Digiqole ad

Huye: Biyemeje gutabara ishyamba ry’Ibisi bya Huye

 Huye: Biyemeje gutabara ishyamba ry’Ibisi bya Huye

Iyi misozi y’Ibisi bya Huye yugarijwe no gutakaza ibiti kubera inkangu

Mu nama y’umutekano yaguye yahuje inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Huye, yabaye kuri uyu wa 29, Mata, abayitabiriye biyemeje ubufatanye mu kubungabunga ishyamba ry’Ibisi bya Huye ryugarijwe no gusenyuka kubera imvura nyinshi ituma inkangu irimbura ibiti kandi bifitiye akamaro ibidukikije n’abantu by’umwihariho.

Iyi misozi y'Ibisi bya Huye yugarijwe no gutakaza ibiti kubera inkangu
Iyi misozi y’Ibisi bya Huye yugarijwe no gutakaza ibiti kubera inkangu: Photo Kigalitoday

Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, urwego rw’ingabo mu karere na Police. Mu nama kandi harimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guhera ku umudugudu kugeza ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Kubera imvura nyinshi yaguye muri iyi Mata, bimwe mu biti bigize ishyamba ry’Ibisi bya Huye byangijwe n’iyi mvura kubera inkangu.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ikorwaho n’iri shyamba basabwe kwita kuri iri shyamba ry’Ibisi bya Huye kandi ngo hakwiriye ubufatanye n’inzego za Polisi n’iyi mirenge muri shyamba kugira ngo risanwe.

Uretse ibibazo bijyanye n’iri shyamba byaganiriweho muri iyi nama , hagaragajwe kandi ko mu bindi bihungabanya umutekano harimo gukoresha gukoresha ibiyobyabwenge (inzoga z’inkorano n’urumogi), gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Muri iyi nama kandi, havugiwemo ko abaturage bangirijwe ibyabo n’imvura nyinshi yangije imyaka yabo mu mirenge itandukanye.

Bivugwa ko imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Nyamagabe yatumye umugezi wa Mwogo wuzura cyane ugatwara imyaka yari ihinze mu gishanga cya Mwongo, gihurirwaho n’imirenge ya Kigoma na Maraba muri Huye bityo bituma imyaka y’abaturage ihangirikira.

Si aha honyine kuko ngo no mu murenge wa Mbazi haguye imvura idasanzwe yangiza imyaka ndetse n’amwe mu mazu y’abaturage arasenyuka.

Umuyobozi wungirije mu karere ka Huye ushinzwe ubukungu Cyprien Mutwarasibo, yasabye ko inzego zose zakomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano, amakuru agatangirwa igihe bityo hakabaho gukumira ibintu bikiri mu maguru mashya.

Ishyamba ry’Ibisi bya Huye rihuriweho n’imirenge ya Huye, Karama, Maraba na Gishamvu ryarangiritse yo muri Huye na Nyamagabe.

Umwaka ushize ubwo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Mussa Fazil Harerimana yagezwaga raporo y’uko umutekano wifashe muri kariya karere, byagaragaye ko ibyaha byagabanyutse ugereranyije n’uko byari bimeze muri 2013.

Icyo gihe ngo bari barashyizeho gahunda yo guhanahana amakuru yiswe ‘Menya nkemenye’, ikaba ngo yaragize uruhare rukomeye mu kubanya biriya byaha.

Akarere ka Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Huye ifite imirenge cumi n’ine,utugari 77 ndetse n’imidugudu 509.

Abayobozi bari mu nama ku munsi w'ejo
Abayobozi bari mu nama ku munsi w’ejo
Abashinzwe umutekano barasba abaturage kujya babaha amakuru ku gihe
Abashinzwe umutekano barasaba abaturage kujya babaha amakuru ku gihe

Photos: Akarere Huye

Joselyne Uwase

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aho hantu abo bayobozi ba HUYE bakoreye inama ko hatajyanye na Vision2020, harasa umwanda pe!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish