Digiqole ad

Urukiko rwategetse ko 'Gitifu' w'Akarere ka Kamonyi aba arekuwe

UPDATED: Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutegetse ko Emmanuel Bahizi wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi arekurwa agataha iwe akaburana ari hanze kandi akajya yitaba Urukiko rimwe mu kwezi. Emmanuel Bahizi yari afunganywe na n’abavandimwe be bibiri n’undi mugabo umwe  bakekwaho  gucura umugambi wo kwica umukecuru utuye mu murenge wa Shyogwe.

Emmanuel Bahizi (ubanza iburyo), murumuna we Jean de Dieu Nshimiyimana, umuyobozi w'ishuri ry'i Rutobwe Jean Damascene Hakizimana na Noella Mukabahizi  bakekwaho  gucura umuambi  wo kwica
Imbere y’urukiko uyu munsi, Emmanuel Bahizi (ubanza iburyo), murumuna we Jean de Dieu Nshimiyimana, umuyobozi w’ishuri ry’i Rutobwe Jean Damascene Hakizimana na Noella Mukabahizi bakekwaho gucura umuambi wo kwica

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ukwakira nibwo Emmanuel Bahizi  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi hamwe n’abo bareganwa batatu barimo abavandimwe be babiri, bitabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Bamenyeshejwe ko bakekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo kwica umukecuru utuye mu murenge wa Shyogwe.

Abaregwa aribo Emmanuel Bahizi, umuvandimwe we rwiyemezamirimo Nshimiyimana Jean de Dieu , mushiki wabo Noella Mukabahizi n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Rutobwe Jean Damascene Hakizimana akaba inshuti yabo, uyu munsi baburanye n’ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uko ari bane bararegwa ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wo kwica umukecuru Mukamurenzi Consilia  utuye mu murenge wa Nyamiyaga, mu kagari ka Kabashumba, ngo bamukekaho kuroga umubyeyi wa bariya bavandimwe batatu.

Ubushinjacyaha buvuga ko amakuru y’uyu mugambi mubisha bakekwaho yatanzwe n’abagabo babiri b’inkeragutabara bari kuzashyira mu bikorwa uwo mugambi iyo umara kunozwa. Izi nkeragutabara ariko zikaba zitagaragaye mu rubanza kuko ubutabera ngo bwasanze nta mpamvu yo kubafunga.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uwitwa Tuyishimire Felix wakoreraga Nshimiyimana Jean de Dieu (uri mu baregwa) aho atwika amabuye y’amatafari i Shyogwe, yahawe amafaranga ngo yerekane aho uwo muturage atuye ndetse abafashe kunoza uyu mugambi.

Amakuru y’uyu mugambi wo kwica ubushinjacyaha buvuga ko yatanzwe na bariya bagabo b’inkeragutabara ndetse na Tuyishime maze inzego z’umutekano zitangira iperereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Tuyishimire yari yarahawe imodoka na Nshimiyimana ngo yo kujya agendamo mu gihe bapanga uwo mugambi, Tuyishimire wari mu rukiko ashinja abaregwa avuga ko yayihawe koko ngo abe ayigendamo mu gihe bateguraga uyu mugambi mubisha.

Mu kwiregura, Jean Damascene Hakizimana uyobora ishuri rya Rutobwe avuga ko umugambi wo kwica ntawo azi, gusa ko aba bavandimwe b’inshuti ze bamubajije aho uriya mukecuru atuye ariko atigeze ahabereka.

Abunganizi mu nkiko babiri bari kunganira abaregwa bavuga ko ubugenzacyaha bwafashe abaregwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta mpapuro zo kubata muri yombi zihari.

Abunganizi bavuga ko tariki 29 Nzeri izi nzego ngo zasanze Bahizi Emmanuel na Nshimiyimana basangira mu kabari i Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi bubambika amapingu bubata muri yombi ariko ngo bafunzwe iminsi irenze iteganywa n’itegeko ku ucyekwaho icyaha

Abunganira abaregwa bavuga ko bishoboka imodoka Nshimiyimana yahaye Tuyishimire yari iyo gukoresha mu bucuruzi n’ubundi ngo basanzwe bakorana.

