Abanyarwanda nibo bagomba kwiyubakira umuryango wabo basenyuye- Eng. Pascal Gatabazi
Kuri uyu wa gatanu tariki 2, Gicumbi, 2014, abayobozi, abakozi n’abanyeshuri b’ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology) basuye urwibutso bwa Jenoside rwa Ntarama.
Uru rwibutso rwasuwe rwahoze ari Kiliziya rwaguyemo Abatutsi basaga 5000 nk’uko byasobanuwe n’ubishinzwe niho Eng Gatabazi yavugiye ariya magambo yo gushishikariza abanyarwanda guhua imbaraga bakubaka igihugu cyabo kuko n’ubundi aribo bagize uruhare mu kugusenya
Aba bashyitsi bakigera kuri urwo rwibutso ruherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, basobanuriwe uburyo Abatutsi basaga ibihumbi bitanu biciwe muri kiliziya bari bahungiyemo kuko bari bizeye ko bari buhakure amakiriro yabo.
Uwitonze Bellancille ushinzwe gusobanurira abashyitsi amateka y’ibyabereye kuri urwo rwibutso, yababwiye amateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’abami kugeza abakoloni baje.
Yakomeje avuga ko amacakubiri mu Banyarwanda yazanywe n’abakoloni, abanyarwanda bamwe batangira guhezwa no gucibwa mu gihugu.
Avuga ko mu mwaka wa 1992 hishwe Abatutsi abandi bahungira muri za Kiliziya ariko abicanyi ntibabasangayo, bararokoka.
Mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga abatuye mu Bugesera bafashe icyemezo cyo guhungira mu nsengero kuko mbere nta wabasangaga mu nzu z’Imana, nyamara ubu bwo ntibyabahiriye kuko abicanyi babasanzemo ndetse babiciramo.
Yagize ati “Uko niko byagenze i Ntarama mu mwaka wa 1994 kuko aha hari urwibutso hari Kiriziya ihungiramo abantu barenga 5000, ariko bose barishwe. Abana bari bahungiye mu cyumba cyigishirizwagamo abenda guhabwa amasakarantu, biciwemo bakubiswe ku rukuta, bishwe urw’agashinyaguro.”
Abari basuye urwibutso beretswe bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama.
Eng. Gatabazi Pascal Umuyobozi wa Tumba College of Technology yavuze ko gusura urwibutso ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Yagize ati “Kuza gusura urwibutso ni ugusubiza abacu agaciro bambuwe, agaciro k’ubumuntu.”
Gatabazi akomeza avuga ko umuryango nyarwanda wasenyutse ugomba kongera kubakwa n’Abanyarwanda, abato bakaboneraho”.
Nsanzabaganwa Felix, umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri bo muri Kaminuza bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) mu Ishuri rya “Tumba College of Technology” yavuze ko urwibutso rwa Ntarama ruri mu zifite amateka yihariye.
Yagize ati “Muri iki gihugu cyacu, hari inzibutso zashyizwe mu zifite amateka yihariye, ni muri urwo rwego twahisemo kuva mu Ntara y’Amajyaruguru tukaza gusura urwibutso rwa Ntarama kuko narwo rufite ayo mateka.”
Kuri uru rwibutso avuga ati: “Iyo uza kumenya nawe ukimenya, ntuba waranyishe” bivuze ko abakoze Jenoside iyo baza kumenya agaciro k’umuntu n’ubumuntu basangiye batari gukora amahano bakoze.”
Abanyeshuri basuye uru rwibutso bavuze ko rufite ubutumwa bukomeye kandi ko bukwiye kuzirikanwa na buri wese kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba.
Muri iki gikorwa, Ishuri rya TCT ryahaye urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe yo gufasha mu bikorwa byaryo bya buri munsi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com