16 Ukwakira 2014 – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kugaragaza uko umutekano mu gihugu uhagaze kiba buri gihembwe cyabereye mu biro bikuru bya Minisiteri y’umutekano ku Kacyiru kuri uyu wa kane, Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana yabwiye abanyamakuru ko mu nama ya ba Minisitiri yabaye kuwa gatatu havuguruwe amategeko n’amateka agenga Polisi y’u Rwanda. […]Irambuye
Iburasirazuba – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram cyagwiriye abantu mirongo itatu babiri bitaba imana undi umwe arakomereka nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere. Aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe, bakorera isosiyete yitwa Wolfram Mining Processing Company icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa […]Irambuye
15 Ukwakira 2014 – Mu ntangiriro z’uku kwezi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yari yasubiye aho yize mu munsi wo ‘gusubira aho bize’ utegurwa na University of Delaware muri Amerika.Aha niho yaharangirije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu 1988. Mwalimu we Prof. emeritus Theodore Braun yatangaje ko Mushikiwabo yari umunyeshuri w’indashyikirwa. Urubuga rw’iyi […]Irambuye
*Bafite umutungo w’amazu ufite agaciro ka miliyoni 60. *Bafite abana batatu biga mu mashuri meza *Bombi bakuze mu buryo bugoranye kuko cyera umwana nkabo baramuhishaga *Umuryango we ubu ubayeho neza, umugore ari kwiga Masters mu mahanga Pierre Nyankiko atuye mu kagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko muri Gasabo, we n’umufasha we bafite ubumuga bwo kutabona […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyarutarama habayeho ubwicanyi bukorewe umwana w’uruhinja rukivuka ibi byakozwe n’uwari kuba umubyeyi we nawe w’umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Uyu mwana w’umukobwa (udatangazwa kubera imyaka ye) yemera ko kuri uyu wa 13 Ukwakira yafashe umwana yari yabyaye amwica amunize maze asubiye kwa muganga ngo yivuze […]Irambuye
Muri iyi minsi, inkuru igezweho hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ni ukumva ko abapasiteri na ba nyiri akabari runaka batawe muri yombi na Polisi bazira gusakuriza abatuye hafi y’insengero ndetse n’utubari runaka. Mu gihe Polisi y’Igihugu itangaza ko itabwa muri yombi ry’aba rituruka ku baturage baba bayihamagaye bagaragaza ko babangamiwe n’urusaku, kandi ikabikora […]Irambuye
Abenshi mu bagore baturutse mu turere hafi ya twose tw’Intara y’Uburasirazuba ukuyemo akarere ka Bugesera bahuriye mu Mujyi wa Rwamagana bigishwa kwihangira imirimo bakoresheje ikoranabuhnga rya mudasobwa. Nyuma y’aya mahugurwa, aba bagore bemeza ko bazakoresha ubumenyi bwabo bakihangira imirimo bifashishije ikoranbuhanga. Aya mahugurwa bayahawe n’umuryango AWEP-Rwanda. Uwitwa Uwamurera Clementine wo mu Karere ka Rwamagana aragira […]Irambuye
Ijambo “Trafficking” ryasobanuwe bwa mbere n’ingingo ya gatatu y’igitabo cy’amasezerano y’umuryango w’abibumbye (UN) mu nama rusange yawo yabereye I Palemo, Sicily mu Ukuboza 2000. Iyo ngingo ikaba yaravugaga ko trafficking ari “ugutegura, gutwara, kohereza, gucumbikira cyangwa se kwakira umuntu ukoresheje iterabwoba, ingufu cyangwa ubundi buryo bw’agahato, bwo gufatira, bwa magendu, cyangwa se n’ubundi buryo bushingiye […]Irambuye
Mu Rwanda haba umunsi w’abari n’abategarugori uba ukizihizwa ku rwego rw’igihugu, tariki ya 10 Ukwakira. Benshi bavuga ko ari mu rwego rwo kubateza imbere kuko bari bararyamiwe na basaza babo. Mu nzego z’ubutegetsi bakangurirwa kwigirira icyizere ndetse bahawe imyanya 30% yihariye mu myanya ipiganwa, mu nzego rimwe na rimwe iyi mibare ijya inarenga. Gusa iyo […]Irambuye
Kuva muri Kanama 2013, umushinga USAID HIGA UBEHO Program wafashije abaturage bo mu karere ka Kayonza gukora amatsinda yo kuzigama no kugurizanya (ISLG: Integrated Saving and Lending Groups, ariko ubu bamwe mu bagize ayo matsinda bumaze gutera imbere kandi bafasha abaturanyi babo kugera ku bikorwa by’iterambere. ‘ABISHYIZEHAMWE’, ni itsinda ryo kubitsa no kuzigama rikorera mu […]Irambuye