Kigali: Abamotari bagiye guhabwa amakarita ya ‘discipline’ abitwaye nabi bavanweho amanota
Nyamirambo – Mu nama isanzwe ihuza abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto(Abamotari), ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ubwa Polisi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) hagamijwe kunoza imikorere yabo kuri uyu wa 06 Gicurasi abamotari babwiwe ko abazitwara nabi bagiye kujya bakurwaho amanota ku buryo uzageza ku manota mabi azagenwa azajya yirukanwa mu mwuga.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko abamotari bagiye kugenerwa ikarita y’umwuga cyangwa y’imyitwarire iriho imyirondoro ya nyirayo aho izajya yifashishwa mu gukuraho amanota umumotari uzajya uba wagaragaje imyitwarire idahwitse.
Yagize ati “ umuntu ukwiye gutwara abagenzi turifuza ko abikora nk’umwuga kandi akawunoza uko bikwiye, kuwunoza kwa mbere ni ukugira imyitwarire ihwitse, akaba ari nayo mpamvu hagiye gushyirwaho ikarita izajya ifasha kwamburwa amanota ku wagaragaweho n’imyitwarire mibi”.
Fidel Ndayisaba yasobanuriye abamotari basaga 1 000 bari aha, ko hazagenwa n’amanota azatuma umumotari yamburwa ububasha bwo gukora uyu mwuga mu gihe azaba yayagejejemo ayasinyirwa.
Ibi ngo bikaba biri gutegurwa na Police ku bufatanye n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari mu mujyi wa Kigali.
Taxi moto zivugwaho kenshi amakosa mu muhanda ateza impanuka zimwe zitandukanye, zijya zivamo impfu za hato na hato.
Imwe mu myitwarire mibi yagarutsweho ni ukunywa ibiyobyabwenge kuri bamwe mu bamotari bikaba intanadaro y’ibyaha bikorwa n’Abamotari nk’impanuka, guhagarara ahatabigenewe ndetse no gusuzugura abashinzwe umutekano mu muhanda.
Bagaragaza imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo; Abamotari bavuze ko babangamirwa cyane n’abashinze gukurikirana imyitwarire yabo bita “Inkeragutabara” ndetse n’akarengane ngo bakorerwa na bamwe mu ba polisi bo mu muhanda.
Abayobozi ba Polisi babwiye abamotari ko badakwiye kubyihererana mu gihe babangamiwe ndetse bahabwa n’imirongo bazajya bifashisha bahamagara mu gihe hari ubahohoteye.
Naho ku bijyanye n’Inkeragutabara banagarutseho cyane, ushinzwe Inkeragutabara mu mujyi wa Kigali JR Gacinya yatangaje ko nta nkeragutabara ikora ibi baziregaga ahubwo abasaba kwishakamo ababaca nyuma bakaziyitira kugira ngo babarye amafaranga yabo cyangwa bakabahohotere.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya polisi D/IGP Dan Munyuza yasabye abamotari kutishisha cyangwa gutinya abapolisi mu gihe babahagaritse mu muhanda kuko akazi k’abapolisi atari uguhana gusa ahubwo ko batanga n’inama zazajya zibafasha kunoza imikorere yabo nk’uko ngo abo bapolisi nabo babitojwe.
Ikindi cyagarutsweho ndetse cyanashimwe n’Abamotari batari bake ni uko bemerewe kujya bahagarara aho ariho hose bagomba kugeza umugenzi ariko nanone nabo bagashyiramo ubushishozi ku buryo haba atari ahantu bigaragara ko hakwiye kubungabungirwa umutekano by’umwihariko nko ku bitaro n’ahandi.
Abamotari kandi banasabwe gufasha inzego z’umutekano kuwucunga no kuwubungabunga dore ko bari mu bantu bakunze kuba bari ahantu hatandukanye igihe kinini ndetse banasabwa kujya batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye ushaka kuhungabanya umutekano w’igihugu.
Aba bamotari bo mu mujyi wa Kigali basabwe kujya ubwabo binenga hagati yabo, bakagaya bakanhana mugenzi wabo babonyeho ingeso cyangwa imico itanoze, bakanarangwa n’ubwubahane mu bikorwa byabo bya buri munsi kuko ngo umurimo bakora ukomeye ku buzima bwa benshi.
Photos/M Niyonkuru
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com