Digiqole ad

Kirehe: Abaturage barashinja ubuyobozi kubahitiramo ibyiciro by’ubudehe

 Kirehe: Abaturage barashinja ubuyobozi kubahitiramo ibyiciro by’ubudehe

Mu karere ka Kirehe

Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe   imiyoborere myiza, abaturage bo mu murenge wa Mahama bagaragaje ko batishimiye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe, bavuga ko bashyizwemo   n’ubuyobozi ku ngufu.

Mu karere ka Kirehe
Mu karere ka Kirehe

Abaturage bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bakoreye mu nteko yabo y’umudugudu nyuma baje gusanga byarahinduwe n’ubuyobozi.

Umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati “Abaturage bari bashyize abantu mu byiciro by’ubudehe ariko abayobozi baraje bakatwishyiriramo ku ngufu bagarutse inshuro nyinshi bavuga ngo umubare bashaka nturaboneka.”

Akomeza agira ati “Ubwo se ibi byiciro byaba byaraje gucyemura iki? Ntacyo mbona bimariye.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard atangaza ko bagiye kwegera abaturage hanyuma abarenganyijwe barenganurwe bashyirwe mu byiciro by’ubudehe bakwiriye kujyamo nta gahato.

Yagize ati “Aho tuzasanga harabayeho kurenganywa tuzabikosora, tuzabisubiza mu midugudu bikosorwe niba koko hari uwashyizwe mu cyiciro kitajyanye n’urwego arimo, birashoboka ntitwabihakana ariko tugiye kubikurikirana.”

Muri aka karere ka kirehe mu mirenge imwe n’imwe irimo uyu wa Mahama n’uwa Gahara hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo kuba abaturage batarishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo nyuma yo kubihindura nta muturage ugishijwe inama.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • birababaje cyane gushyirwa mu byiciro abayobozi bakaza bakabihindura muri bwa buryo bumenyerewe bwo gutekinika ngo bakunde bashimwe,ese bibwira ko bakorera bande uretse abo baturage,barimo kwangisha abaturage ubuyobozi.ababikoze bakurikiranwe kuko ibyo ni akarengane

  • Indwara yo gutekinika mu nzego, ifatirwe ibyemezo,twe abaturage ntabwo tubyishimira iyo batubeshyera!

  • None se abayobozi batabikoze gutyo, ugasanga abantu bari mu cyiciro cya mbere (munsi y’umurongo w’ubukene) babaye 70%, kandi Leta ivuga ko ari 45% gusa, murumva abo bayobozi bavuguruza EDPRS na Guverinoma ntibahite bubikirwa imbehe?

  • Erega namwe nti mugasetse! Nshimwe nshimwe niyo izakora ibara, nta numwe utinyuka ngo abwize ukuri his excellence nugukomeza bakamubeshya gusa. Nzaba mbarirwa

  • Ni hose twese badukoze ibyo. Nari mpibereye umuyobozi abwira umumaman umwe ngo kuko afite inzara zisize akaba yambaye na lunettes ibyo byose ni amafaranga ngo ntakwiriye kujya mu cyiciro cya mbere. Uwo mu maman turaturanye rwose arakodesha agakora ibiraka byo kujya guharura imihanda… ariko ngo ni umukire! None se bashaka ko tujya twirirwa twambaye ibicocero ngo bakunde bemere ko ntako tumeze? Uguze agasabune ka 50frw umesa akambaro nako ni kamwe ufite ujya ukitaho nijoro ukazinduka ukambara ariko ngo??? Hakenewe igenzura rigamije kubivugurura.

Comments are closed.

en_USEnglish