Dr. Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abapfobya Jenoside bazahoraho, ngo kwibeshya ko bazageraho bagaceceka burundu ntibishoboka. Dr Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside avuga ko n’Abayahudi bakorewe Jenoside, hashyize hafi imyaka 80 bagihanganye n’icyo kibazo […]Irambuye
Mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura, Akagali ka Kiniha, mu Mudugudu wa Kibuye, abaturage baturiye ikibanza cy’umunyemari Mugambira Aphrodis baratakambira ubuyobozi ngo bubatabare kubera ko uyu munyemari yabasenyeye inkuta z’inzu kandi ngo yatangiye imirimo ye yo kubaka ntacyo ababwiye ngo barebe uko birinda ko amazi yazabasenyera. Uwase Germaine wasenyewe urukuta rw’inzu kubera imashini […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 mu murenge wa Ruvune Akagali ka Rebero II umugabo witwa Evariste Habyarimana yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, avuga ko yakoze ibi nyuma y’uko umugore we ngo yari yabanje kumuzirika nawe yakwizitura akihimura. Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Umuseke ko uru rugo rwahoragamo intonganya aho umugore […]Irambuye
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwatangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 ko Abanyamakuru babiri Ndabarasa John ukorera Sana Radio na Ndahayo Obed ukorera Radio Amazing Grace ikirego cyabo cy’uko bahohotewe n’umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha gifite ishingiro. Uyu muyobozi aba banyamakuru bamubazaga amakuru y’uko yirukanye abakobwa batatu yakoreshaga bamushinja ihohotera, maze aba bamubazaga barakubitwa. […]Irambuye
Hari kuri uyu wa kabiri, abanyeshuri barangije kaminuza bo mu Muryango w’abanyeshuri biga cyangwa barangije za Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahembewe imishinga bakoze neza kandi basabwa kuzafasha bagenzi babo kubona akazi bityo bakazamurana. Ibirori byo kwishimira abatsinze ibibazo bya nyuma bijyanye n’uko bakoze iriya mishinga n’icyo bateganya kuyikoresha ngo biteze imbere byabereye muri Sportsview […]Irambuye
Mu biganiro abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (National Centre for Blood Transfusion) bagiranye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, Dr Kimenyi Peter yatangaje ko abatanga amaraso ari abantu bakora igikorwa cy’ubutwari ariko banagomba kubanza kuvugisha ukuri kugirango akoreshwe afite ubuziranenge. Muri ibi biganiro, Dr Peter Kimenyi akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso yabanje […]Irambuye
*Abayobozi batangajwe n’uko umuturage afite uburenganzira bwo kubabaza amakuru ku bimukorerwa *Abanyamakuru ngo barya ruswa yitwa ‘giti’ ahanini itangwa n’abahanzi Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), urw’UMUVUNYI na IWPR, abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Karongi biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage. Aya mahugurwa yabaye ku munsi wa kane w’icyumweru […]Irambuye
Bamwe mu bagana Ikigo Nderabuzima cya Mutenderi, kiri mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baragaragaza ko batanyurwa na serivisi z’ubuvuzi bahabwa, ubuyobozi bw’iki kigo bukagaragaza ko gutanga serivisi itanoze biterwa n’ubuke bw’abaforomo n’ibikoresho bidahagije. Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bavuga ko bakirwa nabi iyo bagiye kwivuza kandi ngo ntibishimiye serivisi bahabwa. Iki […]Irambuye
Muri Serena Hotel uyu munsi hasinyiwe aamasezerano ahuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD) agamije guhuza ingufu kugira ngo bateze imbere imyigire, ubuzima n’imibereho myiza y’abafite ubumuga muri rusange. Mu ijambo ryavuzwe n’Umumnyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko Leta y’u Rwanda isinye […]Irambuye
Atuhe Sabiti Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko ubuyobozi buri gukusanya amafaranga miliyoni 20 yo kuzafasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Nyagatare. Iyi nkunga ngo izakoreshwa mu kubafasha gusana amazu yabo, kubishyurira ubwishingizi mu buzima n’ibindi. Uyu muyobozi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ubu imyiteguro bamaze kuyishyira ku murongo ariko bategereje amabwiriza ya nyuma […]Irambuye