Abakecuru 35 barokotse batishoboye AVEGA yabahaye ubufasha
I Kibeho mu karere ka Nyaruguru muri week end ishize umuryango wa AVEGA uhuriwemo n’apfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi wasuye abapfakazi 35 kandi b’abakecuru batishoboye mu murenge wa Kibeho ubagenera inkunga irimo ibikoresho nkenerwa. Ni nyuma y’uko amazu yabo nayo yari ashaje yari aherutse gusanwa.
Inkunga yahawe aba bakecuru batishoboye igizwe n’ibikoresho birimo imifariso, ibitanda, ibikoeresho byo mu rugo n’uburyo bwo guhinga.
Aba 35 basuwe, Mme Daphrose Mukamazimpaka umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AVEGA avuga ko ari abatoranyijwe nyuma y’ibarura bikagaragara ko aribo bababaye cyane kurusha abandi.
Mukamazimpaka avuga ko AVEGA yahawe inkunga ya miliyoni umunani n’ibihumbi magana abiri n’abakozi b’abanyarwanda ba Banki Nyafrika Itsura Amajyambere ngo bayigeze ku bapfakazi n’incike bageze mu zabukuru batishoboye.
Mukamazimpaka avuga ko iyi nkunga yakoreshejwe mu gusana amazu yabo yari amaze kwangirika andi agurwamo ibi bikoresho byo kubafasha mu buzima busanzwe.
Uyu muyobozi wa AVEGA yabwiye Umuseke ko bafasha aba babaye cyane kandi banashaje ariko abakiri bato bo babafasha kuzibeshaho mu gihe kiri imbere.
Aba bashaje kandi b’incike ni inshuro ya gatatu ngo babagezeho ndetse bazakomeza kubafasha ariko abakiri bato bo ngo barafashwa kwiga, kwihangira imirimo n’ibindi bizatuma bibeshaho badategereje inkunga.
AVEGA mu murenge wa Kibeho ihafite abanyamuryango bagera kuri 312.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Imana ihe umugisha abatekereje igikorwa nk’icyi, ubu nibwo bunyarwanda nyabwo gufasha ababaye!
Izo si impuwe uwayiteye yali azi uko azabigira
None se Deus niba atari impuwe ni iki? kuri wowe impuwe niki? ahubwo Imana ihe umugisha abakozi b’abanyarwanda ba BAD n’abandi barebereho bazafashe n’abandi
Imana ihe umugisha abagize iki gitekerezo cyo gufasha aba bakecuru!
Comments are closed.