Ushobora kuba udafite ubumenyi ku bwoko bw’ibisasu n’uko bisa ariko nanone birashoboka ko wabibona mu gihe uri mu bikorwa byawe bya buri munsi. Wabibona uragiye amatungo nk’uko wabitaburura uri guhinga cyangwa usiza ikibanza. Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu, kugifataho, kukivana aho kiri, kugikinisha ndetse no kugikoresha ku […]Irambuye
Amakuru Umuseke ukesha bamwe mu bakozi bakorera iki kigo, abagize inama y’ubutegetsi n’abahoze bahakora kuri ubu birukanywe mu buryo butunguranye bo bavuga ko budasobanutse, baravuga ko amafaranga y’inkunga asaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo iki kigo gishobora kuba gihabwa, nubwo avugwa n’Ubuyobozi ari hafi kimwe cya kabiri cy’ayo. Ikigo mbonezamubano mu by’iterambere (Bureau Social […]Irambuye
Ni mugiterane cy’Abakobwa b’Isiyoni cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira, ubwo Abakobwa n’Abagore bo mu itorero rya Zion Temple riherereye mu karere ka Kicukiro baganiraga ku nsanganyamatsiko igira iti “”Ese igurishwa ry’abana b’abakobwa no gukuramo amada byakumirwa bite ku rwego rw’Itorero?””ABALEWI 19:29 Muri iki giterane hatumiwemo inzego zitandukanye zirimo iza polisi, iz’ubuzima, uburezi […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Charles Bandora ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 20 Ukwakira Umutangabuhamya urindiwe umutekano wahawe izina rya PBB yavuze ko Bandora ari mu bari bayoboye inama yise iy’ihumure ariko akaba ariyo abwiriramo Abahutu gukaza umurego mu kwica Abatutsi aho bari hose. Ubushinjacyaha burega Charles Bandora kugira uruhare mu […]Irambuye
Révérien Rurangwa yarokotse Jenoside afite imyaka 15, yiciwe abo mu muryango we bari hamwe bagera kuri 43, inkovu ku mubiri yasigaranye yanze ko bazisibanganya kugirango azahore yibuka. Yaganiriye na NeoMagazine aho aba mu Burayi. Reverie Murangwa-Muzigura ubu ni umwanditsi w’Umunyarwanda wabonye ubwenegihugu bw’Ubusuwisi, yanditse igitabo cyaguzwe cyane mu Burayi yise “Genocide. My stolen Rwanda”. Ati “Inkovu […]Irambuye
Mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa kwirinda no guhangana n’ibibazo bitandukanye nk’icyorezo cya SIDA n’inda zitateganijwe, abagore bakora muri IPRC East, kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira 2014, batangije ubukanguramba bwo kurwanya SIDA n’izindi ndwara mu mashuri y’abakobwa. Iki gikorwa cyatangirijwe mu ishuri rya FAWE Girls School Kayonza, aho abagore bibumbiye muri club ‘Urumuri […]Irambuye
Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga , u Rwanda rwoherereje abasirikare, abapolisi, n’abasivile bose hamwe 370 mu myitozo yiswe Ushirikiano Imara 2014 iri kubera mu Burundi mu kigo cya gisirikare cya Mwaro ihuje ingabo zaturutse mu bihugu bya EAC. Vice Perezida wa mbere w’u Burundi, Prosper Bazombanza wari uhagarariye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ni we wayoboye […]Irambuye
Hifashishijwe ‘plug-in’ ikoreshejwe bwa mbere mu Rwanda, umuntu wese usura uru rubuga ashobora kumva Radio zirindwi (7) zo mu Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa. Ni mu bufatanye bw’UM– USEKE IT Ltd na Zeno Radio y’i New York muri USA. Izo Radio ushobora kumva ni Radio Okapi yo mu burasirazuba bwa Congo, Bonesha FM na Radio […]Irambuye
UPDATED: Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutegetse ko Emmanuel Bahizi wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi arekurwa agataha iwe akaburana ari hanze kandi akajya yitaba Urukiko rimwe mu kwezi. Emmanuel Bahizi yari afunganywe na n’abavandimwe be bibiri n’undi mugabo umwe bakekwaho gucura umugambi wo kwica umukecuru utuye mu murenge […]Irambuye
Iburengerazuba – Christian Dukuze yari amaze imyaka igera kuri ibiri ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, kuwa 15 Ukwakira nibwo ngo yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ngo yivuze uburwayi. Amakuru agera k’Umuseke ariko yemeza ko yeguye kubera igitutu cy’inzego zimukuriye nyuma y’uko anenzwe bikomeye n’abaturage kuri Radio Rwanda. Mu kwezi gushize ubwo Radio Rwanda yari yajyanye […]Irambuye