Ngoma: IBUKA n’Umurenge bakoze ubuvugizi, Akarere kirengagiza kubakira Muteteri
Muteteri Sifa wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubu ucumbitse mu Kagali ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma mu Burasirazuba ari mu gihirahiro cy’ukuntu azabona icumbi kuko hashize imyaka itanu ikibazo ke kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ariko bukakirengagiza.
IBUKA n’umurenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko bakoze ibyo basabwaga babyohereza Akarere ka Ngoma ariko nabo bibaza icyabuze ngo uyu mutegarugori yubakirwe dore ko amabati na Sima yahawe ngo bimufashe kubakirwa byamaze kwangirika kubera kumurangarana. t
Iyo ugeze aho Muteteri acumbitse ubona ari mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 35 y’amavuko, ariko n’ikiniga avuga ko abayeho mu buzima bumugoye cyane kuko ahora acumbika mu baturanyi atinya ko inzu abamo idasakaye ntibe ieye n’icyondo yazamugwaho.
Avugana na Umuseke yagize ati: “Ibyo bibazo se abayobozi bose ntibabizi? Ubuse imyaka yose ishize ni ukuvuga ko batazi iki kibazo? Nange narategereje ntakundi nagira.”
Kuva mu 2010 nibwo leta yetekereje kumwubakira yemwe bazana n’ibikoresho nkenerwa byose birimo amabati ndetse na Sima ariko imyaka itanu irashize ntakirakorwa ngo Muteteri Sifa yubakirwe.
Bamwe mu bagize Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA mu Karere ka Ngoma bavuga ko batahwemye gukora ubuvugizi ngo Muteteri Sifa abone aho aba hatekanye ariko bategereje icyo Akarere kabikoraho baraheba!
Gihana Samson ukuriye IBUKA mu karere ka Ngoma aragira ati: “Ubundi byagombye kuba byaranarangiye kuko twamukoreye ubuvugizi ariko ntigikemuka”.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kibungo Munyamahoro Nyagasaza Innocent avuga ko kurwego rw’Umurenge bagishyikirije akarere ka Ngoma ariko ngo niho cyadindiriye.
Yagize ati: “Ubu natwe dutegereje igisubizo cyizava ku Karere kuko twarabandikiye ubwo nibadusubiza tuzamwubakira sinabasha kukubwira ngo ni ryari!”.
Yaba umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yaba n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence nta numwe witabye telefoni ye ubwo twahamagaraga buri umwe muri bo ngo agire icyo adutangariza.
Eliya BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma
1 Comment
Mundebere icyo kibuti ngo ni inzu kweli??,ariko a mafaranga agenewe kubakira abacitse ku icumu ajyahe?, ubu koko imyaka 21 ishize hari uwakagombye kuba afite ikibazo nk’iki??,ibisambo by’ibisahiranda gusa,sha ijisho ry’Imana ribariho muzabiruka vuba cg kera, ngaho ngo imiyoborere myiza da!,
Comments are closed.