Digiqole ad

ADEPR-La Fraicheur, Urusengero rw’Imana rwatikijwemo imbaga y’Abatutsi

 ADEPR-La Fraicheur, Urusengero rw’Imana rwatikijwemo imbaga y’Abatutsi

Amwe mu mazina y’abazize Jenoside basengeraga muri iri torero.

Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu, abayoboke b’itorero rya ADEPR_Nyarugenge bibutse Abakristu baryo basengeraga ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’, ku Murenge wa Muhima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amwe mu mazina y'abazize Jenoside basengeraga muri iri torero.
Amwe mu mazina y’abazize Jenoside basengeraga muri iri torero.

Abakristu ba ADEPR mu rusengero rw’ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’ bagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bagenzi babo baje kwihisha mu rusengero ariko birangira bishwe, bakazirikana kandi Umukristu witwa ‘Abel’ ngo icyo gihe wicanywe nabo nubwo atahigwaga, kuko yari yanze kwitandukanya n’abatutsi.

Mu buhamya bwa Mukamurara Florence, umwe mubarokotse ubwicanyi bwakorewe ‘La Fraicheur’ yavuze ko mbere ya Jenoside bari batuye mu gikari cy’uru rusengero rwa ‘La Fraicheur’, kandi ngo abantu bose babanaga neza nk’Abakristo.

Ku itariki 06 Mata 1994, ubwo indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Habyarimana Juvenal yagwaga ibintu ngo byahinduye isura, maze bukeye bwaho ku itariki 07 Mata 1994 bahungira mu rusengero (rwa ADEPR hazwi nka La Fraicheur).

Ku tariki 13 Mata 1994, ngo nibwo igitero cyinjiye mu rusengero Interahamwe zibaka irangamuntu, zirangije zirabatandukanya, abahigwaga ukwabo, n’abatarahigwa ukwabo.

Mukamurara avuga ko bamaze kubatandukanya, Uwitwaga Iyamuremye Abeli wari wanze kwitandukanya n’Abatutsi, ngo Interahamwe zamubwiye ko agomba gutanduka nabo kuko we ari umuhutu, ngo ahubwo abafashe batangire babice, maze aranga.

Mukamurara ati “Abeli yari umusore kuburyo yanze kwitandukanya n’abandi arangije abwira interahamwe ngo ntabwo ari Umuhutu, nta nubwo ari Umututsi ahubwo n’umwana w’Imana, yanze kwitandukanya n’abandi ahubwo aba ari we babanza kwica hanyuma bakurikizaho n’abandi.”

Mukamurara Florence yabwiye Umuseke inzira y’umusaraba yaciyemo, ngo yibuka ukuntu muri icyo Interahamwe zafashe igitsina gore babarunda hamwe mu cyumba kimwe, barangije babatera imyuka iryana mu maso. Gusa, nyuma baza kuza kwirwanaho babasha kwikingurira bariruka, gusa ngo bamwe barabishe, babatemaguriye ahongaho.

Yongeye ati “Nigeze guhura n’interahamwe imwe anyambura ubusa, avuga ko ashaka kwerekana uko Umutsikazi ateye, ndangije nza gutabarwa n’umusirikare umwe bishoboke ko yari umusirikare wa RPF-Inkotanyi, yajugunye za grenade bose barahunga (interahamwe).

Mukamurara Florence aravuga inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.
Mukamurara Florence aravuga inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.

Mukamurara yakomeje kunyura mu bikomeye, gusa aza kurokoka, ubu ashimira Imana ko yamurindiye ubuzima, akabona igihugu kimukunda kandi kikamufasha gukomeza ubuzima akabaho.

Ati “Ndasaba Abakristu kuba inyangamugayo nka Abeli, bakavuga ubutumwa, kandi bakera imbuto kuko nubwo byari bimeze gutyo ntabwo ari bose bitwaye neza, hari abasubiye inyuma bakora ibibi kandi Ijambo ry’Imana ribuza kwivanga no gukora ibibi, rero ndifuza ko bakora icyo ijambo ry’Imana risaba bakera imbuto bagatera ikirenge mucya Abeli mu gihe icyo aricyo cyose bahura n’ikibazo.”

Muri uyu muhango, Rev. Past. Rurangirwa Emmanuel, umushumba w’ururembo rwa Kigali muri ADEPR yavuze ko hari abari Abakristu ba Paruwasi ya Nyarugenge benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo n’abiciwe mu rusengero rwa ‘La Fraicheur’, ndetse ashima ubutwari bwa ‘Abeli’ wemeye gupfana n’inzirakarengane aho kugira ngo yitandukanye nazo.

 

Ati “Hari Abanyarwanda babaye intwari mu gihe bagenzi babo b’Abatutsi bicwaga bazira uko baremwe batahisemo, banze kwitandukanya na bagenzi babo.”

Rev. Rurangirwa yavuze ko kwibuka abazize Jenoside bituma abari bato n’abazabakomokaho bumva agaciro ko gushyira imbere Ubunyarwanda kuruta ikindi cyose.

Abitabiriye uyu muhango babanje mu rugendo rwo Kwibuka.
Abitabiriye uyu muhango babanje mu rugendo rwo Kwibuka.
Hano bagiye gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri uru rusengero.
Hano bagiye gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri uru rusengero.
Bari gushyira indabo ku rwibutso.
Bari gushyira indabo ku rwibutso.
Bari kubasobanurira amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko kuri uyu rusengero.
Bari kubasobanurira amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kuri uyu rusengero.
Umuhango wakomereje imbere mu rusengero rwa ADEPR Muhima, hahoze kitwa La Fraicheur.
Umuhango wakomereje imbere mu rusengero rwa ADEPR Muhima, hahoze kitwa La Fraicheur.
Korali zaje kwifatanya n'Abakristu muri iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rusengero rwa ADEPR, Paruwasi ya Muhima.
Korali zaje kwifatanya n’Abakristu muri iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rusengero rwa ADEPR, Paruwasi ya Muhima.
Korari itanga ubutumwa mu ndirimbo.
Korari itanga ubutumwa mu ndirimbo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Urwishe ya nka ruracyayirimo. Harya abatemaguriwe mu rusengero i Huye mu minsi ishize si abakristo ba ADEPR? Inkota y’amugi abiri iracyabarimo.

Comments are closed.

en_USEnglish