabohotse ku mutima ababarira abamuhemukiye.

Kuva Jenoside yahagarikwa, Mahoro n’umuvandimwe we baje kujyanwa mu kigo cy’impfubyi kugeza ashatse umugabo agashinga urugo rwe.

Uyu mubyeyi yavuze ko aya mateka yamusigiye ibikomere bikabije ku buryo yabonaga buri muntu wo mu bwoko bw’Abahutu akamucira urubanza, kuko yumvaga bose barakoze Jenoside kandi ko ari umugambi bose bari basangiye. Ku buryo yamaze igihe kirenga imyaka 10 yumvaga aramutse abonye ubushobozi yakwihorera ku Bahutu.

Ibi bikomere no kutababarira yabimaranye igihe kinini bigera n’aho bimugiraho ingaruka zikomeye z’ihungabana ku buryo yagendaga atsindwa mu ishuri  kubera iri hungabana.

Mahoro ariko ngo yaje kugira amahirwe umwarimu wamwigishaga aza kumwegera, amubaza ikibazo yahuye nacyo arakimutekerereza, hanyuma uyu mwarimu amwemerera kumubera umubyeyi, guhera icyo gihe ngo kugeza n’ubu yumva atangiye kuruhuka umutima.

Ikindi kandi ni uko ngo n’ikigo cy’impfubyi yabagamo cyajyaga kimuha ibikoresho byose umunyeshuri akenera bimugarurira icyizere ku buryo yabonaga ameze kimwe n’abandi bana bose bafite ababyeyi, ariko avuga ko icyo gihe cyose yari atarababarira Abahutu akomeza kubacira urubanza.

Nyuma y’ibyo byose ariko Mahoro avuga ko yaje koherezwa mu mahugurwa y’isanamitima, bamwigisha kubabarira icyo ari cyo.

Aha kandi yanahigiye ko Imana ariyo igomba kwikorerera imitwaro uwo ari wese ndetse n’urukundo ikunda abantu, amenya ko icyaha ari gatozi, bityo umuntu adakwiye ku bumbira hamwe ubwoko. Atangira kubabarira abamuhemukiye bose ku buryo yaje no gushakana n’Umuhutu.

Mahoro kandi asaba abagifite ibikomere ku mutima bose kutibagirwa amateka ariko ko batagomba no guheranwa n’agahinda, ahubwo bakaneshesha ikibi icyiza.

Mahoro Emmanuela n'umutware we bashakanye nyuma yo kubohoka.
Mahoro Emmanuela n’umutware we bashakanye nyuma yo kubohoka.

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Mahoro ndagushimiye cyane kubw’ubu buhamya bwawe utugejejeho kandi ntagushidikanya yuko nawe wabereye urumuri abandi bafite imitima yashenguwe na Genocide yakorewe abatutsi. Mu byukuri rero icyaha ni gatozi ntago abantu bose bashobora kuba babi cg se ngo bose babe beza ngo n’uko basangiye ubwoko!!Imana ikomeze ikumurikire wowe n’umuryango wawe kugirango mukomeze kubera urumuri abandi bakigoswe n’inzangano zishingiye ku moko.God Bless.

    • nanjye iyi nkuru iranyuze. dusangiye sitution. wenda abo tuzabyara bazahindura urwatubyaye,bakaba abahuza b’ impande zombi (ba nyirasenge/se wabo na ba nyirarume/nyina wabo basigaye babona ari ” ABO MU BACU ” wa mugani wa ba bandi ). Mbasetse: wagirango bene Kanyarda iyo bahuriye hanze yarwo ntibahura bagahuza bagakora AKAZU NYARDA ?  Iby’ amoko babisiga i Kanombe/Gatuna/Kanyaru.  Ese ubundi dupfa iki ? JYE NASANZE  ICYO DUPFANA KIRUTA KURE ICYO TWAGAPFUYE.

  • Ariko muroroshya mugakabya, iyo umuntu yishe ubwo aba yarahemutse cg simply aba yarishe, iyi titre uko yanditse watekereza ko mahoro bamwambuye nkamafaranga cyangwa bakamurira itungo. mujye mwandika ko yababariye abamwiciye nta kubyoroshya ejo mutazaba nkabafaransa bavuze ngo ntabwo bagize uruhare muri jenoside, ngo ahubwo ni erreur technique yabaye

  • Siko bahemuka di munyamakuru we!

  • iyinkuru yanditwe na baramu ba mahoro

  • Ubwo se koko… kubabarira uwamuhemukiye..uuuum. ubwo se n.inanasi bamwibye mu murima, n,ihene se bamwibye maze akababarira. sinanze ko umuntu yababarira uwamugiriye nabi, ariko biba byiza iyo nawe akoze intambwe iganisha gusaba imbabazi uwo yiciye kuko muli iyi specific case, mbawiciye ababyeyi n,abavandimwe ariko ntaho mbona njye baramusabye imbabazi. Icyampa uwanyiciye kandi tunaturanye aho mba, akaza akansaba imbabazi byibura, sinapfa mpagaze ukuntu singaye meze kandi ntabuze imibereho. Bene izi temoignages zo kubabarira tout simplement umuntu atanagusabye imbabazi kandi ahari atanabishaka, nibyo bituma twibeshya ko ubwiyunge mu banyarwanda bwagezweho kuva iyicwa ry,abatutsi muli 1994 kandi ataribyo.. ndazi agaciro ko kubabarira ariko ntutuzibeshye  ko bishobokera buli wese.

Comments are closed.

en_USEnglish