Kayitani Namuhoranye yavutse mu 1935 ubu atuye mu mudugudu w’Inyange Akagari ka Kabahizi, Umurenge wa Kacyiru, kuri uyu wa 08 Mata 2015 yari mu bitabiriye ibiganiro byo Kwibuka mu mudugudu atuyemo. Aganira n’Umuseke yatanze impanuro z’abakuru ku rubyiruko rw’u Rwanda rw’iki gihe. Namuhoranye avuga ko umuzungu ageze mu Rwanda yasanze abarutuye bafite ubumwe budasanzwe, bahuriye […]Irambuye
Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe mu bikorwa byo kwibuka miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe. Iminsi 100 yo kwibuka isobanura iminsi 100 y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri tariki ya 7 Mata. Ni igihe cyo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no […]Irambuye
08 Mata 2015 – Kuri uyu wa gatatu Me Evode Uwizeyimana umukozi muri commission ishinzwe ivugurura ry’amategeko muri Ministeri y’ubutabera muri gereza nkuru ya Nyarugenge yatanze ikiganiro ku “ipfobya n’ihakana rya Genocide yakorewe abatutsi n’ingamba zo kubirwanya” yabwiye abagororwa ko mu cyegeranyo ‘Rwanda, the Untold story’ umunyamakuru wa BBC Jane Cobin yatondekanyije ibitekerezo by’abahakana bakanapfobya […]Irambuye
08 Mata 2015 – Mu majyepfo ya Israel ahitwa Ashkelon kuri uyu wa kabiri habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda bimenyereza iby’ubuhinzi witabirwa n’abandi banyarwanda bari muri iki gihugu, n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda nabo baje kwiga muri iki gihugu ndetse n’inshuti zabo z’abanyaIsrael zaje kwifatanya nabo […]Irambuye
Mu murenge wa Gishyita no mu wa Mubuga ni hamwe hatuye abahejwe inyuma n’amateka benshi aho batunzwe n’imirimo y’ububumbyi ndetse no kwikorera imizigo ku munsi w’isoko. Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kutabona irimbi bashyinguramo abantu babo mu gihe batibye Imana bityo bigatuma bashyingura ababo mu ngo zabo. Aba baturage bavuga ko nta mirima bagira […]Irambuye
Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 21 ziracyagaragara. Nubwo ibikomere ku mubiri kuri benshi byakize ibikomere by’imibereho biracyari byinshi. Mukandutiye w’imyaka 65 utuye mu kagali ka Karambi Umurenge wa Murundi mu cyaro cyo mu karere ka Kayonza ni incike, yamugajwe na Jenoside, avuga ko kubobona ifunguro bimukomereye cyane kuko atakibasha guhinga nubwo aba mu […]Irambuye
06 Mata 2015 – Abayobozi b’amadini mu karere ka Gicumbi hamwe n’abayobozi b’inzego za Leta bahuriye mu nama kuri uyu wa mbere aho bemeranyijwe gufatanya kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kwita ku bacitse ku icumu cyane cyane muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21. Abahagarariye amadini 21 muri aka karere n’abayobozi b’inzego […]Irambuye
Police y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye na Police ya Uganda yabashije kugarura umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19 wari umaze amezi abiri yaracurujwe muri Uganda aho yakoreshwaga imirimo y’ubusambanyi ku bagabo batandukanye. Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Kayonza umurenge wa Ndego akagari ka Kiyovu, avuga ko yajyanywe muri Uganda n’umugore w’inshuti y’iwabo witwa Ikibasumba amushukishije […]Irambuye
06 Mata 2015 – Inkunga y’agaciro ka miliyoni eshatu igizwe n’ibikoresho nk’ amasafuriya,ibiringiti n’ibindi byifashishwa niyo Croix Rouge yahawe abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu baherutse gusenyerwa n’amazi y’imvura nyinshi yavuye ku kirunga cya Kalisimbi. Aba baturage ariko bavuga bagifite ikibazo cy’amazu yabo yangiritse cyane bakaba badafite amikoro yo kuzisana. Usibye […]Irambuye
06 Mata 2015 – Polisi y’u Rwanda yagaragaje kuri uyu wa mbere imodoka ifite plaque C4274A y’i Burundi, imodoka bivugwa ko yari yaribwe mu Buyapani. Police ivuga ko iyi modoka yafashwe tariki 02 Mata 2015 ku mupaka wa Kanyaru igerageza kwinjira i Burundi ivuye muri Uganda igaca mu Rwanda. Iyi modoka yo mu bwoko bwa […]Irambuye