Yavuye muri nyakatsi ariko avugako abeshejweho na Nyagasani
Umusaza Ndagijimana Azariya, utuye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Akabuti, Umurenge wa Kansi, Akarere Ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo arishimira ko yavuye muri Nyakatsi ariko ngo abeshejweho n’ubushake bw’Imana kubera ubukene.
Ndagijimana avuga ko nyuma y’uko abana be bose bamushizeho kuko bamwe bahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibagaruke, abandi bakicwa n’urupfu rusanzwe ngo yabayeho mu buzima bubi, no munzu mbi.
Ku cyumweru, tariki 04 Gicurasi ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE yamusuraga, yadutangarije ko n’ubwo yamaze kuva mu nzu ya nyakatsi, atishimiye uburyo ngo Akarere kamubeshye kuko ngo kugeza ubwo Leta itangirije gahunda yo guca inyubako za nyakatsi mu gihugu hose, Akarere ka mwijeje kumwubakira ariko ntikabyubahiriza.
Ahubwo ngo ubuyobozi bwaraje bumushingira ibiti, bumuha n’amabati gusa, ngo yirwarize. Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko yitabaza abaturanyi bamusakarira ayo mabati, bamutereraho n’icyondo. Iyi nzu, ubu niyo abanamo n’umugore we, n’ugatungo ke (ihene).
Ikindi ngo cyababaje cyane Ndagijimana ngo ni uko yari yarashyizwe ku rutonde rw’abazajya bahabwa inkunga y’ingoboka itangwa muri gahunda ya ‘Vision 2020 Umurenge Program (VUP)’ ariko akaba yarategereje agaheba.
Nyiramapera Cessilia, umufasha wa Ndagijimana nawe ababazwa n’ubuzima abanamo n’umugabo we.
Ati “Erega ntako byifashe, mbeganjye byarandenze n’iyo Leta bavuga sinyizi.”
Ku kibazo cy’uyu muryango, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Leandre yavuze ko icyo kibazo atari asanzwe akizi.
Karekezi yemeza ko niba koko ikibazo nk’iki kigaragara muri umwe mu mirenge y’Akarere ke ari uburangare bw’abayobozi bo mu Murenge wa Kansi uyu muturage atuyemo, gusa ngo kiraza gukurikiranwa.
Marcel Habineza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uyu musaza IMANA imufashe; ariko kandi twese tubeshejweho na Nyagasani; muzahindure Umutwe w’iyi nkuru.
Kombona ifite imyenge nk’iya Nyakatsi c? aho ntibibagiweko atishoboye ngo abaturage bamuhe umuganda ugaragara, Akarere kamufashe pe.
igishimishije ni uko abashinzwe gutanga inzitiramibu bo bujuje inshingano zabo, hasigaye abandi bireba ku bijyanye n’imibereho ye nka gir’inka , cg ubuvugizi akaba yakubakirwa niyo byanyura mu muganda arko ubu buzima burababaje murakoze
cyokora nubuyozi bwaho atuye bugire ikimwaro kuko hari gahunda yo gufasha abasaza kuba abayeho kuriya suko we atagejeje imyaka bagire isoni kabisa!ni ayabasaza koko ni ukurya nta barrier???
Yoooooooo disi barara no mu nzitiramubu! Disi nibafashwe basaze neza, bayobozi nimugerageze
yewe ga iy’inzu nayo nako NYAKATSI ntaho itaniye na nyakatsi uy”umukambwe yari kwiye gufashwa niba ari leta ya mufashije ya mufashije byanyirarureshwa
ndababaye oko numva ngo murwanda bafasha abakuze nkabariya nkishima naho nukubeshya,Imana nikomeze umuhe kwihangana birababaje
uriya musaza ndamuzi turaturanye ku ivuko, arafashwa ku nkuga y’ingoboka (Direct support), ahubwo sinumva ukuntu avuga ko na Leta atayizi. gusa yavuga ko ahabwa make kuko ni 7500frw ku kwezi. naho iriya nzu byo yubatswe n’umuganda kandi imaze igihe ikwiriye guhomwa neza. naho ibyo kuvuga ngo imibereho ubufasha bumugeraho pe. ni uko nyine arimumunyacyaro nyine naho ubundi murabona namwe ko nta mukubite w’inzara afite n’umukecuru we.
Uyu muryango ukwiye kuremerwa ndetse ugahabwa inka muri gahunda ya Girinka njye birambabaje Nzawugurira inka imwe rwose. Umuseke murakoze rwose ibi ntibikwiye kubaho rwose. Abaturanyi bareba uko babigenza tukabavana muri ubu bwigunge.
Mbega umukecuru mwiza weee, abonye imibereho myiza yasa neza bihebuje