*Bavuga ko mu Rwanda ntawe uhutazwa kuko Leta igendera ku mategeko,… Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bavuga ko mu gukemura amakimbirane ntawe ukwiye gukoresha imbaraga zigira uwo zihutaza kuko kurwanya ikibi bisaba guhagarara mu kuri ko kugaragaza ibitagenda. Bavuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mateteko bityo ko bigoye kuba hari abantu bahohoterwa. […]Irambuye
Itsinda ry’abantu bo muri Global Fund ryaganirije na bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bashima uburyo babasangije ibitekerezo bakura mu muri clubs zashinzwe mu bigo by’amashuri bigamo zivuga ku buzima bw’imyororokere. Usibye kubonana n’urubyiruko, banabashije kuganiriza abahagariye ibigo by’ubuzima mu karere ka Gicumbi. Bavuze ko bashimishijwe n’ibisobanuro bahawe n’abana, bavuga ko inkunga […]Irambuye
Abana benshi b’abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 5 na 18 bakigaragara cyane ku mihanda, munsi y’ibiraro no muri za ruhurura mu Mujyi wa Kigali no muyindi mijyi y’u Rwanda, ngo ikibajyana ku muhanda ni ni ibibazo biri mu miryango yabo. Abana bo ku muhanda bazwi nka ‘Mayibobo’ banyuranye baganiriye n’Umuseke bahuriye ku bibazo cy’ubukene n’amakimbirane […]Irambuye
Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeje kwita no gufasha abana by’umwihariko abakobwa bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside, Umuryango ‘Hope and Peace foundation’ yashinze ubu ufasha abagera ku 139 ariko bashobora kwiyongera. Honorine Uwababyeyi avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze abana bavutse muri ubu […]Irambuye
Rutsiro- Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (Army Week) mu ntara y’u Burengerazuba, Lt Gen Fred Ibingira yavuze ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza guharanira icyateza imbere imibereho y’abaturage kuko umugaba w’ikirenga wazo Perezida Paul Kagame ahora abibakangurira. Abaturage babanje gufatanya n’ingabo mu bikorwa by’ubuhinzi mu gishanga cya Bitenga kingana na hegitari […]Irambuye
Raporo nshya y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko kubera imiyoborere mibi n’imikorere mibi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bituma abahinzi babura imbuto nyamara zaraguzwe, dore ko ngo hari nk’izifite agaciro ka miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko. Mu gihe mu myaka nk’itatu ishize abahinzi b’umwuga bataka kutabona imbuto ihagije, banayibona […]Irambuye
*Umujyi wa Kigali si inzu n’imihanda, ni abantu n’ibyo bakora. Abayobozi b’uturere turimo imijyi itandatu igomba kwitabwaho by’umwihariko mu kuyiteza imbere kugira ngo yunganire Kigali, bavuga ko nubwo hari aho bageze mu kwitegura ngo baracyafite imbogamizi y’imyumvire y’abaturage, ingengo y’imari isanzwe no kutagira abakozi bihariye bashobora gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’iyo mijyi. Ku mugoroba […]Irambuye
Musanze – Nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu birunga kuwa kabiri taliki 02 Gicurasi, mu masaha ya saa tanu z’igitondo abaturage bo mu murenge wa Muko abaturage batewe n’amazi y’umugezi wa Susa imyaka irangirika bikomeye, ubu barasaba ubuyobozi kubafasha gukora inzira ikwiye y’uyu mugezi ntibahore bahangayitse ko ibangiriza kuko aho inyura higanje ibikorwa by’ubuhinzi. Uyu mugezi […]Irambuye
Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu hari umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 29 watoraguwe mu gihuru giherereye mu mudugudu wa Kaboshya mu Kagali ka Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Florence Ntakontagize yabwiye Umuseke ko ahagana sa tatu za mu gitondo ari bwo uwo murambo wabonetse. Umurambo wa nyakwigendera ngo […]Irambuye
*Ngo ntibaremererwa kuhivuriza bakoresheje mutuelle de sante, *Baruhutse urugendo rw’amasaha abiri bajya kwivuza ahandi. Mu kagari ka Sakara, umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma huzuye ivuriro ryo ku rwego rwa “Poste de santé” ryagizwemo uruhare n’abaturage mu iyubakwa ryayo, amafaranga milioni 25 yaryubatse, asaga milioni eshanu (Rfw 5 000 000) yari uruhare rw’abaturage. Abaturage bahamya […]Irambuye