Abunganira abaregwa bavuga ko ibimenyetso bindi by’ubushinjacyaha bishingiye kubyo abaregwa bavuganaga kuri telephone na message ngo nta kigaragaza neza ko bacuraga umugambi wo kwica uriya mukecuru koko.

Aba bunganizi bavuga ko abakiliya babo bagomba kurekurwa kuko umwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere akaba ari umuntu ufite ‘adresse’ ifatika, undi ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye, undi ari rwiyemezamirimo, naho undi akaba umubyeyi urera abana (Noella Mukabahizi) bityo bakwiye kurekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze kuko ngo badashobora gutoroka ubutabera.

Kubera izi mpamvu aba bunganizi barasaba ko abakiliya babo barekurwa by’agateganyo.

Birasa Aloys, Vice Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga wari uyoboye inteko iburanisha uru rubanza yavuze ko urukiko rugiye gusuzuma ibyatanzwe n’impande zombi  maze kuwa kane tariki 16 Ukwakira saa cyenda rugatanga umwanzuro.

Elysee MUHIZI
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Mwakomeza kudukuriiranira iyi nkuru ko numva ari urujijo! Ubwo se mwaba mushaka kuvuga ko bashakaga hwihorera?

    • boss wanjye HAKIZIMANA DAMASCENE,ndamuzi ni inyangamugayo,urukiko rukorane ubushishozi. jmv ingabire

  • Jye rwose ndabona iyi nkuru ari imfitirano. None se INKERAGUTABARA kuba zitagaragaye mu rubanza bishaka kuvuga iki? Kandi ari bo banyirabayazana.Nibaze bagaragaze ibimenyetso simusiga ko bahawe mission yo kwica uwo MUKECURU w’ I SHYOGWE. Yaba amafaranga bahawe, yaba amasezerano bagiranye , cyaba nikindi kintu.Kuba badafunze ntibivuga ko batagomba kuza gushinja abanyabyaha. Kuko montage ya scénario nkiyi iroroshye cyane. Cyane iyo harimo umuntu nka exécutif w’AKARERE uri mubashinzwe gutanga amasoko cyane ko muri iki gihe aka KARERE karimo gutanga amasoko menshi kubera imihigo karimo kwesa.

    UBUCAMANZA bushishoze neza. Hashingirwe kubimenyetso simusiga apana amaranga mutima.

  • Ariko mubona ibi bintu bidateye agahinda! Niba ibi aribyo byavugiwe mu rukiko koko, Abantu bakaba bamaze 2 weeks bafunze kuburyo nge nakwemeza ko bukurikije amategeko! None se ko ntaho nigeze mbona bavuga BAHIZI muri uwo mugambi we arazira iki? Niba aba ari gahunda yapanzwe yo kwanduza isura y’abantu yagezweho ahasigaye nibarekurwe bajye muri gahunda zabo. Nihatangwe ibimenyetso bifatika bareke kuvuga ngo abantu bababwiye ko! Ninde se wavuga ko abana neza bose kuburyo habura abamugambanira!

  • gutekinika.com

  • Uuuuumm,urucira mukaso rugatwara nyoko,uko biri kose uri gufindafinda izo gahunda zose,Imana yo mucamanza utabera izamunyomoza ku mugaragaro bose babireba,kandi ngo’ Imana ihooora ihoooze’. Ndihanganisha abahungabanijwe n’iyi migambi yacuriwe aba bantu.

