Digiqole ad

Amadini yakumira ate icuruzwa ry'abana b'abakobwa?

Ni mugiterane cy’Abakobwa b’Isiyoni cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira, ubwo Abakobwa n’Abagore bo mu itorero rya Zion Temple riherereye mu karere ka Kicukiro baganiraga ku nsanganyamatsiko igira iti “”Ese igurishwa ry’abana b’abakobwa no gukuramo amada byakumirwa bite ku rwego rw’Itorero?””ABALEWI 19:29

Ibumoso Dr Grace Igiraneza, Past. Fifi Cameron, ACP Tony Kuramba , Rosine Ingabire habwe na Evang. Angelique Uwamaliya wari uyoboye Ikiganiro mpaka muri iki giterane
Ibumoso Dr Grace Igiraneza, Past. Fifi Cameron, ACP Tony Kuramba , Rosine Ingabire habwe na Evang. Angelique Uwamaliya wari uyoboye Ikiganiro mpaka muri iki giterane

Muri iki giterane hatumiwemo inzego zitandukanye zirimo iza polisi, iz’ubuzima, uburezi n’iz’amadini, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo izo nzego zuzuzanya mu gukumira no guca burundu igurishwa no gukuramo inda bigaragara cyane mu bana b’abakobwa.

ACP Tony Kuramba, umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda wari umutumirwa mukuru yashimye igikorwa cyo gukumira ibyo byaha cyazanywe na ‘Zion Temple’

Yagize Ati “Ndashimira Itorero rishaka gufasha polisi gukumira iki kibazo, nk’umubyeyi kandi ndashimira abagore bari gushaka gukumira ihohaterwa rikorerwa abana.”

ACP Kuramba yosobanuye neza uko ikibazo cy’igurishwa ry’abana b’abakobwa gihagaze mu Rwanda ndetse anasobanura neza ko atari abakobwa gusa bagurishwa ko ahubwo hari n’abahungu bagurishwa.

Yavuze kandi ko ahanini kubana b’abakobwa babacuruza kugira ngo bakoreshwe ubusambanyi ndetse akaba yaragiye atanga ingero zitandukanye .

Yagize ati “Mu 2013 hari abana twafashe bari barajyanywe muri Uganda bababeshya ko bagiye guhabwa akazi ko gukora mu kabari bamara kugerayo bagatangira gucuruzwanya n’inzoga zo muri utwo tubari.”

Uretse gushorwa mu busambanyi, abana bagurishwa banakoreshwa imirimo y’agahato ndetse ngo bashobora no kubica bakabakuramo ingingo zimwe na zimwe zikagurishwa abakire bari bazikeneye.

ACP Kuramba yagaragaje kandi ko kuva mu 2009 hagiye hagaragara ingero nyinshi z’abana bagiye bagurishwa kugeza ubu mu Rwanda hakaba hamaze kugaragara imibare igera ku 153.

Yakomeje asobanura ko iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu kitari mu Rwanda gusa ko ahubwo ari icyorezo kiriho ku isi aho byahindutse ubucuruzi bukomeye ndetse buri ku mwanya wa gatatu mu byinjiza amafaranga menshi, nyuma y’icuruzwa ry’intwaro n’ibiyobyabwenge.

ACP Kuramba ati “Igihugu cyahagurukiye iki kibazo kuko n’ijambo ry’Imana naryo ryagize icyo ribivugaho muri MATAYO 18:6”

Maze ababwira ko kimwe mu bintu polisi itari yageraho ari uguhindura imyumvire y’ababyeyi kuko aribo barinzi bambere b’abana babo ariko akenshi ugasanga nabamwe bagurishwa baba bafite ababyeyi.

Dr. Igiraneza Grace yasabye abakobwa kwirinda gukuramo inda kuko bitera ingaruka zitandukanye nk’urupfu kuko mu bantu umunani bapfa batwite, umwe muribo aba yakuyemo inda bikaba biterwa n’uburyo bikorwamo butizewe.

Yavuze ko bitareba abakobwa gusa kuko usanga hari n’ababyeyi basama inda batateganyije bakazikuramo.

Dr. Iribagiza avuga ko ku kijyanye n’ijambo ry’Imana ntaho yigeze asoma handitse ko gukuramo inda ari icyaha ariko akavuga ko muri Bibiliya handitse ngo “Ntukice”.

Dr Igiraneza yagize ati “Uretse kuba umuntu yakuramo inda bikamutera izindi ngaruka ariko nk’Abakristo ntabwo byari bikwiriye ko dukuramo inda n’aho twaba twayitwaye nta ruhare tubigizemo kuko nubwo uwo mwana aba atari yavuka aba yabamaze kuba umuntu.”

