Digiqole ad

Abagore bakora muri IPRC East mu bikorwa byo kurwanya SIDA

Mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa kwirinda no guhangana n’ibibazo bitandukanye nk’icyorezo cya SIDA n’inda zitateganijwe, abagore bakora muri IPRC East, kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira 2014, batangije ubukanguramba bwo kurwanya SIDA n’izindi ndwara mu mashuri y’abakobwa.

Umwe mu bagize Urumuri Women Club yigisha abanyeshuri uko bagomba kwitwara mu kwirinda SIDA
Umwe mu bagize Urumuri Women Club yigisha abanyeshuri uko bagomba kwitwara mu kwirinda SIDA

Iki gikorwa cyatangirijwe mu ishuri rya FAWE Girls School Kayonza, aho abagore bibumbiye muri club ‘Urumuri Women’ ikorera mu Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East).

Abagore bakora muri IPRC East basuye FAWE Girls School Kayonza bagirana ibiganiro n’abenyeshuri bahiga, bakaba mu biganiro byabo baribanze ku bukangurambaga bugamije kubashishikariza kwirinda no kubasobanurira Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwirinda inda zitateguwe.

Ubukangurambaga bwatangijwe n’abagore bo muri IPRC East, bwatekerejwe mu rwego rwo guhangana na bimwe mu bibazo byibasiye abana b’abakobwa muri iki gihe birimo kwandura icyorezo cya SIDA no gutwara inda z’indaro bikanabaviramo guta amashuri.

Ubu bukangurambaga buzakorerwa ku mashuri y’abakobwa ari mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse ngo bizagera no ku baturage basanzwe, kandi ngo ni igikorwa kizamara igihe kirekire.

Aba bagore bavuga ko impamvu bahisemo amashuri y’abakobwa ari uko umubare w’abandura icyorezo cya SIDA mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi higanjemo igitsina gore n’urubyiruko.

Perezidante wa club ‘Urumuri Women’ Umutoni Ernestine yagize ati ”Bimaze kugaragara ko urubyiruko, cyane abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ihohoterwa, icyorezo cya SIDA, inda zitateganijwe, byose biganisha mu gutakaza amahirwe yabo yo kubaho no guhagarika amashuri, kuba ibirara no kwishora mu biyobyabwenge.”

Asobanura imiterere y’ikibazo, umujyanama mu myumvire muri iyi club, Nyinawingeri Diane yavuze ko abana bavukanye ubwandu bwa SIDA bashobora kwanduza bagenzi babo biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakinisha bakiri bato cyangwa se mu gutizanya ibikoresho bitobora uruhu bikavusha amaraso.

Yavuze ko hari n’abumva ko umuntu yisiramuje adashobora kwandura cyangwa ngo yanduze abandi kandi atari byo, abandi ngo bavuga ko agakingirizo kagabanya uburyohe bagahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nyinawingeri akomeza avuga ko abakobwa benshi mu rubyiruko bikomeje kubagora guhakana imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi abenshi mu rubyiruko bibwira ko ari ho urukundo nyarwo rushingiye.

Ikindi kibazo ngo ni uko ababyeyi benshi badakunze kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, kuri SIDA no ku zindi ndwara zandurira mu busambanyi.

Umuyobozi wa FAWE Girls School Kayonza, Sister Musanabaganwa Laetitia yashimangiye ko kwifata ariyo ntwaro ikomeye mu kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no kudacumura ku Mana. Yashishikarije abana b’abakobwa kwifata kugeza igihe bazabona abo bashingana urugo.

Abanyeshuri basobanuriwe uburyo SIDA yandura, ibimenyetso byayo n’uburyo bwo kuyirinda.

Ikindi gikorwa cyabaye mu bukangurambaga ni ugushishikariza abanyeshuri b’abakobwa kwitabira imyuga bagategura ejo hazaza.

Ubutumwa bubibashishikariza bwanyuze mu ikinamico yakinwe n’abanyeshuri ba IPRC East (icyiciro cy’ishuri ryisumbuye), kandi ubutumwa bwanatanzwe binyuze mu dupapuro (depliants) dusobanura iby’imyigishirize y’imyuga.

Abagize ‘Urumuri Women Club’ bavuga ko ingamba zafasha kugabanya ikibazo zirimo guha urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi n’amakuru nyabyo ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kugira ngo babyirinde ndetse no guha urubyiruko urubuga rwo kwisanzuriramo bagasangira ibitekerezo ku buzima bwabo bakungurana inama.

Abajyanama mu myumvire ba Urumuri Women Club hamwe n'umuyobozi w'ikigo cya FAWE Girls School Kayonza
Abajyanama mu myumvire ba Urumuri Women Club hamwe n’umuyobozi w’ikigo cya FAWE Girls School Kayonza
Abanyeshuri babonye umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo
Abanyeshuri babonye umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo
Mukarugamba Jacqueline aganiriza abana babakobwa
Mukarugamba Jacqueline aganiriza abana babakobwa
Bose bashishikariye kurwanya ibibazo byugarije umwana w'umukobwa
Bose bashishikariye kurwanya ibibazo byugarije umwana w’umukobwa

ISHIMWE Theogene

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • turwanye sida mu rubyiruko maze bazakure bafite ubzima bwiza kandi bizanafasha umuryango nyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish