Digiqole ad

Ushobora kumva Radio z’i Burundi, Rwanda na DR Congo uciye ku UM– USEKE

Hifashishijwe ‘plug-in’ ikoreshejwe bwa mbere mu Rwanda, umuntu wese usura uru rubuga ashobora kumva Radio zirindwi (7) zo mu Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa. Ni mu bufatanye bw’UM– USEKE IT Ltd na Zeno Radio y’i New York muri USA.

Ushobora kumva Radio zirindwi ukoresheje 'plug-in' imeze gutya iri ku rubuga hasi ibumoso
Ushobora kumva Radio zirindwi ukoresheje ‘plug-in’ imeze gutya iri ku rubuga hasi ibumoso

Izo Radio ushobora kumva ni Radio Okapi yo mu burasirazuba bwa Congo, Bonesha FM na Radio Publique Africaine z’i Burundi na Radio 10, Isango Star, KT Radio na Radio Salus zo mu Rwanda.

Iyi ‘plug-in’ yakozwe  na Zeno Radio ku bufatanye na UM– USEKE IT Ltd, nibwo buryo bwa mbere ikoreshejwe mu karere k’ibiyaga bigari mu gukurikira Radio zierenze imwe ku rubuga rwa Internet.

Iyi ‘plug-in’ ituma ushobora kumva aya maradio uhinduranyije ukumva iyo ushaka ukanze gusa ku tumenyetso two guhindura ( < na > ) ubundi ugakanda ahanditse ‘Click to listen’.

Chaim Gross, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Zeno Radio y’ i New York avuga ko icyo bagamije ari ugufasha abaturage b’ibihugu bitandukanye ku isi, bakaba bari mu mahanga ya kure y’iwabo, kumva amaradio y’iwabo kugira ngo barusheho kumenya amakuru yaho no kugumana umuco wabo.

Chaim avuga ko ubufatanye bwa ZenoRadio na UM– USEKE IT Ltd buzatuma abatuye ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa ndetse n’abaturage babyo baba mu mahanga ya kure, babasha kumva amaradio y’iwabo mu buryo buboroheye.

Mu 2011 nibwo Zeno Radio yatangije gahunda yo kumvikanisha Radio zitandukanye zo ku isi hose mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakoreshejwe telephone, bigafasha abimukira (immigrants) kumva amaradio y’iwabo bakamenya amakuru bakanagumana umuco wabo.

Ubu buryo bwo kumva Radio nyinshi ku rubuga rumwe rwa Internet bukaba bwarageragerejwe bwa mbere mu bihugu bicye muri Africa y’iburengerazuba,  muri aka karere Zeno Radio ibutangiriye mu Rwanda.

Frank Munyemanzi umunyarwanda uba muri Leta ya Dakota muri America yabwiye Umuseke ko aho aba akora akazi ko gutwara imodoka mu ruganda, avuga ko akunda kumva amakuru n’ibiganiro bya Radio 10 aciye kuri iyi ‘plug-in’ iri kuri uru rubuga.

Ati “biramfasha cyane, bituma numva nkiri mu rugo kuko mba nzi buri cyose kihabera nubwo ndi mu birometero ibihumbi hafi ibihumbi 15.”

Iyi ‘plug-in’ iri ku rubuga Umuseke.rw iri mu ruhande rwo hasi ibumoso, kuyivuza ni ukwizamurira ‘volume’ ukabasha kumva no guhindura ukumva Radio ushaka muri ziriya zirindwi.

Kumva ni ukuzamura Volume ugahindura ukumva iyo ushaka ukoresheje utumenyetso twa  turi kuri iyi Plug-in
Kumva ni ukuzamura Volume ugahindura ukumva iyo ushaka ukoresheje utumenyetso twa < na > turi kuri iyi Plug-in

Zeno Radio ivuga ko ubu abantu bagera kuri miliyoni ebyiri mu kwezi bakoresha serivisi zayo zo kumvikanisha amaradio yo mu bihugu by’amahanga biciye kuri za telephone cyangwa ku mbuga za Internet.

Umubare w’abakurikira izi radio zirindwi muri aka karere baciye k’Umuseke.rw ugenda wiyongera buri munsi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza kuba mwaratugeneye aho kwumva radio, ariko rero, kuba mwarashyizeho uko zihita zijyana kumurongo, si byiza.
    Hari igihe umuntu aba ari mu bureau, yajya gufungura umuseke.com ngo asome amakuru, Radio igahita yishyiraho, bikabangamira abandi. Mushyireho uburyo, cyane ko kubona naho ubizimiriza bigoye cyanee.
    umuntu yajya ayumva ashatse, bitabangamiye abari kumwe nawe.

Comments are closed.

en_USEnglish