Digiqole ad

Yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu n’umwicanyi…Ubu yibaza agaciro abantu babona mu moko

 Yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu n’umwicanyi…Ubu yibaza agaciro abantu babona mu moko

Nirere Claudine ubu afite imyaka 22, kubera ubuzima yaciyemo ntiyagize amahirwe yo kwiga ngo nibura arangize ayisumbuye

*Mu Rwanda ngo hari abana 1 122 bavutse nka we
*Bagize ibihe bibi mu mikurire byo kwangwa n’imiryango n’ababyeyi
*Nirere we yarafashijwe arakira kandi umuryango we uramwakira

Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi si ukubura abantu n’ibintu gusa, hari ingaruka nyinshi mbi zabaye ku banyarwanda basigaye. Mu Rwanda habarurwa abana 1 122 bavutse ku ba nyina bafashwe ku ngufu n’abakoraga ubwicanyi mu gihe cya Jenoside nk’uko bivugwa na AVEGA-Agahozo, aba bana ni ingaruka z’ibi bihe bibi. Mu gihe hari abakiyumva mu moko, bo ibi ntibibareba kandi ngo birakwiye kuri buri munyarwanda nkuko Nirere Claudine abivuga.

Nirere Claudine ubu afite imyaka 22, kubera ubuzima yaciyemo ntiyagize amahirwe yo kwiga ngo nibura arangize ayisumbuye
Nirere Claudine ubu afite imyaka 22, kubera ubuzima yaciyemo ntiyagize amahirwe yo kwiga ngo nibura arangize ayisumbuye

Nirere Claudine ubu afite imyaka 22 aba ku babyeyi be i Kabuga mu murenge wa Masaka, umutima we wabohotse intimba y’igihe kinini yo kwitwa umwana w’Interahamwe (atazi) ariko kandi na nyina yararokotse Jenoside.

Umubyeyi we nawe mbere utarakundaga uyu mwana nyuma yaje kumwakira, ubu babana mu rukundo rusanzwe rw’umwana na nyina.

Akiri muto kimwe n’abandi yibazaga aho se aba kuko atamubonye, uko yabibazaga niko yabaga ariho atoneka nyina wibuka uburyo yamusamye, ibi bigatuma nyina amutwama ndetse akamwanga, umwana bimuviramo gukura nawe adakunda nyina.

Aciye akenge, yaje kumenya ko se afungiye ubwicanyi yakoze muri Jenoside kandi yavutse nyina yarafashwe ku ngufu  na se. Kubyakira byaramugoye cyane, anamenya impamvu nyina, imiryango n’abaturanyi bose batamwishimiraga.

Ati “ Mfite imyaka 15 byatumye njya gushaka akazi ko mu rugo kuko nashakaga ikintu cyose kimvana mu rugo ndakabona njya gukora mu rugo, nibura mbona ahantu banyakira nk’umwana.”

Nirere Claudine ariko ntabwo yakize neza, nyuma we na nyina bagiye mu muryango udaharanira inyungu witwa Peace and Hope ufasha abafite ibikomere nk’ibi, bahabwa ubujyanama bibafasha gukira bombi no kwakira ayo mateka yabo.

Nirere avuga ko bibabaje cyane kubona hari abantu bakiyumva mu ngengabitekerezo y’amoko kandi nanone bakitwa Abanyarwanda. Akibaza rero niba abatari muri ayo moko bo atari abanyarwanda.

Ati “muri iki gihe iyo numvise ku maradio ibikorwa bikorwa n’abantu bafite ingendabitekerezo ya Jenoside biranshengura cyane.  Njyewe mba numva ibintu by’amako ntacyo bimaze ahubwo aribyo gukomeza gukwiza amakimbirane mu banyarwanda  kandi ikintu kikibitera nuko abakoze ibyaha bamwe batari bagira umutima wo gusaba imbabazi ndetse n’abagiriwe nabi bose bakaba batarabohoka ngo batange imbabazi kuburyo abantu twese twibonamo ubunyarwanda gusa.

Nirere na nyina bafashijwe gukira ibikomere batewe na Jenoside bongera kubana nk’umwana n’umubyeyi babifashijwemo na Peace and Hope.

Kuri we ubunyarwanda buruta iby’amoko abantu bamwe bakibonamo uyu munsi kandi bazi neza ko byagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Imana ishime ko bashoboye kubana neza ariko ni agahinda gakomeye pe abo bana ni inzirakarengane bo kani si interahamwe,ababyeyi nabo ndabumva kuko ntibyoroshye kubyakira peace and hoppe bravo mukomeze kubaka abanyarwanda mubasana

  • Rwose ndagushyigikiye iby’amoko nta kamaro. Mwongereho n’abandi banyarwanda batari bake bisanze baravutse mu moko yombi! Mumbabarire si ukuvuga nabi ariko kugendera mu moko mbona harimo n’ubujiji

  • Uyu mutwe w’inkuru nawo ntufasha abafite ibikomere nk’ibi. Byibuze iyo muvuga muti Yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu n’umwicanyi.

  • sha nange urambaje ariko ndishimye kuba mubana neza namama wawe,ubu harizindi pfubyi zavutse zifashwe kungufu mugihe kitsinzi,nazo bazazibuke,muraze.

  • ni ikibazo gikomeye pe.gusa yarakwiye gufashwa akiga vraiment

  • Amoko agaburira abayagira iturufu ya politiki bikabahira, abandi bose ntacyo abamariye. Ariko abayarisha bayakomeyeho, n’ubwo akenshi bigira nyoni nyinshi. Nta giti cyakura cyanze kugaburirwa n’imizi cyashibutseho.

  • Peace and hope ibarizwa he nimuduhe adresse yabo kuko nkeka ko abo bana batabaruwe Bose hari abo nzi bagifite ibyo bikomere kugeza ubu bibaza ngo ese kuki mbura school fees kandi ba tante,uncles bose barihirwa na FARG?mu by’ukuri umwana nk’uwo waramaze kumwakira ubura n’aho uhera ngo umubwize ukuri!!gusa birababaje ingaruka za genocide ntizizashira

Comments are closed.

en_USEnglish