Digiqole ad

Polisi irakangurira abantu kwirinda gukora ku byuma batazi

 Polisi irakangurira abantu kwirinda gukora ku byuma batazi

Ushobora kuba udafite ubumenyi ku bwoko bw’ibisasu n’uko bisa ariko nanone birashoboka ko wabibona mu gihe uri mu bikorwa byawe bya buri munsi. Wabibona uragiye amatungo nk’uko wabitaburura uri guhinga cyangwa usiza ikibanza.

Police y'igihugu iraburira abaturarwanda kwirinda gukora ku byuma batazi kuko bishobora kuba ari ibisasu
Police y’igihugu iraburira abaturarwanda kwirinda gukora ku byuma batazi kuko bishobora kuba ari ibisasu

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu, kugifataho, kukivana aho kiri, kugikinisha ndetse no kugikoresha ku buryo ubwo aribwo bwose kuko bamwe hari igihe bashobora kubyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye ku itariki 31 Ukuboza, umwaka ushize, aho gerenade yaturikiye mu rugo mu karere ka Ngororero ikica abana batatu igakomeretsa umwe, bose bo mu muryango umwe.

Nubwo bimeze bitya ariko, Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakurikiza inama ku kwirinda ibisasu, ibi bikaba bituma hirindwa ingaruka zifitanye isano nabyo harimo gukomereka, kumugara ndetse no kubura ubuzima.

Urugero ni urwo ku itariki 3 Mutarama,uyu mwaka, aho abaturage batatu bo turere twa Gasabo na Nyagatare babonye ibisasu icyenda byo mu bwoko bwa gerenade ubwo bari mu mirimo yabo birinda kubikoraho ndetse no kubivana aho byari biri ahubwo bashyira ikimenyetso ku mpande z’aho byari biri maze bihutira kumenyesha inzego zishinzwe umutekano zaje zibivanaho.

Zirindwi muri izo grenade zatahuwe mu murenge wa Rukomo muri Nyagatare n’umuturage wakuraga amabuye muri aka gace yo kwubaka inzu mu gihe ebyiri zindi zabonywe mu murenge wa Rusororo muri Gasabo ku gasozi n’abaturage babiri bari mu mirimo yabo inyuranye.

SP Mbabazi Modeste yasabye abaturarwanda kwirinda gutunga imbunda ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yibutsa ko nta nkurikizi ku uzitanze ku bushake.

RNP

UM– USEKE.RW

en_USEnglish