  • Ariko Mana, ngo guhabwa imodoka yo gusohoza umugambi? Ngo gutanga amafaranga kugirango bamenye aho umukecuru atuye mu KININI? ubwo se ibanga ko riba ari irya babili, bishoboka bite ko abantu bize nkabariya, barimo n’umuyobozi bananirwa no kwikorera iperereza ngo bamenye aho uwitwa ko yabiciye aherereye? Kuko akenshi iyo bakeka ko umuntu yagize uruhare mu rupfu rw’umuntu runaka, mu gihe bamuvuza, yewe n’igihe cy’ishyingura abantu baba bahwihwisa ngo yewe , ngo azize RUNAKA cg NYIRANAKA waha naha.
    Baba rwose bamuzi. Kandi niyo bibaye n’amarozi, ntawe uroga uwo badasangira, (akenshi) . Kuburyo no mu burwayi bwa nyakwigendera aba yarashoboye kubwira abe abo akeka yaba yarazize.
    Biratangaje rero ko abantu bize, bajya kurindagira bashakisha umwanzi aho aherereye maze bakiyambaza umuhisi n’umugenzi nkaho bo ari abanyamahanga mu gihugu cyabo. Barangiza bakamuha n’imodoka ra, ese iyo modoka yariyo kuzamugonga? Ese bamugororeye atararangiza mission?Ese kumenya aho umuntu atuye bisaba guhabwa imodoka yo kugendamo? Ese izo nkera gutabara zihuzwa gute n’uwo wahawe imodoka.
    Ese izo nkera gutabara ko mbona zo ntamafaranga zahawe, ikimenyetso kigaragara ko bari bahawe iyo mission ni ikihe uretse ibintu byo gutekinika?

    MURASHISHOZE NEZA BANYAKUBAHWA BACAMANZA.

  • Reka njyewe ntange igisubizo.

    Bariya baregwa nibabarekure itahire akazi bakoraga bahite bagaha abandi bazashakishirize imibereho ahandi.

  • Yemwe sinzi pe,nako reka tuzumve uko byagenze

  • Egoko rubanda !!!! Hari uwaririmbye atyo Knoless nawr ati baravugavuga !!!! Amazimwe ageze mu rukiko koko?

  • Baratanga amasoko aho kurangiza ibibazo by’abaturage baba babatuye cyane ku masambu, hari abantu bamaze igihe bararegeye akarere ku bijyanye n’imitungo yabo yigabijwe n’abaturage muri Mugina nanubu hashize umwaka ntagisubizo , bwo bategereje ko Perezida azaza bakamubaza icyo kibazo ? ibyiyi nkuru mushishoze bitaba arugushaka ku mwirenza bagakora mu mutuzo….ndavuga executif….

  • Ikigaragara ibi bintu ntibisobanutse. Nawe se umuntu yakwicira umubyeyi amuroze ukaba utazi aho atuye? None se yaroze umubyeyi wabo maze aratoroka ajya gutura i Shyogwe? Nibashishoze neza ibi bintu birimo inzangano. Nujya no kubeshyera umuntu ujye uhimba scenario yakwemerwa n’abantu. riko noneho ndabona ari n’akari murugo; nugufungisha umuryango wose?

  • UBUGOME+UBUGOME+ISHYARI+ICYUBAHIRO+URWANGO=AKAGAMBANE. Utabyumva abaze abazi gushishoza.

  • UBUGOME+UBUGOMEEEEE+UBUSAMBO+ISHYARI+ URWANGO+KUBURA UBUMUNTU+GUKUNDA ICYUBAHIRO UDAFITE+IBINDI BIBI NK’IBYO=AKAGAMBANE. Utabyumva abaze abamurusha gushishoza.

  • Mbega ishyari n’inzangano!!!!!!!! Ari SE wa bariya bavandimwe ari na NYINA wabo , bose bariho ni bazima. Ntawapfuye, ntanuwigeze arwara. Yewe, ntanubwo uriya mukecuru w’ Ishyogwe abazi, ntibaturanye namba, bari mu ma DISTRICT atandukanye kure. Ubwo se aya matiku yacuzwe nande, yacuriwe he? Agamije iki? Mbona ibi aribyo byari bikwiye gukorwaho iperereza. Naho ibyo kuroga no guhora byo ntabyo mbonye.
    MBWIRA UKUNTU WAJYA GUHORERA UMUBYEYI kandi ntacyo yigeze ataka, ari muzima, ataranigeze arwara ra. MWIBAZE NA MWE.
    Rahira ko umutego mutindi utazabashibukana. MURABESHYE IKINDI , IKI CYO CYIRANYAGISHA ku mugani wa SEMUHANUKA.

    MUREKURE ABANTU BITAHIRE, ibi ni ukurangaza ubutabera boshye imanza zarabuze.

