Digiqole ad

Abakuru b'ibihugu biyemeje ko nta Jenoside izongera kuba muri EAC

Kuri uyu wa gatatu, mu nama idasanzwe ya 12 ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Arusha muri Tanzania bemeje ahazashingwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse biyemeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi muri aka karere.

EAC
u Rwanda, u Burundi, Uganda na Kenya ngo nta Jenoside izongera kuhaba ukundi

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Perezida wa Ouganda Yoweri Museveni, Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, Visi-Perezida wa mbere w’u Burundi, Prosper Bazombanza na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre-Damien Habumuremyi wagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Mu itangazo aba bakuru b’ibihugu na za guverinoma basohoye bavuze ko biyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu bitazagira ahandi byongera kuba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iri buye ry’ikimenyetso cy’urwibutso rizashyirwa ahari inyubako z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ‘Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR)’, rucira imanza abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1997.

Kuri iri buye kandi hazaba hagaragaraho amagambo akomeye agira ati “Dufatane urunana kugira ngo dukomere kandi tubane mu mahoro: Jenoside, ntizongere kubaho ukundi.” 

Ibi bikazaba byakozwe mbere y’uko TPIR ifunga imiryango nk’uko biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi nama kandi yagize Dr Ugirashebuja perezida w’urukiko rwa EAC

Iyi nama yize no ku zindi ngingo zitandukanye zirimo raporo y’inama y’abaminisitiri ku kuvugurura inzego z’umuryango, n’izindi raporo zizamurikwa mu nama rusange ya 16 iteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Inama yize ku busabe bw’igihugu cya Sudani y’Epfo gishaka kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abakuru b’ibihugu bemeza ko ibyo kwemerera iki gihugu byakwimurirwa mu mezi y’ukwa Nzeli n’Ukwakira uyu mwaka kugira ngo kibanze cyitegure neza.

Iyi nama kandi yagize Dr Emmanuel Ugirashebuja perezida w’urukiko ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, naho naho Laboire Nkurunziza aba visi-perezida w’uru rukiko.

Dr Ugirashebuja Emmanuel yari asanzwe ari umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko.

Dr Enos S. Bukuku kandi yongeye kugira umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’umuryango mu gihe cy’imyaka itatu.

Mu bindi kandi byasuzumwe harimo ishyirwaho ry’ihuriro rya politiki byagaragaye ko bisaba ubwitonzi n’uko inama rusange zajya ziba nibura kabiri mu mwaka.

Soma imyanzuro yose hano

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish