Muhanga: KCB yunamiye inzirakarengane zishyinguwe Nyarusange
Abakozi ba Banki y’ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguwe mu rwibutso ruherereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga. Muri iki gikorwa Umuyobozi w’iyi Banki ishami rya Muhanga Bayiringire Louis yavuze ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse gusa.
Aba bakozi ba Banki y’ubucuruzi y’Abanyakenya bavuga ko batekereje kunamira inzirakarengane zishyinguye muri uyu Murenge mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bayiringire Louis umucungamutungo wa Banki y’ubucuruzi y’Abanyakenya, ishami rya Muhanga yatangarije UM– USEKE ko buri mwaka hari ibikorwa iyi banki ikora kandi ngo iba yarashyize ho ingengo y’imali y’amafaranga yo kwita ku barokotse batishoboye by’umwihariko ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.
Yagize ati: ‘’ Mu bikorwa dushinzwe gukora ntidushobora kwiyibagiza ko hari Abanyarwanda bahuye n’ibibazo bikomeye birimo na Jenoside bityo buri mwaka rero tubanza gufata umwanya wo kunamira inzirakarengane, nyuma tugafasha n’abarokotse kandi n’igikorwa ngarukamwaka’’
Sunzu Jonathan wari uhagarariye umurenge wa Nyarusange muri iki gikorwa cyo kunamira inzirakarengane yavuze ko bibashimisha cyane kubona ko hari Abanyarwanda bafite umutima w’urukundo ndetse bakazana n’abanyamahanga mu rwego rwo kubereka amateka mabi yaranze u Rwanda yaje kugeza naho Jenoside yakorewe Abatutsi iba.
Sunzu yavuze ko ibyabereye muri uyu murenge ari agahomamunwa kubera ko imibiri myinshi y’abazize Jenoside itigeze iboneka kubera ko yaroshywe mu mugezi wa Nyabarongo, ariko ko ubuyobozi bwagize bwakoze ibishoboka byose bugakusanya iyari ishyinguye hirya no hino mu tugari igashyingurwa hamwe.
Yashimiye iki gikorwa avuga ko cyerekana ubufatanye n’u buvandimwe mu kwibuka abacu bazize Jenoside.
Yagize ati:’’ Iyo mukoze igikorwa nk’iki cyo kunamira abazize Jenoside bitwereka ko abarokotse batari bonyine ko ahubwo hari abandi bazirikana umubabaro n’agahinda bahuye nabyo.’’
Uru rwibutso rwo mu murenge wa Nyarusange rushyinguyemo imibiri 1500 yavanywe hirya no hino mu tugari tugize uyu murenge ndetse no mu tundi tugari duhana imbibi n’uyu murenge.
Gusa ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko bakirimo gushakisha ahaba hakiri indi mibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.
0 Comment
No kuri kiriya kibazo cyuriya mwana wimwe imitungo ye mushyireho aho dushyira comments zacu.
Comments are closed.