Muri gahunda yo “Kwigira nk’intambwe y’iterambere” yatangijwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, iri kubera mu Ntara zose z’igihugu, kuri uyu wa 15 Gicurasi yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo aho abayobozi b’inzego z’uturere bakangurirwa kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bakoresheje umutungo kamere uturere tuba dufite. Muri iyi nama y’iminsi ibiri yatangijwe none ihurije hamwe abayobozi b’uturere, abayobozi bahagarariye imishinga y’imari […]Irambuye
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2013, impuguke z’ikigo cya RISD (Rwanda Initiative for Sustainable Development) yashyize hanze ibikubiye mu bushakashatsi bari gukora ku buryo urwego rw’abunzi rwagira uruhare mu gukemura amakimbirane y’amasambu, aho basaba ko bakongererwa ubushobozi. Ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza uburyo inzego z’abunzi zakwifashishwa mu gukemura ibibazo by’ubutaka, kuko baba bizewe n’abaturage. Gusa ngo […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Rebelo Pinto Chikoti na Louise Mushikiwabo mugenzi we ku ruhande rw’u Rwanda basinye amasezerano ashingiye cyane ku mubanire y’ibihugu byombi. Aya masezerano akaba ashingiye kubyo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriyeho muri Angola mu kwezi gushize, birimo cyane cyane ingingo zo kubaka amahoro mu karere. Gushyiraho akama kihariye gashinzwe ubuhahirane ni imwe […]Irambuye
Ku munsi wa kabiri w’iburanishwa mu mizi y’urubanza rwa Jean Uwinkindi, ashinjwamo ibyaha birimo icya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu no kurimbura imbaga, uru rubanza rwongeye gusubikwa ubushinjacyaha butarangije gutanga ubuhamya n’ibimenyetso bishinja Uwinkindi, iburanisha rikazasubukurwa mu kwezi gutaha tariki 04 Kamena. Nk’uko byari byatangiye ejo kuwa gatatu tariki 14 Gicurasi, ubwo uru rubanza rwatangiraga […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere tariki 12, Gicurasi/2014, Minisiteri ishinzwe ingengo y’imari (MinIcofin) yasuye Akarere ka Gicumbi igamije guhugura abahagarariye inteko y’abajyanama b’Akarere mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bujyanye n’uko ingengo y’imari itegurwa kandi ikoreshwa ku rwego rw’igihugu. Nk’uko umukozi wa Minecofin Habiyaremye Pierre Celestin ushinzwe ishami ryo kwegereza imari n’ubushobozi mu nzego zibanze yadusobanuriye, guhugura […]Irambuye
Abakora ingendo n’amaguru mu Mujyi wa Muhanga barinubira cyane kudahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga. Mu byo binubira cyane harimo ko abatwara ibi binyabiziga babihagarika ahantu hasanzwe hagenewe abanyamaguru. Abanyamaguru kandi binubira ko kenshi na kenshi abafite ibinyabiziga babafungiraho amaferi ndetse rimwe na rimwe bakabagonga. Nyuma y’Umujyi wa Kigali; uyu Mujyi wa Muhanga niwo uza ku mwanya […]Irambuye
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yemeza ko koko mu karere ayoboye hari ikibazo cy’amazi, abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bo bavuga ko bakoresha amazi y’umugezi wa Nyabarongo mu mirimo yabo kubera kubura amazi meza. Cyane cyane mu murenge wa Ntarama, abaturage baho baganiriye n’Umuseke bavuga ko barimo n’abakora urugendo rwa 5km baje kuvoma uyu mugezi […]Irambuye
Kuri uyu wa 12 Gicurasi hizihizwa umunsi w’abaforomo n’ababyaza ku rwego rw’Akarere ka Gakenke mu bitaro bya Nemba abaforomo bagera kuri 60 bahakorera basabwe kurushaho gukora akazi kabo neza no kwakira abarwayi uko bikwiye. Abaforomo ngo nibo bakozi benshi mu bitaro bya Nemba nk’uko bitangazwa na Dr Faustin Munyaruguru, bityo ko aribo ibitaro bishingiyeho mu […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 11 Gicurasi, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe inyoni ndengamipaka “World Migratory Bird Day”. Mukeshimana Jean de Dieu, ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ari nacyo gifite mu nshingano ubukerarugendo, yadutangarije ko impamvu u Rwabda rwizihiza uyu munsi, ari […]Irambuye
Ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi mu makaminuza ya Leta ndetse n’ayigenga GLF Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu ryaremeye umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye utuye mu midugudu ya AVEGA iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko. Iki gikorwa cyakorewe umubyeyi witwa Uwimana Claudine, cyabimburiwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho aba bakobwa beretswe bakanagaragarizwa […]Irambuye