Digiqole ad

Muhanga: Umuyobozi wa 'Bureau social' arashinjwa gucunga nabi umutungo

Amakuru  Umuseke  ukesha bamwe mu bakozi  bakorera  iki kigo,  abagize inama y’ubutegetsi n’abahoze  bahakora kuri ubu birukanywe  mu buryo  butunguranye bo bavuga ko budasobanutse,  baravuga ko  amafaranga y’inkunga   asaga  miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo iki kigo gishobora kuba gihabwa,  nubwo avugwa  n’Ubuyobozi  ari  hafi kimwe cya kabiri cy’ayo.

Musonera Frederic  uvugwaho imicungire mibi y'umutungo w'ikigo arabihakana
Musonera Frederic uvugwaho imicungire mibi y’umutungo w’ikigo arabihakana

Ikigo mbonezamubano mu by’iterambere (Bureau Social de développement)  giherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo,  cyatangiye imirimo yacyo  mbere ya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994 gishinzwe gufasha abana babaga mu muhanda  bo mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama.

Buhoro buhoro iki kigo cyagiye cyaguka kigenda gifasha  n’izindi mpfubyi zari zinyanyagiye hirya no hino muri uyu mujyi, Padiri  Hitimana Josaphat wari Umuyobozi w’iki kigo yaje  kukibonera  umuterankunga  w’umusuwisi  witwaga  Margrit  Fuchs,  ariko  nyuma  y’igihe  kitari gito  aza kwitaba Imana,  inkunga  bahabwaga ku bw’amahirwe yakomeje kuza ari nyinshi.

Uyu padiri Hitimana  Josaphat yaje kuregwaga  mu nkiko gacaca ahungira muri Uganda, asaba uwitwa  Musonera Fréderic wakoraga mu kigo cy’amahugurwa i Murambi kuza kumusigariraho, aba ari we uhabwa inshingano zo kuyobora by’agateganyo.

Mu bibazo ubu bihangayikishije  abakozi bakora muri iki kigo ngo ni ukuba kuva aho uyu  Musonera yatangira kuyobora iki kigo atigeze yerekana uko umutungo w’ikigo ucunzwe.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko bagerageje kumubwira ko adakorera mu mucyo  maze ngo atangira kujya abirukana  urusorongo,  mu myaka itanu amaze ayobora ikigo hamaze kwirukanwa abakozi  batanu.

Aba bakozi batifuzwa gutangaza amazina yabo bavuga ko  aho Padiri Hitimana agarukiye batigeze bongera kugirana umubano  mwiza n’uyu Musonera  kugeza ubwo amwirukanye  akanamuvana  ku buyobozi bukuru bw’iki kigo yari yamusigiye ngo akiyobore.

Umwe mu bakozi ati “Amafaranga y’inkunga yose ikigo gihabwa nta mukozi numwe uzi uko akoreshwa,  abakozi  bakiri mu kazi dusigaye dutinya kuvuga kugira ngo turamuke kabiri’’   

Musonera Fréderic umuhuzabikorwa w’ikigo mbonezamubano mu by’iterambere  yavuze ko  inkunga  iki kigo kibona yose inyura ku ma konti  y’ikigo  bakayandika no mu bitabo  by’icungamutungo, ndetse ko adashobora  gufata umwanzuro  wenyine ko ahubwo ibyo  akora  ari ku bufatanye n’abandi bakozi barimo abashinzwe  kugenzura uko umutungo ukoreshwa nuko winjira.

Akavuga ko inkunga bahabwa ku mwaka zingana na miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda kandi ko  zikoreshwa mu buryo zateganyijwe.

Musonera  akomeza avuga ko  abakozi birukanwe  bazize amakosa atandukanye y’imikorere ko  ntawe yirukaniye ubusa, ndetse ngo n’uyu padiri Hitimana bavuga ko ari waba waramwirukanye ngo yasezeye ku bushake bwe  yigira gukorera ahandi nawe atazi.

Dr Rwakunda Dominique  Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’iki kigo avuga ko miliyoni  600 z’amafaranga y’uRwanda  ariyo babashije kubona  yahawe ikigo mu gihe cy’umwaka, ku buryo aya Musonera avuga ntaho ahuriye  n’ayo ikigo gihabwa  buri mwaka.

Dr Rwakunda akavuga ko  iyo basabye umuyobozi (Musonera Fréderic) kuvuga uko inkunga yabonetse  yicecekera.

Ibindi Dr Rwakunda ahuriyeho na bamwe muri aba bakozi  birukanwe n’abakora muri iki kigo batatangaje amazina yabo ngo batazabizira, ngo ni uko noneho  aho amakuru amenyekeniye ko hari inyerezwa  ry’umutungo, inkunga zose  zafashaga abana b’impfubyi abo mu muhanda ndetse n’abatishoboye, zigiye  kujya mu  yindi mishinga uyu Musonera n’umuterankunga bagiye gutangiza mu minsi ya vuba.

