Gasabo – Abakozi b’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta DOT Rwanda kuri uyu wa mbere basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bavuyeyo bajya i Bumbogo gusura no kwifatanya n’umwe mu bakecuru b’incike za Jenoside mu rwego rwo kumukomeza, no gukomeza kwibuka bamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukecuru w’incike witwa Mariana abo muri DOT Rwanda basuye […]Irambuye
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, batuye mu kagari ka Nasho mu Murenge wa Mpanga bavuga ko babazwa n’uko kugeza ubu hari abatarashyingura imibiri y’abavandimwe babo kubera ko hari abagize uruhare muri Jenoside batavuga aho bajugunye imibiri y’abantu babo. Hagati aho ubuyobozi bw’ Akarere ka Kirehe bwo burasaba ko abagize uruhare muri genocide ndetse […]Irambuye
Nshogozabahizi Emmanuel ubwo yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yakoze Jenoside igihe yicaga Abatutsi mu cyahoze cyitwa komini Rubavu, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka muri gereza ya Rubavu, n’abandi batanze ubuhamya basabye bagenzi babo kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse bavuga ko Jenoside yateguwe bakayikora ngo nta wundi bayigerekaho. Nshogozabahizi Emmanuel, Hamisi Mirasano, Habyarimana Yousouf (bitaga […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere abaturage batuye Akarere ka Muhanga bahuriye ku musozi wa Kibangu aho Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’Abatabazi yavugiye ijambo ryenyegeje ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Nyakabanda. Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi, uwatanze ubuhamya Niyodusenga Cyriaque yavuze ko yanyuze mu makuba menshi ariko Imana ikamurinda abicanyi ntibamwice. Yavuze […]Irambuye
12 Mata 2015- Ku mu goroba wo kuri uyu wa gatandatu mu kagali ka Bubazi mu murenge wa Rubengera Police y’u Rwanda yataye muri yombi Seraphine Nyirabahizi na Nkurunziza bakurikiranyweho guhohotera umwe mu barokotse Jenoside baturanye witwa Joyeuse Bihoyiki. Nyirabahizi na Nkurunziza bakurikiranyweho guhohotera mu magambo no gukubira Joyeuse bamusanze iwe mu rugo ubwo yariho […]Irambuye
Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda ari ngombwa ariko ngo babangamiwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babatoteza mu kubakorera ibikorwa by’urugomo. Abarokotse Jenoside b’i Rukumberi bavuga ko abantu bajya mu mirima yabo bakabatemera imyaka ndetse bakaroga n’amatungo. Ibi bintu ngo […]Irambuye
Inama y’umutekano idasanzwe y’inzego za Leta n’izishinzwe umutekano mu karere ka Karongi yateranye kuri uyu wa kane kubera ibikorwa by’urugomo n’ubujura bikabije bimaze iminsi bivugwa cyane mu murenge wa Rubengera muri santeri ya Kibilizi. Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa gatatu habaye ibikorwa by’ubusahuzi bw’amazu abiri y’uburuzu muri centre ya Kibilizi ndetse n’urugomo rwakorewe […]Irambuye
Kuri uyu wa 09, Mata mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali la Nyakabanda hateraniye abaturage mu midugudu ituranye bafatanya kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994. Umushyitsi mukuru Mayor wa Kicukiro Paul Jules Ndamage wabwiye abari aho ko abapfobya Jenoside ntacyo bazageraho. Umuyobozi w’umurenge wa Niboye Nirera Marie Rose yavuze ko abaturage ubu biyemeje […]Irambuye
Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’Abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi taliki ya 7 Mata 2015. Icyo gikorwa cyabereye mu mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir. Ushinzwe ibikorwa by’ambasade y’u Rwanda muri Sudan, […]Irambuye
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora barataka uburwayi buterwa no gukoresha amazi mabi, ngo kubona ayohorezwa n’ikigo gishizwe amazi n’isukura (WASAC) bifatwa nk’ibintu bidasanzwe. Amazi banywa n’ayo batekesha yose ngo aturuka mu binamba no mu biyaga. Abaturage basobanuriye Umuseke ko kubona amazi mu murenge wabo ari ibintu bigoranye cyane, ngo n’iyo […]Irambuye