INILAK yubatse ikimenyetso cyo kwibutsa ko Jenoside idakwiye kongera ukundi
30 Mata 2014 – Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri rikuru rya INILAK hamuritswe igihangano cyo kwibuka cyubatswe ku ishami rya INILAK ku Kicukiro. Dr Jean Ngamije umuyobozi w’iri shuri yavuze ko iki ari ishusho izajya yibutsa abayibonye ko Jenoside isakwiye kongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Muri uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba INILAK babanjye gusura urwibutso rwa Jenoside ruri i Nyanza ya Kicukiro mu rugendo rwo kwibuka maze bagaruka ku ishuri ryabo aho indi mihango yakomereje.
Indirimbo zo kwibuka, ubutumwa bwamagana Jenoside n’ubuhamya ni ibyaranze uyu muhango, by’umwihariko hatashywe ikimenyetso cyubatswe n’iyi Kaminuza bavuze ko kizajya kibutsa abazahiga n’abazahagera bose ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Dr Ngamije Jean yabwiye Umuseke ko nubwo hashize imyaka 20 Jenoside ibaye ariko igihe cyose u Rwanda ruzabaho ruzakomeza kwibuka ibi byabaye ruharanira ko bitazongera ukundi.
Ati “ Twubatse iki kimenyetso mu kigo cya INILAK kugirango umunyeshuri wese uzinjira n’uzasohoka mu marembo y’iri shuri azajye atera ijisho kuri icy’ikimenyetso yibuka ko jenoside yabayeho mu Rwanda itazongera kubaho ukundi bijye bihora mu mitima yabo”.
Dr Ngamije avuga ko INILAK yabayeho kuva mu 1997 ariko yaba abanyeshuri yaba n’ikigo yewe n’abanyarwanda bose ngo ntawutaragerwaho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi akavuga ko INILAK izajya itanga uburezi inatange isomo nk’iri rigaragarira ku gishusho nk’iki ry’ubutumwa bw’uko Jenoside idakwiye kongera kubaho na rimwe mu Rwanda.
Iki gishushanyo gifite metero eshatu z’uburebure gifite agaciro ka miliyoni eshatu z’u Rwanda, kikaba kirimo ikirahuri cy’agaciro kibonerana cyanditsemo amagambo avuga ngo “Genocide Never Again”
Mu rwego rwo gufasha guhangana n’ingaruka za Jenoside INILAK yubakiye amazu bamwe mu bacitse ku icumu batishoboye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, inatangiza ishuri ryo kudoda mu karere ka Huye mu Matyazo mu ntara y’Amajyepfo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ni byiza cyane ubuyobozi bwa Inilak gutanga urugero rwiza ntibizongere nabahembera ingengabitekerezo tubarwanye. Never Again!!!!!!!!!!1
urugero rwiza pee in our Country and worldwide Never Again!
Turabashyigikiye ntibikwiye ko abanyarwanda dupfa ubusa kandi twese twaravutse kimwe,kwigira nicyo cyambere twiteza imbere tukabana mumahoro! turede inzangane kuko ntawaremewe kubaho ubuziraherezo.GENOCIDE NEVER AGAIN IN OUR COUNTRY!!!.
Ngamije Jean ni umugabo mwiza kandi na INILAK ayiteje imbere. Nta kuntu atarwanya Jenoside kandi kuko akunda i Gihugu cye yaragikubitiwe none Imana imugejeje aya magingo. Harakabaho Paul Kagame ni INKOTANYI zaruye uru Rwanda rwari rwabuze nyirarwo. Imana ishimwe kandi ikomeze kurinda u Rwanda rwacu.
Comments are closed.