  • nanje ntyo.

  • Komerza BAHIZI we! Ushobora kuba uzira ko wariye ukibagirwa abagomba kukurinda no kukuvuganira cyangwa se igihe cyawe kikaba cyageze kuko umwanya wawe hari abandi bawukeneye.

  • Egoooo abanyeshyogwe muradusebeje muratumaze weeeeeeeeeee, nonese HAKIZIMANA Jean Damascene my former prefet des etudes muri EAV Shyogwe yaba ari muri uriya mugambi mubisha gute? sha ubwo bugome ntabwo muziho rwose bashishoze neza kandi ayo makuru igihe aduhaye ntafatika habe namba, evidences zirihe? nonese abatangabuhamya ba mbere ko bakabaye izo nkeragutabara zikaba zitaragejejwe imbere y’ubutabera ngo zibashinje ubwo muri mu biki? imanza zo gucibwa zarabuze kuburyo mwirirwa mushushnya mu bidafite gihamya ? yebaaaaaaaabaaa wee cyakoze uwo mukecuru niba aroga suwo mu kinini ubwo nuwo mu mapfundo niho bapfundika uburozi, p’se ubutabera bunozwe kdi gitifu muri kumudindiriza akazi ari nako mumuharabika mu bidafite gihamya rwose muhave mwishushanya.

  • ariko polisi n’ubucamanza babikurikirane neza cyane

  • IRYO NI ITIKU MUREKURE ABAVANDIMWE BIKORERE AKAZI KABO NAHO AMAZIMWE N’AMATIKU MUYAREKE.

    • Ahubwo wowe Adeline ndabona ufite amakuru kuri iki kibazo. Sobanura uko ari amatiku. Umunyamatiku se noneho ni ubugenzacyaha ? Ubu kandi iyo uriya mukecuru yicwa muba musakuza ngo inzego zakoze iki? Nimureke ubutabera bukore akazi bwabo, ntimukigire nyirandabizi, namwe twarabamenye.

  • Mze kutugezaho umwanzuro w’urukiko kuko biteganyijwe ko none kuwa 16/10/2014 saa cyenda ribwo urukirwo rufata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    murakoze.

  • kamonyi ndabazi yabikora yibye reta urebye amazu y’umudugudu yabohoje kamonyi y’abacitse ku cumu agashyiramo umuturirwa wasekaa reba mwi koni ku kamonyi undi wabikora ntibamusye ni nde?ariko ubundi procedures ipfa gute ku byaha by’ubgome ngo iminsi yararenze umushinjacyaha aba ya riye akntu muhanga ni ruswa nsa twe tuburanirayo kenshi nzi imanza baryamo ruswa ngo ariko ubutabera burigenga da uwasenya urukiko rwaho abakozo akabajyan ahandi kuko bubatse akazu kimwe na tb kigabiro

  • Wowe wiyise MANZI uri igitangaza. None se amazu y’imidugudu urabona ahuriye he ni iyi nkuru. Ibyo nyine nibyo twita amatiku n’amashyari. Wagombye nawe kuba waregereye ubugenzacyaha maze ugatanga ayo makuru.Naho ibya PROCEDURES byo birekere abanyamategeko kuko bo bazi icyo bakora.Kandi kuburana uri hanze ntacyo bihindura ku cyaha niba koko cyarakozwe. Uretse ko ngendeye kuri comments nabonye ibyuriya mugambi byo ni amayobera.
    NSHIMYE umucamanza wayoboye uru rubanza kuko yashyize mu gaciro kandi akurikiza amategeko.

  • wowe urwanya manzi wirengera mwene wanyu reka bamubohe ubu rero nubona baboshye gitifu w’umurenge wa jabana uzatera uumunwa hejuru baba barenzwe ntibareba ko twe dukennye.

  • BAHIZI NAGIYE KUMWAKA AKAZI ARAMBWIRA NGO NIBA NARIZE HEG NGO YAMPA AKAZI KO KURERA ABANA , NONE RERO NAWE NAGENDE ARERE ABAGORORWA YUMVE UKO YESU AGIRA NEZA.

Comments are closed.

en_USEnglish