Digiqole ad

Gisagara: Urubyiruko rwasabwe kwirinda abarushuka

Kuri uyu wa 2 Gicurasi mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara hatangijwe ukwezi k’urubyiko ku rwego rw’igihugu. Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga  Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko gukangukira umurimo kandi rukirinda abarushuka ngo rujye mu bikorwa bibi. Yongeyeho ko bahisemo ko ukwezi k’urubyiruko mu Ntara y’epfo kwatangirira mu Karere ka Gisagara kuko kari mu turere dufite urubyiruko rutagira akazi rwinshi.

Abanyonzi bo mumurenge wa Kansi baremeye mugenzi wabo
Abanyonzi bo mumurenge wa Kansi baremeye mugenzi wabo

Yagize:’ Twahisemo aka karere ka Gisagara  kuko hagaragaramo urubyiruko rugifite ubukene kurusha ahandi kugira ngo tubafashe  kimwe no kuremera abavuye i Wawa’’

Akomeza avuga ko ikibazo cy’ubushobozi buke mu rubyiruko cyizwi bityo bakaba ngo barashyize ho ikigo gishinzwe gutanga inguzanyo ku rubyiruko kibarizwa muri BDF gusa ngo  uyihabwa asabwa kuba afite 25 % yifuza kugurizwa.

Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative atandukanye rwaremeye kigo ngororamuco kugira ngo babashe kwinjira mu buzima busanzwe bitabagoye cyane.

Umwe mu bavuye I Wawa Mbonimana Déo yahawe na bagenzi be igare ngo rizamufashe.

Abandi baremera bagenzi babo inka, abandi baremera abatishoboye amashyiga ya Rondereza.

Mbonigaba Deo waremewe igare yavuze ko yishimiye kuba aremewe igare ku buryo ngo agiye kuzajya akora umwuga wo gutwara  abagenzi  mu gace atuyemo.

Yagize ati: “Ndishimye kuba naremewe igare ariko turacyafite ikibazo cyo kutagurizwa amafaranga yaduteza imbere’’

Nyirabega Jeanne umwe mu bahawe ubufasha yavuze ko kime mu bibizo bikomeye bafite ari  ingwate basabwa kandi ntazo bafite bityo bikaba imwe mu nzitizi zibaheza inyuma mu iterambere.

Akarere ka Gisagara  kari mu Ntara y’Amajyepfo. Ibarura muri 2013 ryerekanye ko urubyiruko rwa Gisagara ruri mu rukennye kurusha urundi mu Rwanda.

Urubyiruko rwo muri aka karere ariko rwanenze abaruharariye batarufasha gutekereza imishinga yaruteza imbere bityo bikarubera intandaro yo gusigara inyuma.

Uyu musore yaremewe igare ngo azarikoresha yiteza imbere
Uyu musore yaremewe igare ngo azarikoresha yiteza imbere
PS ashyikiriza uyu musore igare yaremewe
Rosemary Mbabazi ashyikiriza uyu musore igare yaremewe
Bimwe mu bikoresho by'ubukurorikori byakoze n'urubyiruko
Bimwe mu bikoresho by’ubukurorikori byakoze n’urubyiruko
Umwe mu rubyiruko rwihangiye umurimo nyuma yo kuva Iwawa
Umwe mu rubyiruko rwihangiye umurimo nyuma yo kuva Iwawa
Urubyiruko rwaraho rwari rwanezerewe
Urubyiruko rwari aho rwari rwanezerewe
Abayobozi bakuru bari bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi bakuru bari bitabiriye icyo gikorwa
Rosemary Mbabazi umunyamabanga uhoraho muri MYICT
Rosemary Mbabazi umunyamabanga uhoraho muri MYICT

Marcel HABINEZA

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Gisagara n’ubundi ihorana udushya, bravo Mayor.

Comments are closed.

en_USEnglish