Hafi 1/3 cy’abayobozi b’uturere 30 tw’u Rwanda beguye mu gihe cy’amezi abiri uhereye tariki 13 Ukwakira 2014 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yeguraga agakurikirwa n’ab’uturere twa Gasabo, Gatsibo, Rwamagana, Rusizi (ufunze) hakurikiyeho kuri uyu wa 08 Mutarama 2015 aba Nyamasheke na Rusizi. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yabwiye Umuseke ko ibi nta mpungenge cyangwa ikibazo bikwiye gutera […]Irambuye
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon urubuga rwe rwatangaje kuri uyu wa gatatu ko yavuganye na Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa kuri Telephone uko ibintu bihagaze muri Congo n’ikibazo cya FDLR. Ban Ki-moon ngo yongeye gushimangira ko FDLR yananiwe gushyira intwaro hasi kugeza ku itariki ya kabiri Mutarama 2015 yari yahawe bityo ahamagarira gukoresha […]Irambuye
Abasore babiri bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze bafungiye kuri Stasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze bakurikiranweho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 14 nyuma yo kumvikana amafaranga 500 yo kugira ngo basambane bakayabura akagenda atabaza batinya ko bimenyekana bamwicisha amabuye nk’uko bitangazwa na KigaliToday. Munyaneza Theogene w’imyaka 24 na Siborurema w’imyaka 17 […]Irambuye
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruratangaza ko rugiye gushyiraho ikigega kizarufasha kwihangira imirimo, mu rwego rwo kwirinda ubushomeri bugaragara ku banyeshuri barangiza muri iki gihe. Ibi uru rubyiruko rwabigarutseho mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bitegura kujya ku rugerero mu cyumweru gitaha. Mu mikino, n’imyitozo babanje gukora mbere yo gusoza iyi gahunda wasangaga […]Irambuye
Ubwo Ministre w’umutekano mu gihugu Shekh Musa Fazil Harerimana yasuraga Gereza ya Gasabo iri Kimironko, bamwe mu bagororwa n’imfungwa bamusabye ko yabakorera ubuvugizi bagafungurwa kuko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Bamwe muri aba bavuga ko bagombaga gufungwa by’agateganyo mu gihe kingana n’iminsi mirongo itatu(iminsi 30) ariko ubu bakaba bamaze mo igihe kirenze umwaka kandi nta […]Irambuye
*Iryo zina ni irya kera rikava ku bahaturiye bari babuze ubwiherero *Abahatuye ubu bugarijwe n’ibiyobyabwenge, urugomo n’ubujura *Bafite kandi ikibazo cy’ubwiherero kuko batacukura, munsi ngo hari amazi *Habayo cyangwa hagacumbika benshi mu nsoresore zikora ubujura gusa *Leta ihafitiye gahunda yihariye nubwo abahatuye batazimurwa….. Ni agace gaherereye mu murenge wa Remera mu kagari ka Nyarutarama umudugudu […]Irambuye
Amakuru UM– USEKE ukesha umwe mu baturage bari aho umurambo w’uyu mugabo watoraguwe aravuga ko uyu mugabo yishwe mu minsi irindwi ishize akajugunywa mu musarani bari baraviduye uherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, Akagali ka Akanzu mu Mudugugu wa Kiyovu. Uyu mugabo waduhaye amakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko uwo […]Irambuye
Abaturage batuye mu gasantire (Centre) ka Mimuli umurenge wa Mimuli akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe n’ubujura bwo kumena amazu bukorwa n’insoresore z’inzererezi ziba zanyweye ibiyobyabwenge. Aba baturage kandi baratunga agatoki Polisi y’Igihugu kuba yarakuye ibiro byayo muri kariya gace bikaba byarabaye intandaro y’umutekano muke, bagasaba ko hagarurwa Post ya Polisi. Ubuyobozi […]Irambuye
Intego y’ingenzi y’iri somo muri izi nyigisho ni uguha Abakristo amahame-fatizo yo muri Bibiliya ku byerekeye kuyoborwa n’Imana. Ntabwo rigenewe kuba ibisobanuro byuzuye cyangwa urutonde rwuzuye rwo ku bushake bw’Imana. Ingorane abantu bahura nazo Imigani 14:12 hatubwira ko hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira y’urupfu. Yeremiya na we avuga yeruye ingorane z’umuntu […]Irambuye
Karongi – Hashize umwaka n’igice imirimo yo kubaka ikiraro ku mugezi wa Mushogoro ihagaze, abaturage bo mu mirenge ya Rubengera na Rubengera cyane cyane abaca mu tugari twa Burunga na Kibirizi binubira uburyo bambuka uyu mugezi kuko hari n’umwe umaze kuhasiga ubuzima nk’uko abaturage babivuga. Ubuhahirane ntabwo bukorwa uko babyifuza, ubu bamukira ku gateme gato […]Irambuye