Digiqole ad

Rubavu: Akarere kasabye imbabazi kuba urwibutso rwa ‘Commune Rouge’ rutaruzura

 Rubavu:  Akarere kasabye imbabazi kuba urwibutso rwa ‘Commune Rouge’ rutaruzura

Urwibutso rwa Commune rouge rumaze hafi imyaka ine rwubakwa

Kuri iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu by’umwihariko ahiswe kuri Commune Rouge hiciwe benshi, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye imbabazi ku kuba uru rwibutso rwaratinze kuzura ariko ko ubu noneho bigiye gukorwa vuba.

Urwibutso rwa Commune rouge rumaze hafi imyaka ine rwubakwa
Urwibutso rwa Commune rouge rumaze hafi imyaka ine rwubakwa

Urwibutso rwa Commune Rouge rumaze hafi imyaka ine rutangiye kubakwa ariko ntiruruzura.

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu yatangaje muri uyu muhango ko bisegura kuba bigeze magingo aya uru rwibutso rutaruzura.

Ati “ariko twamaze kwemezako rujya mu ngengo y’imari y’Akarere kuburyo umwaka utaha ruzaba rwaruzuye.”

Abibukira kuri uru rwibutso kenshi bakomeje kugaragaza ko babajwe no kuba rutubakwa ngo rwuzure neza.

Muri uyu muhango humviswe ubuhamya bw’uwarokokeye hano Innocent Kabanda, ubu unayobora IBUKA muri Rubavu, washimiye abagize umutima mwiza n’ubutwari bwo kurokora bamwe mu bahigwaga.

Hashimiwe kandi Hasan Zura, umurinzi w’igihango wahishe abahigwaga akajya anabambutsa akabajyana hakurya muri Congo banyuze ahitwa mu makore.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse na Minisitiri w’umuco na Siporo, umuyobozi w’Akarere yavuze ko bashima uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kubanisha abanyarwanda himakazwa umuco w’amahoro.

Minisitiri Julienne Uwacu wari umushyitsi mukuru yasabye Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe bimakaza indangagaciro zibaganisha ku iterambere rizira ivangura.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, aha Minisitiri Esperance Nyirasafari wa MIGEPROF arashyira indabo ku rwibutso
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, aha Minisitiri Esperance Nyirasafari wa MIGEPROF arashyira indabo ku rwibutso
Abayobozi banyuranye bareba amafoto y'abashyinguye hano bishwe muri Jenoside
Abayobozi banyuranye bareba amafoto y’abashyinguye hano bishwe muri Jenoside
Minisitiri Uwacu yasabye ko Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe
Minisitiri Uwacu yasabye ko Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

2 Comments

  • Niba mu byabatindije harimo no gufasha abacitse ku icumu kubaka inzu zikomeye no gukora imshinga ibateza imbere, birumvikana rwose.

  • Mutwereke ba rwiyemea mirimo babonye isoko abaribo kuko ibyabagabo barya imbwa zikishyuzwa hano turabimenyereye muri kino gihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish