I Kibeho mu karere ka Nyaruguru muri week end ishize umuryango wa AVEGA uhuriwemo n’apfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi wasuye abapfakazi 35 kandi b’abakecuru batishoboye mu murenge wa Kibeho ubagenera inkunga irimo ibikoresho nkenerwa. Ni nyuma y’uko amazu yabo nayo yari ashaje yari aherutse gusanwa. Inkunga yahawe aba bakecuru batishoboye igizwe n’ibikoresho birimo imifariso, ibitanda, […]Irambuye
Abafite aho bahuriye n’ikiyaga cya Kivu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu karere ka Rubavu barebera hamwe ibibazo by’ingutu abarobyi bo ku mpande zombi bagaragaza. Akenshi abaroba bavuga ko babangamirwa n’imitego ya kaningini ikoreshwa muri Congo iyo ngo yangiza amafi n’isambaza nubwo no mu Rwanda hakiri bamwe bakiyikoresha mu buryo […]Irambuye
Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, abaturage bo mu murenge wa Mahama bagaragaje ko batishimiye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe, bavuga ko bashyizwemo n’ubuyobozi ku ngufu. Abaturage bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bakoreye mu nteko yabo y’umudugudu nyuma baje gusanga byarahinduwe n’ubuyobozi. Umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati “Abaturage […]Irambuye
Muteteri Sifa wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubu ucumbitse mu Kagali ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma mu Burasirazuba ari mu gihirahiro cy’ukuntu azabona icumbi kuko hashize imyaka itanu ikibazo ke kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ariko bukakirengagiza. IBUKA n’umurenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko bakoze ibyo basabwaga babyohereza […]Irambuye
Mu nama y’Umutekano yaguye yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo Umukuru wa Polisi muri iyi ntara Chief Superintendent Mukama Simon Peter yatangaje ko akarere ka Huye kaza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi bihungabanya umutekano. Iyi nama y’umutekano y’intara yaguye, yabereye mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatatu yagarutse ku byaha bitandukanye […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’umuco na sport, Uwacu Julienne yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, badafatwa nk’abarokotse Jenoside ngo bafashwe na FARG kuko icyo gihe bo batahigwaga. Min. Uwacu Julienne yavuze ko abo bana ari Abanyarwanda nk’abandi kandi ko atari bo bahisemo kuvuka […]Irambuye
Taxi Moto ni ikinyabiziga ikunzwe gukoreshwa n’abagenzi mu mujyi wa Kigali baba bashaka kwihuta bakagera mu kazi kabo vuba. Yifashijwe kandi n’abagenzi baba bagiye ahantu batazi neza kugira ngo umumotari uhazi ahabageze vuba. Nubwo ari uko bimeze, hari abamotari binubira ko abagenzi bamwe na bamwe babakora mu mifuka bakabiba amafarnga baba bakoreye. Umuseke waganiriye n’abamotari […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu karere ka Kirehe, Andre Gakombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kankobwa mu murenge wa Mpanga afunzwe Polisi akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kunyereza amafaranga yishyuwe imitungo yangijwe muri Jenoside ntayageze kubo yagenewe, inyerezwa ry’umutungo wa Leta no kwigabiza ishyamba rya Leta. Police ikorera muri aka karere yemeza ko ifunze uyu mugabo ubu utegerejwe kugezwa […]Irambuye
Benshi mu barokotse basigiwe ibikomere na Jenoside bitakize kuva muri Gicurasi 2012 kugeza ubu bagiye bavurwa ku buntu n’abaganga bo mu ngabo z’igihugu mu turere 27 bagezemo. Kuri uyu wa mbere Mata 2015 ubwo bari i Rubavu bavuye abantu bakabakaba 300. Theophile Ruberangeyo uyobora ikigega FARG yavuze ko kuva mu 2012 abamaze kuvurwa muri ibi […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umugenzuzi w’imari (Internal Auditor) mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Rwanda Broadcast Agency, RBA) afunze nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa y’umwe mu bakozi bashinzwe gushakira amasoko icyo kigo cya Leta. Theoneste Ntidendereza yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha mu ntangiriro z’ukwezi gushize yakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yahawe n’umwe mu […]Irambuye