Kitabi College of Conservation and Environmental Management (KCCEM) ku nshuro ya kabiri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 59, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyari kirifite mu nshingano kiryegurira Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kitabi College of Conservation and environmental management biga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, amashyamba kimeza n’aterwa n’abantu, kubungabunga inyamaswa zo ku […]Irambuye
*Umupadiri udafasha intama ze kuva mu bwone ngo ni “ikigoryi” kitazi icyo kimara muri Kiliziya, *Yagarutse ku itotezwa yakorewe kuva mu 1963… Padiri Ubald Rugirangonga watangije gahunda y’isanamitima, gusaba no gutanga imbabazi hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko itotezwa ryakorewe Abatutsi rifite umwihariko mu cyahoze ari Komini Kanzenze kuko kuva mu 1959 […]Irambuye
Celestin Mutsinzi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Muhazi yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu bafana ba Liverpool bari basuye urwibutso rwa Mukarange ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri kariya gace, Interahamwe zo muri Komini Murambi zayoborwaga na Gatete Jean Baptiste zaje gufasha izo muri Komini Muhazi kwica Abatutsi bari bahatuye. Uyu mugabo uri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu by’umwihariko ahiswe kuri Commune Rouge hiciwe benshi, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye imbabazi ku kuba uru rwibutso rwaratinze kuzura ariko ko ubu noneho bigiye gukorwa vuba. Urwibutso rwa Commune Rouge rumaze hafi imyaka ine rutangiye kubakwa ariko ntiruruzura. […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu, abayoboke b’itorero rya ADEPR_Nyarugenge bibutse Abakristu baryo basengeraga ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’, ku Murenge wa Muhima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakristu ba ADEPR mu rusengero rw’ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’ bagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bagenzi babo baje kwihisha mu rusengero ariko birangira bishwe, bakazirikana […]Irambuye
Kayonza – Kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z’amanywa mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwiri ahahana imbibe na Pariki y’Akagera imbogo yasanze umugabo aho aragiye iramusagarira imutikura ihembe mu rubavu amara arasohoka. Ku bw’amahirwe abaturage bayimukije ubu arembeye mu bitaro bya Kigali CHUK. Bright Nsoro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
*Mu Rwanda ngo hari abana 1 122 bavutse nka we *Bagize ibihe bibi mu mikurire byo kwangwa n’imiryango n’ababyeyi *Nirere we yarafashijwe arakira kandi umuryango we uramwakira Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi si ukubura abantu n’ibintu gusa, hari ingaruka nyinshi mbi zabaye ku banyarwanda basigaye. Mu Rwanda habarurwa abana 1 122 bavutse ku ba nyina […]Irambuye
Kuva mu 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu 15 000 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo ni abagore, 57% bari munsi y’imyaka 18, abenshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imirimo y’iki kigo yashimwe cyane na Roman Tesfaye umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia uri mu ruzinduko mu Rwanda wasuye iki kigo kuri iki gicamunsi. […]Irambuye
Abatwara abantu n’ibintu ku magare (bazwi nk’abanyonzi) mu mujyi wa Musanze bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative des vélos de Musanze) baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga amafaranga y’umusanzu wa buri munsi ariko ko batazi irengero ryayo, bagashinga abayobozi babo kurigisa aya mafaranga kuko umuyobozi wa koperative ubu yabaye umuherwe, we akisobanura avuga ko afite imitungo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abakozi b’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) n’abanyeshuri baryo biga mu ishami ryo mu Karere ka Nyanza biganjemo abanyamahanga, basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwirebera amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo nibasubira iwabo bazabashe kuyirwanya. Aimable Havugiyaremye, umuyobozi w’iyi Kaminuza yavuze ko bahisemo […]Irambuye