Kwandika no gusoma, imwe mu nkingi y’isanamitima '' Eric Irivuzumugabe
Henshi baravuga ngo iyo ushaka guhisha umuntu ikintu cyane cyane umwirabura ngo uracyandika. Ibi bikaba bigaragaza ko umuco wo gusoma mu birabura ukiri hasi, tutanirengagije n’uwo kwandika.
Humura Ministries igamije gufasha abantu bafite ibibazo by’ibikomere bikabije ku mutima bakomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagurukiye icyo kibazo kuko ubu ikangurira abantu kwihingamo umuco wo kwandika no gusoma, kuko ari imwe mu nkingi zo kurwanya ibikomere bikabije byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muryango wateguye iyi gahunda binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti: “Kwandika, ibanga ryo gukira ihungabana”
Eric Irivuzumugabe umuyobozi wa Humura Ministries, mu kiganiro na Umuseke atangaza ko hano mu Rwanda bahatangije ishuri ryitwa Focus Business school ryo kwigisha abarokotse Jenoside ryigisha abarokotse jenocide kwihangira imirimo kandi ngo iri shuri ryatanze umusaruro.
Aragira ati : “Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside ya korewe Abatutsi muri 1994, Humura Ministries yateguye igikorwa kidasanzwe cyo gukangurira Abanyarwanda kwibuka twiyubaka tunubaka n’abandi duhereye ku mitima yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”
Ibyo bikorwa biteganyijwe gutangizwa ku itariki ya 17 Gicurasi aho bazahura n’inararibonye ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ndetse n’abahura n’ibikorwa bya buri munsi by’isanamitima mu Rwanda.
Abazitabira ibi bikorwa bazaganira ndetse banoze ubumenyi bafite ku isanamitima. Ku munsi uzakurikira muri Sport View Hotel, bazarebera hamwe uruhare kwandika no gusoma bishobora kugira mu gusana imitima yashengutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Eric Irivuzumugabe avuga ko iyo umuntu yandika cyangwa avuga ibikomere bimuvamo kuko ibimurimo bisohoka kandi bikaba byagira n’undi bibera isomo cyangwa agakira ibikomere afite bitewe n’ubuhamya bwa mugenzi we yasomye.
Eric Irivuzumugabe akangurira buri wese kuzitabira ibyo biganiro byombi kugira ngo bazarusheho gusangira ubumenyi ku isanamitima kuko buri munyarwanda wese yakozweho na Jenoside kandi ahura n’ingaruka zayo ku buryo bumwe cyangwa ubundi.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
woww ibi bikorwa ni byiza, nanjye nagerageje kwandika ibyambayeho kandi numva nararuhutse pee, gusa imbogamizi nti zibura, ubushobozi bwo gusohora igitabo, usanga buhenze cyane, usanga benshi dufite inyandiko, ariko kwitwa ibitabo usanga bikidusaba urugendo rurerure. niba hari abanjyana mu kwandika ibitabo, badufasha bakaduha adress zabo, comme ca bizadufasha.Yeah Thanks As Emmy Sympa uwimana
Comments are closed.