Bamwe mu batuye imirenge ya Bwishyura na Rubengera yombi yo mu Mujyi w’Akarere ka Karongi bemeza ko kimwe mu bintu bituma bubaka mu kajagari bikanabaviramo gusenyerwa ari uko ubuyobozi butabasobanuriye uko igishushanyo mbonera cy’akarere n’umujyi giteye. Kubera iyi mpamvu aba baturage barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwazabasobanurira uko iki gishushanyo mbonera giteye bityo ibibazo baterwaga no […]Irambuye
COTRAF Rwanda Impuzamasendika y’abakozi iravugwamo amakimbirane hagati ya bamwe mu bayigize n’umuyobozi wayo ubu Dominic Bicamumpaka. Bamwe mu bayigize bashinja uyu muyobozi kugundira ubuyobozi, nawe akavuga ko aba ari abatazi amategeko n’amateka ya COTRAF bashaka kumuhirika. Impuzamasendika y’abakozi n’amakoperative COTRAF Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2003 ivuye ku cyahoze kitwa STRIGECOMI (Syndicat des Travailleurs des […]Irambuye
Ngororero – Celestin Nsengiyumva aravuga ko mu ijoro ryakeye yakubiswe bikomeye na Innocent Mbajimbere Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero. Nsengiyumva ubu akaba yagejeje ikirego kuri Polisi ya Kabaya. Uyu muyobozi we yahakaniye Umuseke ko ibi byabaye. Nsengiyumva avuga ko hari mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana saa mbiri z’ijoro ubwo […]Irambuye
Ni ruhurura iri mu masangano y’umuhanda wa Nyamirambo umwe uca hepfo n’uca ruguru aho ihurira ikaba umuhanda umwe uzamuka i Nyamirambo urenze gato aho bita kwa Nyiranuma. Abahaturiye bavuga ko nibura abantu hagati ya bane na batanu bahamburirwa buri munsi, abajura babibye bagahita binjira muri iyo ruhurura. Iyi ruhurura iherereye mu kagali ka Rwezamenyo, abayobozi […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR), bashyize imbaraga hamwe mu gushaka igisubizo kirambye ku bwiyongere bw’abaturage n’ibibazo by’impunzi mu Rwanda. Mu rwego rw’ubufatanye, izi nzego eshatu kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mutarama 2015 ziratangiza ku mugaragaro amahugurwa agamije kwongerera ubumenyi abafite mu nshingano kwita ku […]Irambuye
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile n’abandi bakozi batatu baherutse gutabwa muri yombi bitabye urukiko ku wa mbere tariki 12 Mutara 2015 baburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwasabiye aba bose gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bategereje ko urubanza baregwamo gukoresha inyandiko mpimbano ruburanishwa mu mizi. […]Irambuye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango arasaba ba mutima w’urugo barangije Itorero icyiciro cya mbere n’abatangiye icya kabiri kuzabyaza umusaruro amasomo anyuranye bahabwa mu itorero. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzirwa yabibasabye kuri uyu wa gatandatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro Itorero ry’abagore icyiciro cya kabiri mu kigo gitorezwamo Ubutore i Nkumba mu Karere ka Burera. Minisitiri w’Uburinganire […]Irambuye
Nyanza, Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gushize Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yatangaje ko bagiye kuzajya basaba rwiyemezamirimo ko yerekana uko azishyura abaturage baba bamufashije mu mirimo y’isoko yahawe kuko bimaze kugaragara ko hari benshi bambura abaturage. Hashize igihe mu turere umuani tugize intara y’Amajyepfo havugwa ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage ndetse bikageza […]Irambuye
Nk’uko Polisi y’igihugu ibivuga Mugabekazi Solange Nusra ukomoka mu karere ka Kayonza ariko akaba aba mu gihugu cya Kenya na Murangwa Hussein bafungiwe ku cyicaro cya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu. Mugabekazi yafashwe tariki 8 Muratama, akaba yaratangaje ko yagiranye inama n’abakobwa batatu yari yamaze kubona bo kujyana gucuruza. Yavuze ko muri iyo […]Irambuye
Karongi – Ishuri ribanza rya Nyagasozi riherereye mu murenge wa Rugabano Akagali ka Kabuga abana baryigaho uburyo bigamo bigaragara ko atari ubwo mu gihe igihugu kigezemo. Nta ntebe zabugenewe, nta bikoresho by’ibanze mu ishuri, nta byumba by’ishuri bihagije. Iri shuri riherereye mu murenge umaze imyaka ibiri udafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Umunyamakuru w’Umuseke woherejwe kuri iri shuri […]Irambuye