Ibi ngo biranditse muri YEREMIYA 1:5.

Rosine Ingabire, Umuyobozi wa ‘Authanthic International Academic’ yasabye ababyeyi kugenera abana babo umwanya uhagije wo kubaganiriza no kubumva, avuga ko abantu bagaragara bakuyemo inda cyangwa bajyanywa gucuruzwa bataba ari injiji kurwego rw’uburezi ariyo mpamvu hashyizweho gahunda yo gukangurira abana kuba maso no kubabwira ko icyo kibazo kiriho kuko usanga benshi babikora kubera kutamenya.

Ingabire ati “Gukuramo inda, umukobwa wasobanukiwe Imana yagakwiriye kurinda Ingobyi ye kuko iyo atayirinze ihinduka igituro kandi yari kuzashibukamo igihugu nk’uko iya Mariya yashibutsemo igiti cy’ubugingo aricyo Yesu Kristo.”

Ibi ngo biranditse muri Bibiliya mu gitabo cya YEREMIYA 20:17

Ku rwego rw’Itorero Pastor Fifi Cameron yagize ati “Guhindura umuntu igicuruzwa no gukuramo inda bihuriye ku kintu cyo gutakaza ubumuntu, ku tamenya agaciro k’umuntu ukamugira kimwe n’itomati.”

‘Abakobwa b’Isiyoni’ bamaze guhuriza hamwe inyigisho bahawe basanze igurishwa ry’abantu ryarahereye kera ubwo Abanyamahanga batwaraga Abanyafrica bakajya kubagira abacakara babakoresha imirimo y’uburetwa none uyu munsi bikaba bigarutse ari ugutwarwa gukoreshwa ubusambanyi.

Bavuga ko nk’Abakristo bamenye Imana biyemeje gucagagura za karande z’umwijima, gushakisha amakuru yabyo (kubimenya), kubimenyekanisha, kuganiriza abana babigisha ubuyo bakwiye kwirinda no kubigisha ijambo ry’Imana, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe hari ahagaragaye ubwo bugizi bwa nabi no kugarura ubumuntu mu bantu.

Bishop Deborah Mudakikwa uhagarariye ‘Abakobwa b’Isiyoni’ yabwiye Umuseke ko iki giterane giteguwe nyuma y’ukwezi kumwe itorero rya Zioni Temple rimenye ko Hari ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije u Rwanda.

Yagize ati “Twateguye kuba aricyo kintu tuganiraho mu giterane cyacu kugira ngo n’abatari baziko icyo kintu gihari nabo babimenye kandi tunigire hamwe uburyo twagikumira nk’Abakristo.

Kuba iyi nsanganya matsiko yarakoreshejwe mu giterane cy’Abakobwa b’Isiyoni gusa Bishop Deborah yabwiye Umuseke ko ushaka kwihutisha amakuru ayabwira umugore kandi ko kwigisha umugore umwe ari ukwigiha igihugu bitewe n’uko usanga umurezi wa mbere mu rugo ari umugore, ikindi kandi yavuze ko usanga abagore benshi aribo bicuruza (aribo bateje ikibazo).

Yanavuze kandi ko nk’itorero inyigisho z’abagore bazihererwa hamwe n’abakobwa kugira ngo bategure wa mukobwa kuzavamo umubyeyi mwiza wubaha kandi akubahisha Imana.

ACP tony Kuramba avuga ko atari igihugu gusa gihana uhohotera Abana ko na Bibiliya yabivuzeho
ACP Tony Kuramba avuga ko atari igihugu gusa gihana uhohotera Abana ko na Bibiliya yabivuzeho
Past. Fifi Cameron arasaba Abakobwa b'Isiyoni Guhaguruka bagacagagura za karande n'Abakristo no kugarura ubumuntu mu bantu.
Past. Fifi Cameron arasaba Abakobwa b’Isiyoni Guhaguruka bagacagagura za karande n’Abakristo no kugarura ubumuntu mu bantu.
Abakobwa b'Isiyoni byiyemeje gukumira Icuruzwa no gukuramo Amada kubana b'Abakobwa
Abakobwa b’Isiyoni byiyemeje gukumira Icuruzwa no gukuramo Amada kubana b’Abakobwa

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • urebye ukuntu iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu ryahagurukiwe na buri rwego kugeza no ku madini usanga ari igisubizo kije gikenewe cyane pe. tubirwanye twivuye inyuma kuko ntibinaduhesha agaciro mu muco wacu

Comments are closed.

en_USEnglish