Kuri uyu wa gatanu abakozi bagize Ikigo kitwa ‘New Transaction Union for Mentorship and Advocacy’ ( NTUMA ), basuye kandi baha abana barwariye mu Bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo amata, amasabune kandi babasengera ku Mana ngo izabafashe barware ubukira. Mu ijambo Mukarubayiza Florentine uyobora iki kigo yabwiye ababyeyi b’aba bana ko batari bonyine […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umurimo wabereye mu karere ka Muhanga, uhuza bamwe mu bayobozi bahagarariye amatorero, ndetse n’abakozi bakorera umushinga wa Compassion Internationale mu karere ka Kamonyi, Muhanga, na Ruhango,umuyobozi wungirije mu itorero Présbytery Remera Rukoma, Pasiteri Mukeshimana Jean Marie Vianney yavuze ko abakozi mu matorero atadukanye bagombye guhabwa igihembo nubwo cyaba ari […]Irambuye
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umwe mu bakora umwuga wo gusana ibinyabiziga byahuye n’ikibazo ukorera kuri Station ya SP Remera, yagiriya bagenzi be inama yo kwirinda umwanda no kongeera ikinyabupfura. Uyu mugabo utashatse ko tumuvuga amazina, yavuze ko umwuga bakora ari ingirakamaro haba kubawukora ndetse no kubawukorerwa. Yavuze ko kugira ngo abakora uyu mwuga bakomeze kuwukora […]Irambuye
Umukozi wakoraga kuri guichet ya Banki y’abaturage ishami rya Kanama muri centre ya Mahoko i Rubavu ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko aburiwe irengero kuva kuwa 29 Mata 2015 hakanabura miliyoni 12 muri Banki. Ubuyobozi bw’aka gashami bwabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko uyu mukozi yagiye agiye muri karuhuko ka saa sita bategereza ko […]Irambuye
Bamurange Belethilda utuye mu kagari ka Buguri, umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi atangaza ko hashize imyaka itanu aho asembera ntaho kuba nyuma y’aho inzu yabagamo igwiriye yakwitabaza ububozi bukamwizeza kuzamuha isakaro, nawe ngo agurisha ibyo yari atunze azamura inzu ariko nayo ubu ngo yaraguye kubera kubura isakaro yemerewe. Bamurange abana n’abana batanu yasigiwe […]Irambuye
Mu nama y’umutekano yaguye yahuje inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Huye, yabaye kuri uyu wa 29, Mata, abayitabiriye biyemeje ubufatanye mu kubungabunga ishyamba ry’Ibisi bya Huye ryugarijwe no gusenyuka kubera imvura nyinshi ituma inkangu irimbura ibiti kandi bifitiye akamaro ibidukikije n’abantu by’umwihariho. Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, urwego rw’ingabo mu karere na […]Irambuye
Ku wa gatatu tariki 29 Mata 2015 mu gusuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho n’ibitaragezweho mu kwezi kw’imiyoborere, akarere ka Gakenke ni ko kagaragayeho umubare munini w’ibibazo kurusha utundi turere, bigera kuri 275. Muri uku kwezi kw’imiyoborere kurangiye, hibanzwe cyane mu gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage, kugaragaza ibibakorerwa, imikoranire na sosiyete sivile, kurwanya ihohoterwa ndetse no kwimakaza […]Irambuye
Inteko rusange igize koperative y’icyayi ya RUTEGROC mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango, kuri uyu wa 29 Mata 2015 ubwo bagira inama yo kungurana ibitekerezo ku buhinzi bw’icyayi bagamije kurushaho gushaka umusaruro ushimmishije, bishimiye aho bamaze kugera mu mibereho maze baheraho bavuga ko byose babikesha umukuru w’igihugu bityo batanga icyifuzo cy’uko abadepite bahindura ingingo […]Irambuye
Ati “Izabukuru ni umwanzi, urabona ko ndi mu minsi ya nyuma. Ariko ngiye neza kuko nsize igihugu kiza, igihugu kiyobowe neza mu myaka yose nakibayemo. Ndishimye.” Gervais Rutayisire utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango yakabije inzozi ze, mu kwezi kwa gatanu 2013 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke mu Ruhango ko natabaruka atabonanye na Perezida […]Irambuye
28 Mata 2015 – Inama ihuriwemo n’abashakashatsi mu buhinzi yize ku buryo bwo gutubura imigozi (imbuto) y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A. Ni nyuma y’uko bigaragajwe ko ibi bijumba byagira uruhare runini mu kurwanya imirire mibi mu Rwanda. Prof Dr Jean-Jacques Muhinda uyobora ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, RAB, avuga ko hamaze gukorwa ubushakashatsi bwo gutubura imbuto y’ibi […]Irambuye