Ishuri ryigisha kwita ku bidukikije ryatanze impamyabumenyi rinegurirwa MINEDUC
Kitabi College of Conservation and Environmental Management (KCCEM) ku nshuro ya kabiri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 59, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyari kirifite mu nshingano kiryegurira Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kitabi College of Conservation and environmental management biga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, amashyamba kimeza n’aterwa n’abantu, kubungabunga inyamaswa zo ku gasozi, n’iby’ubukerarugendo.
Principal w’ishuri Richard Gasasira, muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017, yavuze ko izi mpinduka zo guha ishuri MINEDUC ntakizahinduka, Ikigo RDB kizakomeza inshingano zayo zo gukurikirana ishuri mu myigire, ariko ikigo kizandikwa muri MINEDUC nk’ikigo cy’ishuri ry’imyuga.
Yavuze ko hasinywe imikoranire hagati ya RDB na MINEDUC mu gukomeza iterambere mu buryo bw’ubufatanye mu myigishirize y’iki kigo.
Emmanuel Hategeka, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, yavuze ko iri shuri ryagize umusaruro ujyanye no kuziba icyuho cyari mu bumenyi bwari mu bakozi bakora mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Yavuze ko bamaze guhugura abantu barenga 2000, bakaba bafite abarenga 105 barangije ku rwego rwa Kaminuza.
Yavuze ko bifuza ko ubwo baryeguriye MINEDUC yarushaho kurishyiramo ingufu rikajyera ku Banyarwanda benshi.
Iri shuri rya Kitabi College of Conservation and Environmental Management (KCCEM) ryatangiye mu mwaka wa 2006.
Amafoto @MUGUNGA Evode/UM– USEKE
MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW