Digiqole ad

Umutangabuhamya avuga ko yiyumviye Bandora asaba Abahutu guhiga Abatutsi

Mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Charles Bandora ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 20 Ukwakira Umutangabuhamya urindiwe umutekano wahawe izina rya PBB yavuze ko Bandora ari mu bari bayoboye inama yise iy’ihumure ariko akaba ariyo abwiriramo Abahutu gukaza umurego mu kwica Abatutsi aho bari hose.

Charles Bandora yari umucuruzi ukomeye ku Ruhuha mu Bugesera, yoherejwe na Norvege kuburanira mu Rwanda/Photo T.Kisambira/TNT
Charles Bandora yari umucuruzi ukomeye ku Ruhuha mu Bugesera, yoherejwe na Norvege kuburanira mu Rwanda/Photo T.Kisambira/TNT

Ubushinjacyaha burega Charles Bandora kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri paruwasi ya Ruhuha bugahitana imbaga y’Abatsutsi batari bake, ndetse akaba ari n’umwe mu bacuze bakanashyira mu bikorwa uyu mugambi w’ubwicanyi.

Uyu mugabo wari umucuruzi ukomeye cyane mu gasantere ka Ruhuha, yafatiwe mu gihugu cya Norvege aza koherezwa n’ubutabera bwabo ngo aburanire iwabo, ubu akaba akomeje kuburanishwa n’Urukiko rukuru.

Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha wahawe izina PBB yabwiye Urukiko ko nta byinshi cyane azi kuri Bandora muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko ngo nawe nta bushobozi yari afite bwo gusohoka aho yari ari ariko ko hari ibyo amuziho.

Umutangabuhamya PBB wari uturanye na Bandora ndetse bakaba bari basangiye umwuga w’ubucuruzi, yasobanuriye Urukiko ko inama yabereye kwa Bandora kuwa 07 Mata 1994 yari iyo kurimbura Abatutsi kuko ibyahise bikorwa nyuma yayo byahise bibihishura.

Yagize ati “ muri iyo nama bahise bahatemera IPJ Callixte wari Umututsi ndetse n’ibirara byari biyirimo byasohotse byigamba ko amasahyaka yose agomba gushyira hamwe, Umututsi aho ari hose agahigwa akicwa ndetse umwe mu bacuruzi bari bayirimo yahise atanga imipanga ubwicanyi butangira ubwo”.

PBB yavuze ko urundi ruhare azi kuri Bandora ari ijambo yavugiye mu nama yise iy’ihumure aho yavuze ko, aho yari ari yiyumviye Bandora nk’umwe mu bari bayoboye iyi nama akangurira abari bayitabiriye guhiga Umututsi aho ari hose akicwa.

Yagize ati “ inama zo kugaba ibitero zaberaga mu giti cy’umunyinya cyari hafi y’aho nari ndi, ni n’aho iyi y’ihumure yabereye, ibyahavugirwaga byose narabyumvaga ndetse nza no kumva Bandora abwira abari bayitabiriye ngo begure amacumu bice umututsi wese”.

PBB yakomeje avuga ko ibi bitekerezo bya Bandora byaje kubahirizwa dore ko ngo hari Abatutsi benshi bari barokotse ibitero byo kwa Padiri baje kwicwa ndetse harimo n’abana batatu b’uwitwaga Hakizamungu wishwe Jenoside igitangira nabo bahise bicwa.

Umutangabuhamya PBB yabwiye Urukiko ko uretse inama yo kuwa 07 Mata 1994 yabereye mu gikari cyo kwa Bandora ndetse n’indi nama yiyumviyemo ijambo rya Bandora nta kindi yiboneye n’amaso ye cyangwa ngo yumve kuri Bandora mu bwicanyi bwabereye ku Ruhuha muri Jenoside.

Ibindi nk’ubusahuzi bwakorwaga n’abasirikare bakajyana ibyo basahuye kwa Bandora ibindi bakabiha abaturage, PBB yavuze ko ibi yabyumvise mu ikusanyamakuru rya Gacaca.

Yabajijwe niba nyuma yo ku itariki ya 07 Mata 1994 yarigeze kubona Bandora, avuga ko kuva ku isaha ya saa tanu z’amanywa kuri iyi tariki atigeze yongera kumuca iryera kugeza Jenoside irangiye.

Ku byerekeye uko Bandora yari abanye n’abandi bacuruzi bagenzi be ndetse n’Abatutsi muri rusange; PBB yavuze ko yamubonaga nk’abandi bose ariko ko imitima y’abantu yigaragaje mu gihe cya Jenoside.

Yagize ati “ namubonaga nk’umucuruzi ukomeye ku Ruhuha, nta n’ubwo namusobanura neza gusa icyo nzi cyo ni uko abantu bagaragaje imitima yabo mu gihe cy’ubwicanyi”.

 

Bandora yikomye Ubushinjacyaha gusubiriza Umutangabuhamya

Umwe mu bunganira uregwa (Bandora) yasabye PBB gutanga ibisobanuro ku zindi nama umukiriya wabo yitabiraga mu gihe cya Jenoside nk’uko bikubiye mu nyandikomvugo uyu mutangabuhamya yakoze.

Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha yahise asobanurira Urukiko ko kuba uyu mutangabuhamya yaravuze ko hari izindi nama uregwa yitabiraga bitavuze ko zari iz’ubwicanyi ndetse bunasaba urukiko ko iki kibazo umutangabuhamya atakigarukaho.

Uregwa (Bandora) yahise yaka ijambo Urukiko arusaba ko Ubushinjacyaha budakwiye gusubiriza Umutangabuhamya agira ati “ ntabwo Ubushinjacyaha aribwo bugomba gusubiriza umutangabuhamya.”

Ibi kandi byagarutsweho na Me. Bruce Bikotwa; umwe mu bunganira uregwa aho yahise abaza Ubushinjacyaha icyo izi nama umutangabuhamya yavuze zabaga zigamije, agira ati “ none se izi nama zabaga mu gihe ubwicanyi buri kuba zabaga ari iz’iki?”

PBB abaye umutangabuhamya wa munani mu batangabuhamya 14 bagomba kuzashinja Bandora.

Iburanisha rikaba ryimuriwe tariki ya 10 Ugushyingo humvwa abandi batangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish