Digiqole ad

Rurangwa yanze gukorerwa ‘chirurgie esthétique’ ngo Jenoside itibagirana

Révérien Rurangwa yarokotse Jenoside afite imyaka 15, yiciwe abo mu muryango we bari hamwe bagera kuri 43, inkovu ku mubiri yasigaranye yanze ko bazisibanganya kugirango azahore yibuka. Yaganiriye na NeoMagazine aho aba mu Burayi.

Yanze ko bamusana isura yuzuye inkovu kugira ngo hatazagira uwibagirwa Jenoside
Yanze ko bamusana isura yuzuye inkovu kugira ngo hatazagira uwibagirwa Jenoside

Reverie Murangwa-Muzigura ubu ni umwanditsi w’Umunyarwanda wabonye ubwenegihugu bw’Ubusuwisi, yanditse igitabo cyaguzwe cyane mu Burayi yise “Genocide. My stolen Rwanda”.

Ati “Inkovu zanjye ni urwibutso rw’umuryango wanjye wishwe tariki 20 Mata 1994 kuko bari Abatutsi. Nari mfite imyaka 15.

Uwo munsi Simon Sibomana, inshuti ya data, yinjiye mu rugo n’abana be bica umuryango wacu. Nyogokuru baramuhonyora, mama bamufomoza inda, gashiki kanjye Claudette kari gafite imyaka itanu kishwe n’inyota nyuma gato mkari mu maboko yanjye.

 Abicanyi bangeneye urupfu rwihariye. Nyuma yo kuntema amaboko, mu maso, no gutwika urugo rwcu ngo bakora isuku, barandetse ngo nipfishe. Nubwo nabingingaga ngo bandangize bahisemo kureka nkapfa mbabazwa n’ibikomere. Nta n’umwe ngo washakaga kwiyanduza mu ntoki.”

Avuga ko yamaze iminsi itatu ategereje urupfu. Nyuma ngo Croix Rouge ihita ihagera. Iramurokora. Kuva icyo gihe avuga ko ari wenyine kandi akibana n’ibikomere.

Nyirarume wa Rurangwa ngo yasabye abicanyi ko abaha amafaranga bakamwica batamutemaguye, ariko abicanyi baranga ngo kuko yari afite amafaranga macye.

Ati “Izi nkovu z’imihoro n’amahiri y’imisumari nibwo buhamya bwanjye. Abaganga muri ‘chirurgie esthétique’ bansabye ko bantunganyiriza isura, ariko nakomeje kubangira. Nubwo yangiritse cyane, isura yanjye ‘niyo mama yampaye’. Nubwo bwose njya ngira ikibazo iyo nirebye.”

Rurangwa avuga ko kwireba bimwibutsa umubabaro, ariko ko kubihunga byafasha abashaka kwibagirwa.

Ati “kandi ni benshi. Nahohotewe gatatu mu Bubiligi aho nari ntuye mbere yo kuza kuba mu Busuwisi. I Louvain (mu Bubiligi) banjugunye mu nzira ya gari ya moshi, n’ubu ndacyabona abantera ubwoba ko bazanyica. Ku bicanyi bahungiye mu Burayi inkovu zanjye ntizibeshya, zivuga umututsi warokotse, zigasobanura umutangabuhamya ubabangamiye.”

Avuga ko atagikunda kujya ahantu hari abirabura kubera ubwoba no kugira ngo akomeze kubaho. Simon Sibomana wamwiciye umuryango ngo nyuma y’imyaka ibiri yararekuwe, ubu ariko ngo mu myaka ibiri ishize yishwe n’umutima. Nubwo ngo nta butabera yumva yahawe.

Ati “Niyo mpamvu isobanura inkovu zanjye. Kugira ngo hatagira uwo byorohera kwibagirwa. Kugira ngo hatagira uwica umuryango wanjye inshuro ya kabiri.”

Inkovu z'imihoro n'amahiri y'imisumari yanze ko bazimuvanaho
Inkovu z’imihoro n’amahiri y’imisumari yanze ko bazimuvanaho
Mu burayi aho yabanje kuba mu Bubiligi yahohotewe n'abo inkovu ze zishengura imitima
Mu burayi aho yabanje kuba mu Bubiligi yahohotewe n’abo inkovu ze zishengura imitima

Photos/ Aï-Estelle Barreyre

UM– USEKE.RW

51 Comments

  • Révérien Rurangwa

  • ooooooh Sorry sana kandi ujye ujyira kubabarira abaguhemukiye kugirangoi Mana izajye ibikwibukiraho

  • Sindahura n’intwari zo mu mutima n’ibitekerezo nka Révérien Rurangwa washoboye guhangara ipfunwe ryiyanditse k’umubiri we kugeza none aho yahakanye akiva inyuma akanga ko ibyo bimenyestso byasibangana agamije kwibutsa abatutsi ibyababayeho ubwo abandi babihunze kandi bakaba bakibihunga bamwe n bamwe. Ariko , muhaye ubuhamya bwanjye bw’inkovu z’ipfunwe rishingiye mu birebana n’ubwenge yakumva neza ko atari wenyine wanze gusibanganya ayo mateka yiyahuza kwibagisha kugira ngo iryo pfunwe ritagaragarira abandi.

    Humura Rurangwa , humura Rwanda kuko tuzakomeza guhangara abo bagambanyi bose bagambaniye abanyarwanda n’ababakunda bose

    Ntarugera François

  • Humura, abaguhemukiye bakakwangiza bigeze aho, banakomerekeje umutima wawe. Nyagasani azaguhe imbaraga zo kubabarira no kubaho utekanye. IMANA IRAGUKUNDA

  • Abicanyi imana izabahane gusa iduhorere

  • aya ni amateka yacu kandi agomba gusigasirwa na buri wese ku mubiri no ku mutima kugira ngo abahakana bazajye bemera

  • Muvandimwe ubabarire abakugiriye nabi kugirango ubeho ubarwaho gukiranuka kandi wirinde guheranwa n’agahinda.Ikindi ibimenyetso bikuriho ubwabyo bizivugira kandi kubizimangatanya sibyo byatiza umurindi abasize bahekuye urwanda.

  • Inkovu z’inyuma ziragaragara, abantu bashobora kuzibaga zigashira ariko izo mumutima Imana yonyine niyo ishobora kuzisibanganya.
    Ndagusabira ngo Imana ikomeze kugukomeza kandi igusange igusetse ikomore burundu ibyo bikomere. God bless you.

  • Mu byukuri ibyo wakorewe birababaje, ababigukoreye nubwo ubutabera beo mu isi butabahana Imana izabahana.Gusa izo nkovu ziramutse zikubabaza wakoresha iyo chirurgie esthetique. Ntawe uyobewe ko genocide yabaye kandi nabashaka kubihakana n’ubundi bafite uko babivuga.

  • Babandi birirwa bavuga ngo ibiganiro na FDLR bajye babanza barebe niba FDLR ibyo basize bakoze ari abantu or Ibikoko. FDLR ikeneye kuhagirwa ikava ibuzimu ikagaruka ibumuntu kuko niba bagitekereza kugira abantu kuriya byaba ari ikibazo kuganira nayo

  • Muzigura koko ntawakwishimira ibyakubayeho ,ariko nawe uzagerageze urekere aho guharabika uriya musaza Simoni kuko ndahamya neza ko usibye no kugutema nziko ataranakuzi ,None nyuma yo kumufungisha no kumutoteza yakurijemo no gupfa none uracyanamushyira mwitangazamakuru koko?

    • nonese yaramubeshyeye? ubwose urumva yari gukuramo iyihe nyungu erega nubwo abishe batafungwa Imana irabazi bose, kdi niyo izahora kuko bakoze ubugome bukabije kwica ibibondo kariya kageni koko!!!! Mana ujye ufasha abantu bagire kwihangana kuguturutseho.

    • Ntasoni kweri umuntu witwa UWAMARIYA??
      reka amuvuge uwo musaza wakubabaje SIMONI nomwijuru Imana izamuhane.

  • Imana igufashe nta kindi numva navuga.

  • Uwamariya.ni byiza gupima amagambo ugiye kuvuga ukareba niba ajyanye n igihe ugiye kuyavugamo.nge iyo.mba ndiwowe nkabona ibintu nkibi nanishyiraho icyaha ntakoze ngasaba imbabazi cg nkaceceka ariko simvugire ubusa kuko nibyo wakoze!Imana izi byinci peeee.ntabwo abantu bamwe bakoze mu mabuye ngo abandi bakorwe mu.mubiri.ibyo bige byibukwa

  • njye ndumva ufite guhora kumutima wawe kandi si byiza.Ikiza kuri wowe ni ukwiyakira ubundi ukababarira ukabiharira Imana.Ibyibutsa genocide ntibibuze……None se niba atari ibanga kuki wagiye za Burayi ntugume murwakubyaye ngo urye kunsinzi noneho abahagaritse genocide bakwiteho?Wagiye se kuba urwibutso iBurayi?
    Uwavuze kuri FDLR ambabarire kuko abana bavutse 94 ubu bafite 20ans kandi ngo urubyiruko rwaba arirwo rwinshi muri fdrl.Abanyarwanda dukwiye kwiga kumenya igikwiye mubuzima.

    • ubwose nkawe wiyise KAMANA Olivier urabaza ibiki!!???? uyobewe ko ababikira babagiraneza bagendaga batoragura abantu bameze nabi bakabajyana kubavuza mumahanga?? cyangwa wari kwishimira ko aborera aho umureba??? twarabakize sha!!! kdi Imbere ni Heza!!!

      Rata Revelien Imana ishimwe ko wakize nukumbura urwanda uzaze tuzakwakira nkintwari y’amateka kdi Olivier ushyigikira FDRL azahitemo kuyisanga!!!

    • URUMVA ARI IGIKI GIKWIYE WOWE?

    • ururishyo.com byaba byiza abyeretse abanyarwanda kurushya kubyereka abanyamahanga

      • Kamana Olivier we si byiza gushinyagura, si byiza gushyira comments nk’izi zawe ku muntu wahuye n’akaga nka kariya, yababarira atababarira ni uburenganzira bwe,… cyane ko no gushobora kubabarira uwagukoreye biriya nabyo atari benshi babishobora!!! Niba nta jambo rihumuriza ryava mu kanwa kawe, at least ceceka, niba hari indi nzika cg umugome ufite mu mutima bugumishemo. Reverie Murangwa-Muzigura afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka hose, ntibikuraho ibyamubayeho mu Rwanda.

        Reverie Murangwa-Muzigura, Imana yemeye irebe umutima wawe, iwomore, iguha amahoro, ikugirire neza muri byose ariko ikirutaho izaguhe ijuru kugirango uzibagirirweyo imibabaro yose.

    • KAMANA iyo bavuze urubyiruko wumva arukugeza kumyaka ingahe?? ninde se wakubwiye ko aba ba muri FDLR bafite iyo myaka?? barayirengeje niba usoma uzanarebe amafoto yabo namaraso abatemba mumaso gusa!!

    • Wowe wiyise kamana olivier, yagiye abahunze (ndavuga abantu nkawe) ariko noneho ashatse ntiyagaruka kuko naho ari ni iwabo, yahabonye ubwenegihu ,niyo yabishaka umenya batanabimwemerera igihe hakiri abi ibitekerezo nkibyawe.

    • Kamana Olivier we si byiza gushinyagura, si byiza gushyira comments nk’izi zawe ku muntu wahuye n’akaga nka kariya, yababarira atababarira ni uburenganzira bwe,… cyane ko no gushobora kubabarira uwagukoreye biriya nabyo atari benshi babishobora!!! Niba nta jambo rihumuriza ryava mu kanwa kawe, at least ceceka, niba hari indi nzika cg umugome ufite mu mutima bugumishemo. Reverie Murangwa-Muzigura afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka hose, ntibikuraho ibyamubayeho mu Rwanda.

      Reverie Murangwa-Muzigura, Imana yemeye irebe umutima wawe, iwomore, iguha amahoro, ikugirire neza muri byose ariko ikirutaho izaguhe ijuru kugirango uzibagirirweyo imibabaro yose.

  • Komeza guhagarara kigabo kdi ubutwari ugaragaje igihugu cyawe kizabukwibukira. komeza guhagarara kigabo turagushyigikiye!

  • ihangane humura imana yawe yakurokoye cyagihe irahari komeza wiyubake uzagire ihrezo ryiza abahekuye URWANDA imana izabibaza mugihe icyari
    I
    cyose mubuzima bwobo bwose.

  • KAMANA OLIVIER UFITE IBITEKEREZO BYABICANYI NIMBA UTARI WE…

  • muvandimwe Rurangwa komera wararokotse , kandi komera kumateka yacu, hari abiyemeje guhakana amateka yacu bagera bakureba baceceke, komera kandi , u Rwanda rwapfuye rimwe ntiruzongera ukundi,

  • Yewe Mana y’ijuru n’isi wee!!mbuze icyo mvuga!mbega ubugome burenze!Rurangwa muvandimwe ngutuye umutima mutagatifu wa Yezu.

  • Touching very very and very touching. God be with you. Humuraa Imana iri kumwe nawe muri byose!

  • Ndashimira Inkotanyi zarengeye u Rwanda, ubu nta Mututsi uba ugihumeka murwa Gasabo, ntangajwe nibirura byakomeje kugenda kuri Reverien bishaka kumuhorahoza iyo mu mahanga, Imana izakomeze imubere umurengezi!!

    Izo nkovu z’amateka nubwo ziri kumubiri wawe, ari wowe uri kuzumva kurusha abazibona ariko abaziguteye zabateye ipfunwe harimo abiyise Kamana, umutima uramucira urubanza akagushinja kutababarira nkaho ari itegeko.

    Ngusabiye umugisha w’Imana gusa icyampa nkamenya niba ufite umugore n’abana byanezeza cyane!!

  • Ohhhh Mana ujye ubabarira aba bantu bose babashinyaguzi kandi babagome. genocide yarabaye kumanwa yihangu kandi GENOCIDE YAKOREWE ABATUSTI. abantu twese twavutse mwishisho y’IMANA nkuko abayemera babivuga. ariko se nkawe UWAMARIYA uvuga ngo yasebeje umusaza simoni yo gasazira kwishyiga wibwirako we igihe yabatemaga atabsebyaga?? subumuntu se yabamburaga?? amateka arahari kadni muvandimwe Rurangwa komera IMANA irakuzi kandi yo yakurinze iyi myaka yose nubundu izakomeza ikurinde abibwira ko bazongera bakakwica baribeshya niryari se ukuri kuzatsinda ikinyoma?? Interahamwe zirahari kandi zishe abatutsi, zarabashinyaguriye ndetse yamwe zababaze nkinyamanswa ariko mbabaze bavandimwe muriho ubu, ubundi ziriya nyamanswa zabagaga abantu zikanarya kiriya gihe harya bo bumvaga batambaye umubiri nkuwabo?? Rurangwa reka ngushimire ubutwari bwawe wagize kandi IMANA ijye ikwibuka. komera komera muvandimwe.

  • Sha ihangane imana iragukunda kdi niyo ihora hanyuma yububuzima harurubanza izababaza ibyo bakoze kwambura umuntu ubuzima batamugaye

  • Reverien nukwihangana ninjye mfite ibikomere ariko Imana niyo nkuru yo yaturemye izi niherezo ryacu , dushobora kugira iherezo ribi ku isi ariko mu ijuru tukagira iryiza , Imana ikomeze ibane nawe aho ujya hose no mubyo ukora.

  • Wowe wiyise Prince ,ndagirango nkubwire ko ntaho ijisho ryImana ryagiye,rero uwicisha inkota nawe azayicishwa naho ibyo mvuze ndibaza ko ari uburenganzira bwanjye kuvuga ukuri kubyo nzi!naho abitwa interahamwe bose nawe urabizi ko atariko arizo,Imana itugenderere twese.

    • Ntukitiranye uburenganzira bwawe nogushaka gushinyagura UWAMARIYA. naho ibyo kwicishwa inkota kuko wicishije indi ntaho bihuriye nibyo tuvuga hano cg nubwo byaba bihuye byanshimisha iyaba nabandi bose babyumvaga nkuko ubyumva hanyuma bariya muvuga biciwe CONGO bakamenya nyine ko ariya nkota bicishije nabo yabishe. cyane ko nabo iyo nkota uvuga yishe yabishe kuko bishe ese iyo bataza kwica barikuyicishwa?? mbese nkubaze cg nabandi ugirango ziriya nkotanyi iyo ziza KIHORERA KUKO NKUKO BABIVUGA, UGIRANGO MU RWANDA NTITUBA TUVUGA INDI NKURU AHUBWO?? Abantu besnhi bemeye gukomeza kubana nababaririye bene wabo nkabryaga inyama hanyuma mwebwe muracyavuga kwihorera?? arko ubwo wunva uburemere bwa GENOCIDE?? wumva icyo bita iyica RUBOZO bivuga?? ujya wiyumvisha ko abantu basabaga imbabazi batanazi ko bazibona?? ese ujya wiyumvisha niba urumubyeyi cg umukobwa kugufomboza indi irimo umwana??? uzafate akanya ubisesengure sinzi imyaka ufite ariko niba unakuze cg warabibonye uzafate umwanay wongere ubisesengure uzabyumve hanyuma uzongere unsubirize hano.

  • Jya mu Rwanda bakwiteho nibyo byiza musore kuko wanze ko bagukorera isura yawe none urahakora iki?

  • Unva mwabashinyaguzi mwe imana izahorera uyu musore murabesya too

  • Njye nshimiye cyane Rurangwa yagize ubutwari bukomeye bwo kwemera kubana na ziriya nkovu yatewe na Jenoside ,mwe mushaka ko zizsibangana ngo mudakomeza kugira ifunwe n’ikimwaro cy’ibyo mwakoze cyangwa bene wanyu bakoze se murabona ariya maboko ye nayo azasubirana ibiganza yahoranye? Mbese mutekereza ko ubundi isura ye yagaruka isa n’uko nyina yamubyaye asa ? nimureke uwarokotse ase n’uko yarokotse kuko ubu iyo niyo sura ye mwamuhitiyemo kandi na Nyagasani arabibona. Mukeka se ko ubundi mu mutima we azibagirwa ko nta muvandimwe n’umwe yasigaranye? Muravuga ko ibimenyetso bya jenoside bihari kandi bihagije kuki se mushaka ko kiriya kitagaragara cg kivanwa mu bindi? muti kuki yagiye kuba i Burayi mwe bene wanyu cg mwe ubwanyu mukorayo iki?arahatuye ntiyahahungiye nk’abo bose benda kongera kumwivugana kandi afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka.Gusa muvandimwe jya usenga imana izagufasha muri byinsi mu gihe ushigaje.Hari abavuze ngo ubwo ntiyababariye ubwo adashaka ko inkovu ze zisibangana ibyo sibyo kuko hababarira umutimanama kandi mu buzima busanzwe kubabarira si itegeko ni ubushake ,ubundi se ninde wamusabye imbabazi akazimwima ?

  • Ooo birababaje pe! Abanyarwanda bajye azirikana gukora ku buryo bitazasubira….gusa iyaba n uwabigiriwe I congo….ndetse n ahandi byazirikanwaga! Abanyarwanda byabahuza kurushaho

  • Ihangane muvandimwe wanje, Yezu ari iruhande rwawe kdi aragukunda.

  • Ibi byo biragaragara kandi erega utabizi ni ukwirengagiza…Genocide yabayemo amahano yakorewe Abatutsi….ndetse n abandi barwanyaga iyo gahunda…nyuma itera n izindi ngaruka…nibura iki ni ikimenyetso cy uko bitari gusiga ubusa! Uwaba rero yarahuriyemo n’ibisare nk ibi ariko se utanarebwa na gato! Utanabihingutsa kubera ko…..ari ugusa no kunegurira abazimu mu ndaro nibura iyo tubonye nkuyu turamuzirikana nawe? Ariko nubundi abalatini baravuga ngo Vae victis

  • ihangana naho ubundi ntampamvu yoguhisha amateka nanjye inkovu yanjye ntago nzigera nemerako banteraho indi nyama nzaguma uku nyine.

  • Ariko se ni nde wababwiye ko iryo bagwa ryo ari sans conséquence .komera muvandimwe Imana iratuzi yo ntitwanga ikimenyimenyi turiho batabishaka ari benshi kuko tubabangamiye tutariho ntivabona ikibashinja .Ndabona bariyemeje kubeshya muzabashye maze ni Imana igihe bavugiye ko igihe dufite ku isi ari gito ntacyo bibabwiye Uwamaliya we urabe utitwa utyo naho Ubundi le contraire yakubera cyane

  • sha komera ba umugabo baho hari benshi bameze nkawe ku mutima no ku mubiri ariko turiho kandi nicyo imana yadusigiye kubaho kwawe si impanuka yezu arakuzi kora ibyiza wicecekere guhora nukuwiteka

  • Njyewe ndashimira inkotanyi zashoboye kurokora abatutsi ariko ndashimira n’abahutu bemeye kwitwa ibyitso bagahisha abatutsi nibura Inkotanyi zikagira abo zisanga nubwo nyuma bituwe kwitwa interahamwe nibindi bibi,ariko nibihangane twebwe abo bafashije tukarokoka ubwicanyi tuzajya tubasabira.Rurangwa nawe muvandimw wahonotse komera kandi utere imbere wirinda gukora icyibi no kugitecyereza kuko utaba uruse ababi.

  • Nibe nawe ufite uruvugiro disk? Si ukukuvuguraho nawe urarababaye ariko hari abandi nkawe baguze inkovu nkizi zawe ariko bo batatinyuka kuvuga Uko byabagendekeye, genda Rwanda warakubititse Abana bawe barabyishyura

  • Nibe nawe ufite uruvugiro disi, Si ukukuvuguraho nawe urarababaye ariko hari abandi nkawe baguze inkovu nkizi zawe ariko bo batatinyuka kuvuga Uko byabagendekeye, genda Rwanda warakubititse Abana bawe barabyishyura

  • Ndashaka gusubiza hano umuntu wiyita Joli na Prince,nagirango mbibutse ko abanyarwanda bose atari itegeko ko babona cg bumva ibintu byose cyimwe ,wowe Prince ni gute wihandagaza ukemeza ko abantu bose bahungiye muri Congo inkotanyi zikabicirayo ko bazize ko basize bishe abantu?mbese ninde wakubwiye ko muri congo hahungiye abahutu gusa?nigute ushobora kuvuga ko abanyarwanda bose bashyizwe kukandoyi na FPR bose ariko bari interahamwe?Nibura iyo upfa kuvuga ko bazize ingaruka za Genocide najyaga kubyemera!Naho wowe Joli izina ryange ni iryo kandi ntabubasha na bucye ufite bwo kurihindira.Naho Muzigura rwose nakomere Imana iramuzi ariko ajye yibuka ko iyo Mana yirirwa yita imputu hano muburayi ko kugeza ubu ariho kubwayo.

    • UWAMARIYA we abahungiye muri congo bose ntibishwe hari benshi nabo barokokeyeyo kandi barokorwa nizo nkotanyi ubuhamya nabwo burahari uzakurikirane, ikindi nabatutsi bahahungiye nabagize amahirwe yogucika zanyamanswa za baryaga nabo harabakomejwe guhigwa ninterahamwe baranakomeza baricwa ariko bose ntibashize hari nabarokotse. naho ibyabokumbaza ko abo inkotanyi zishe muri congo bose bataribasize bishe abantu,cg abo zashyize kukandoyi, ibyo ninko kumbaza ngo abatutsi bishwe bazira iki??

  • Prince we ngaho ikomereze iyo myumvire yawe tuzareba icyo izakugezaho da!Uwaguha igihugu ukacyiyobora ngo ndebe uko ukiyobora!

  • Prince weeee uracyahari ngo twongere tuganire?nikoye erega muriyemeje umuhutu aho ari hose mumubatije umwicanyi?Shahu we njyewe sinemeranya namwe kuko nabayeho kubwumutima mwiza wabamwe muribo bity reroo nimugabanye ayo maranga mutima yanyu,nibyo koko abishe abantu barahemutse ariko mwishyira abantu bose mugatebo kamwe wana!

Comments are closed.

en_USEnglish