Usibye  uyu mutungo aba bakozi bavuga ko ukoreshwa mu nyungu bwite za Musonera, bamushinja kandi ko afite amasezerano abiri y’akazi,  bakibaza aho amafaranga y’inkunga agiye koherezwa  mu gihe uyu Musonera  agiye  gushyira ingufu  mu yindi mishinga  abifashijwemo  n’uyu muterankunga. Ibi byose ariko uyu muyobozi avuga ko nta kuri bifite.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

13 Comments

  • ubuyobozi se burakora iki bwamusabye gusobanura ayo manyanga ari gukora?inama y’ubutegetsi se yo imaze iki?nibareke yirire bo kumuvuzaho induru niba barananiwe gukemura ikibazo, mbabajwe n’abafataga utuvungukira agiye kubikira imbeha

    • Ariko mwagiye mureka kudakubita imbwa byorora imisega turi mwisi y’umuvuduko kandi umuyobozi mwiza ni uharanira impinduka niba abo badashoboye kugendana na vitesse ye byabananira akabirukana byatuma bamusebya mubitangazamakuru?nibi bigaragaza iyo myitwarire mibi ese wamugani kuki batatwereka rapport ya inspection cyangwa inspecteur wagaragaje iyo micungire mibi muriyi nkuru audite niba yarabaye nibagaragaze iyo raporo gusa bigaragarako nanyiri gutangaza iyi nkuru abifitemo inyungu kuko atazi uko bagaragaza imicungire mibi nge ndi uyu muyobozi nabarega kuko gusebanya bahanwa n’amategeko kandi nabanyamakuru bigenzura uriya munyamakuru bazabimubaze .sinumvise ba meya bashima ubufatanye mwiterambere ryabaturage nakiriya kigo yewe ntawuneza rubanda nanjye niko nabikora

  • Yarirokokeye nimumureke yiryohere hamwe n’umufasha we.
    Ayo mafaranga ntabwo aturuka mu misoro y’abaturage.
    Nta nubwo aturuka mu ngengo y’imari ya Leta.
    Aturuka mu bagiraneza b’Iburayi.
    Abayatanga nimureke bazabe aribo bagaragaza ikibazo cy’uko amafaranga batanga adakoreshwa uko bikwiye!

    • BARAMUZIZA KO YACIYE AKAJAGARI BATAKIBONA IBYO UBUSA PADIRI YIRWAGA ABAYORERA.UBWO SE IMODOKA RWAKUNDA AGENDAMO YAYIGUZE HE?SIYO PADIRI YAMUHAYE?MUGABANYE AMATIKU MUKORE AKAZI NEZA KUKO BIGARAGARA KO MUSONERA YAGARUKIYE IKIGO AHUBWO CYARI CYARIWE CYASHIZE.NIA PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI YAKA RAPORO NTAYIBONE SE AMAZE IKI!ARASHAKA AHUBWO KWIBA NONE MUSONERA YARAMUHAKANIYE.

      • Musonera muzamubeshyere ibindi ayo manyanga ntiyayakora.ibyo n’ibirura yasanze muri BSD byaraguye inda birya bidakora nta kazi bizi ahageze abitoje gukora birabinanira abifatira ibyemezo none inzara n’ishyari rirabimaze bitangiye amatiku.Ubundi uriya musaza Rwakunda igihe yibiye ibitaro yayoboye byose yarekeyaho ko anahembwa aya pansiyo menshi.babaye inyangamugayo nka Hategeka ko batamurusha ibya BSD!Ubwo ni za mburamukoro za FERDINAND n’abandi babeshya uwo munyamurenge wirirwa akerakera ngo arashaka amakuru y’amatiku bamuha 5000 akandika ibyo bamuteretsemo.nagende turamuzi arahemukira itangazamakuru.nta kintu azi no kw’ishuri yari umuswa ahora mu matiku ya SFAR gusa.yarangije ku kaburembe.

  • Ntabwo muzi Frw yasahuye n’umuzungu babeshya ko baha abanyarwanda ihene zikamwa kandi nta nuzi uko zibaho mu Rwanda

  • Yewe ga Musungu nawe ukurikiranwa kandi ntizaceceka ivangura ryawe watojwe n uwo mwambari w umwicanyi

    • Yewe ga Musungu nawe ukurikiranwa kandi ntizaceceka ivangura ryawe watojwe n uwo mwambari w umwicanyi ????????!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Uwo muzungu ngo utava iruhande se harya ngo batazaguhirika niba uri umugabo nk abandi se urarwana ni iki

  • Ahubwo wakwibaza impamvu y’iyi nkuru n’icyo igamije!

    • harikindi igamije se atari ugushaka guharabika.buriya umunyamu musonera yamwimye akantu!ibyo se ntibimenyerewe muri uyu mujyi wa muhanga ko elyse aricyo kimutunze.ibyo ntawutabizi.

  • nukwitwa ngo afite diplome ariko wapi nta kigenda.ni amaco y’inda.azisubirire minembwe!

  • Gusa ndumiwe sinarinziko hakibaho abantu babi .ese guharabikana si icyaha gihanwa n’amategeko ese ko bavuga imicungire mibi ntibatwereke raport ya inspection yakozwe ibigaragaza n’uwayikoze ese ni audite yo kuwa kangahe bahereyeho ko batayitwereka muriyi nkuru ? ubwose imicungire mibi niziriya inka nyishi ngenda mbona batanze? ni ariya mashuri yubatswe hirya nohino;ni ziriya mfubyi zarihiwe se ko nanjye bandihiye? ni mutuelle de santé se zahawe abaturage bakaba bafite ubuzima bwiza igisekeje yavuguruje amakuru ba mayor ubwabo bivugira bagaragaza akamaro ka BSD muri iki gihe hari utabizi uko mwari mwaratwimye amahirwe nkabandi bakene mujojora uwo mushatse bikorwa mukavuyo uribuka wa mupadiri agihari wamenyaga uko umuntu yahawe akazi se nako ngo iyo yabaga yarakaye yarazaga aka kubwira ngo ejo ntuzagaruke rwari urugo rwe se? pu ni mwoye ibyo muze twubake igihugu uyu mugiraneza mutesha umutwe yigendeye mwaba mudahemukiye Abanyarwanda ? birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish