Huye ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano mu Majyepfo
Mu nama y’Umutekano yaguye yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo Umukuru wa Polisi muri iyi ntara Chief Superintendent Mukama Simon Peter yatangaje ko akarere ka Huye kaza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi bihungabanya umutekano.
Iyi nama y’umutekano y’intara yaguye, yabereye mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatatu yagarutse ku byaha bitandukanye bikunze gukurura umutekano muke, hirya no hino mu turere umunani tugize Intara ari na byo bituma iterambere ry’abaturage ridindira.
Chief Superintendent of Police Mukama Simon Peter, yavuze ko akarere ka Huye konyine kihariye ibyaha 212 binyuranye bihungabanya umutekano.
Ibyo byaha birimo abaturage bakoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa abenshi banywa inzoga z’inkorano, ubujura buciye icyuho, n’ibindi.
Mukama asaba ko inzego z’ibanze zikwiye gukaza amarondo kugira ngo zihashye ibi bikorwa bibi bihungabanya umutekano.
Yagize ati: “Irondo rigizwe n’abantu 30, hakora gusa abatagera kuri batanu, abandi bakiryamira ku buryo uyu mubare w’abasigaye udashobora kugenzura uduce twose tugize akagari cyangwa umudugudu.”
Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yavuze ko nubwo hakiri uturere tumwe dufite ibyaha byinshi bihungabanya umutekano, abantu badakwiye kumva ko hari igikuba cyacitse ngo bihebe.
Yavuze ko bikwiye kubibutsa ko umutekano ubareba by’umwihariko.
Yavuze ko hari ibyakozwe mu mwaka ushize byatumye nibura umubare w’ibyaha ugabanukaho gato.
Munyantwari avuga ko nihaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, abaturage bakigishwa ububi bw’ibyaha n’ababifatirwamo bagahanwa nta shiti bizagabanuka abaturage babone uko bakomeza iterambere.
Akarere ka Huye gakurikira n’aka Muhanga mu kugira umubare w‘abaturage benshi bakora ibyaha bihungabanya umutekano.
Muri iyi nama y’umutekano yanavugiwemo ibijyanye n’imyiteguro y’icyunamo n’imihango yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Havuzwe ku ruhare abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kuzabigiramo begera abaturage mu biganiro biteganyijwe, ndetse bagafata mu mugongo abarokotse Jenoside.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga
2 Comments
Huye nibaza yuko ubugizi bwa nabi bwaho bushingiye ku milimo mikeya iharangwa.
Imburamikoro zirashondana, ziriba ngo zirye, zirakazwa nu busa zigakirana,….
Nta nganda ziriyo
Nta buhinzi bw’umwuga buriyo
Nta nzuzi ngo barobe
Imilimo yaho nicyo kibazo
Umuti nuko abayobozi baho bahaguruka bagahimba imirimo.
Ex: gushaka ba rweyemeza milimo baha imilima igahingwa.
Abaza korora bagatunganya fromage amata afunze nibibdi biyakoloka ho.
Abahashinga inganda
Bityo abahatuye bakabona imilimo bakava mu mvururu.
Kera bavugaga ko Habyarimana yadidije “ABANYENDUGA”. None ko Kagame yavukiye aho kera twitaga mu “NDUGA” ahahoze ari Komini ya Tambwe kuki atita ku baturage bari baradidijwe n’Ubutegetsi bw’Abakiga? Ibyo uyu muntu wiyise Munyarwanda yavuze ni ukuri. None abantu batagira akazi ikindi bakora ni iki kitari “Ukwirwanaho” harimo no kugira nabi birimo kwiba, kwica, kuko akenshi bierwa n’amashyari, inzara, kubabara. Ibi byose iyi bihuriranye bitera “Ubugome”.
Comments are closed.