Ishuri ryisumbuye ryigisha tekiniki n’ubukanishi bw’imodoka (ETEKA) riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ryatoranyijwe mu mashuri y’imyuga yigenga mu Rwanda y’icyitegererezo mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka, ubu rikaba riri guhugura abarimu 12 baturutse hirya no hino mu gihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Umuyobozi w’iri shuri Murigo Vital yatangarije umuseke ko bakira buri gihembwe abarimu […]Irambuye
Pasiteri Samson Gasasira, uri mu bashwanye n’ubuyobozi bwa ADEPR, yemeje ko we na bagenzi be kuri uyu wa gatandatu aribwo bari butangize itorero Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda (EPEMR) ku mugaragaro, bakaritangiriza ku Kimironko mu nyubako ya Magnificate House hafi y’isoko na Gare ya Kimironko. Benshi mu bagiye gutangiza iri torero bahoze ari abanyamuryango […]Irambuye
Kuva tariki 16 Mata, ikigo ndangamuco cy’Abafaransa cyari mu Mujyi wa Kigali rwagati kirafunze, ubutaka cyabarizwagaho bukaba nabwo bwafashwe ku mpamvu z’uko ibikorwa byari biburiho bitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi. Mu biganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yagiranye n’ibitangazamakuru yavuze ko iki cyemezo ntaho gihuriye n’ibibazo bya Politiki byongeye kuvuka hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Bruno […]Irambuye
Abarokotse genocide yakorewe abatutsi b’i Mpare na Musange mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubafasha kubaka urwibutwo, kuko ngo urwo biyubakiye rumaze gusaza. Ibi aba baturage babivuze mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Mata 2014 i Mpare. […]Irambuye
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kimwe n’ahandi hatandukanye ku Isi, kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 abanyarwanda baba muri Leta ya Texas bateguye iki gikorwa kuwa gatandatu w’icyumweru gishize kibera mu mujyi wa Dallas aho kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA nk’uko bitangazwa n’abari bahari. Abanyarwanda bavuye mu mijyi ya […]Irambuye
Igituntu, kimwe mu byuririzi bikunze kwibasira ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, ndetse ngo gihitana bamwe kubera kutacyivuza neza, nyuma yo gushyiraho abakangurambaga bakangurira ababana n’ubwandu bagaragayeho ibimenyetso by’igituntu , kugana kwa muganga bakipimisha, basanga barwaye bagakurikiranwa kugeza bakize, igituntu kimaze kugabanuka ku rugero rushimishije nk’uko bitangazwa n’urugaga rw’ababana n’ubwandu mu karere ka Gasabo. Uwayezu […]Irambuye
Kuri Gatandatu , 20 Mata mu muhango wabereye I Kigali hatangajwe itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda batsinze mu irushanwa ryateguwe n’ikigo Microsoft ryari rigamije kutoranya abanyeshuri b’indashyikirwa mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga hagamijwe gukemura ibibazo by’ingutu abantu bahura nabyo. Iri rushanwa ribereye bwa mbere mu Rwanda ryahuje abanyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda harimo […]Irambuye
Nk’uko tubikesha bamwe mu bagize umuryango we, Umuhanzi Bizimana Lotti agiye kwibukwa by’umwihariko ndetse n’ibihangano bye bimurikirwe Abanyarwanda, ubu bikaba biri gukusanywa hanategurwa ibikorwa bitandukanye mu kumuha agaciro. Umuhanzi Bizimana Lotti yavutze muri 1949 aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bizimana yapfanye n’umuryango we wose, umugore we Kanziga Ildegarde n’abana be bane. […]Irambuye
Ishyamba rya Nyungwe ryo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda rifatanye n’ishyamba rya Kibira riri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi, ubumwe bw’aya mashyamba bifatwa nk’ishyamba riza ku isonga mu bunini mu mashyamba yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ku wa 17 Mata, abashinzwe umutekano ndetse n’ubukerarugendo ku mpande z’ibihugu byombi kuri aya mashyamba bahuriye mu nama i […]Irambuye
Abana batuye mu mudugudu wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera bibumbiye ku ishyirahamwe ryiswe Ingenzi bashimiye Leta yabahaye igishanga cyo guhingamo ndetse n’umushinga Comfort My People Ministries wemeye kubaha inkunga ya Miliyoni icumi zo kwifashisha mu bikorwa byabo muri kiriya gishanga. Umuyobozi mukuru wa Comfort my People Ministries, Pastor Willy RUMENERA yabwiye Umuseke ko imwe […]Irambuye