Digiqole ad

U Rwanda rwohereje abantu 370 mu myitozo ya “Ushirikiano Imara 2014”

Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga , u Rwanda rwoherereje abasirikare, abapolisi, n’abasivile bose hamwe 370 mu myitozo yiswe Ushirikiano Imara 2014 iri kubera mu Burundi mu kigo cya gisirikare cya Mwaro ihuje ingabo zaturutse mu bihugu bya EAC.

Bazamura idarapo rya EAC
Bazamura idarapo rya EAC

Vice Perezida wa mbere w’u Burundi, Prosper Bazombanza wari uhagarariye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ni we wayoboye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imyitozo y’Ingabo zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) yavuze ko iyi myitozo izafasha mu gukumira no guhangana n’ibyaha by’iterabwoba, guhangana n’ibiza, ndetse no guhashya ba rushimusi bakorera mu nyanjya y’Abahinde  bibasira ibicuruzwa biba byoherejwe muri EAC.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abantu 1949 bagizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile kuzakorana ubwitange kugira ngo iyi myitozo igende neza.

Vice Perezida w’u Burundi yagize ati“ Ubufatanye mu bya gisirikare no gucunga umutekano byiyongereyeho ubufatanye mu bukungu n’ibya politike ni zo nkingi zizatuma abaturage bagira ubuzima bwiza.”

Umukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj General Frank Mushyo Kamanzi hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Amandin Rugira batabiriye uyu muhango.

Uwungirije Umunyamabanga wa EAC, Jean Claude Nsengiyumva yagize ati “ Urwego rwa gisirikare rwateye intambwe cyane mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’ingabo . Iki cyizere hagati y’ingabo gikwiye kurushaho gushimangirwa”

Yongeyeho ko iyi myitozo ari umwanya ukomeye mu karere kuko ari urubuga rwo kubaka ubufatanye no kuzamura  ubucuti mu bihugu by’akarere.

Nyuma y’umuhango Ambasaderi Rugira Amandin ari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi basuye ahashinzwe ibirindiro by’ Umutwe w’ Ingabo z’u Rwanda muri iyi myitozo aho ni i Mwaro ahitwa Gisozi.

Mu gitabo cy’abashyitsi Ambasaderi Rugira yanditse ko yizeye ko iyi myitozo izagirira akamaro Ingabo z’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda. Iyi myitozo ihuje Ingabo za EAC izamara ibyumweru bibiri.

Maj Gen Mushyo Kamanzi asuhuza ingabo z'u Rwanda ziri muri Ushirikiane Imara 2014
Maj Gen Mushyo Kamanzi asuhuza ingabo z’u Rwanda ziri muri Ushirikiano Imara 2014
Ifoto rusange y'abitabiriye uyu muhango
Ifoto rusange y’abitabiriye uyu muhango

MoD

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibi ni ngenzi cyane gufatanya n’ibihugu byo mu karere kubaka igisirikare gishobora kubaka umutekano mu karere

Comments are closed.

en_USEnglish