Digiqole ad

Kigali: Hateranye inama ku gutubura ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

 Kigali: Hateranye inama ku gutubura ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A birwanya imirire mibi kubera Vitamine A

28 Mata 2015 – Inama ihuriwemo n’abashakashatsi mu buhinzi yize ku buryo bwo gutubura imigozi (imbuto) y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A. Ni nyuma y’uko bigaragajwe ko ibi bijumba byagira uruhare runini mu kurwanya imirire mibi mu Rwanda.

Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A birwanya imirire mibi kubera Vitamine A
Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A birwanya imirire mibi kubera Vitamine A

Prof Dr Jean-Jacques Muhinda uyobora ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, RAB, avuga ko hamaze gukorwa ubushakashatsi bwo gutubura imbuto y’ibi bijumba itanga umusaruro munini n’ubwakozwe ku migozi y’ibi bijumba yerera igihe gito.

Mu ndyo abanyarwanda baakunze kurya mu byaro ibijumba n’ibishyimbo bigarukamo kenshi, nubwo kubera imihindagurikire mu buhinzi n’ubushobozi bucye bwo guhunika ibijumba, ibi bitakigaruka cyane mu ndyo ya benshi mu byaro.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere, abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye bya Africa bavuze ko mu Rwanda hari amahirwe menshi ku migozi y’ibi bijumba bikungahaye kuri Vitamine A kuko ikirere cy’u Rwanda gitanga imvura nibura kabiri mu mwaka.

Prof Dr Muhinda  yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo imbuto y’ibi bijumba yagezwa ku bahinzi benshi bashoboka.

Gusa asaba ko abikorera nabo bafatanya n’ikigo cya RAB mu kubaka uburyo bwo gutubura imigozi y’ibi bijumba kuko ngo ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi cyo gikora ubushakashatsi gusa.

Muri iyi nama byatangajwe ko mu 2018 hifuzwa ko ibi bijumba byaba bigera kuri miliyoni 10 z’abatuye Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu Rwanda hakaba hasanzwe hakorera kandi umuryango HarvestPlus wita ku butubuzi no gukwirakwiza ibishyimbo bikungahaye ku butare (Fer) biha umubiri amaraso ahagije bikagira akamaro gakomeye mu kurwanya imirire mibi.

Mu Rwanda RAB ivuga ko hari imiryango iri hagati ya 1 500 000 na 1 800 000 ikora ubuhinzi umusaruro wayo utunga imiryango myinshi y’abanyarwanda badahinga. Intego ngo ni uko aba bahinzi bahinga imbuto z’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A n’ibishyimbo bikungahaye ku butare(Fer).

Ibi bijumba ngo bishobora kwera Toni 20 kuri Hegitari imwe mu gihe habayeho ibihe byiza by’ihinga. Mu bice bya Muhanga na Rulindo aho byageragerejwe ngo byeraga Toni 30 kuri Hegitari imwe.

Bamwe mu bitabiriye inama kuri ubu bushakashatsi
Bamwe mu bitabiriye inama kuri ubu bushakashatsi
Harigwa uko imigozi y'ibi bijumba yatuburwa ubuhinzi bwabyo bukagera kuri benshi
Harigwa uko imigozi y’ibi bijumba yatuburwa ubuhinzi bwabyo bukagera kuri benshi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Muraho njye ndabaza ese iyombuto yibijumba yera kumusozi cg nimu gishanga ese muburasirazuba umuntu yayibarizahe.

  • Inama yo gutubura ibijumba ntiba ikwiye kubera muri Hotel rwose baba bakwiye kujya kuyikorera mugishanga!

  • Ahangaha bari gukora iyo gutubura inkoko na Mitzing!

  • Ni byiza ko Leta y’u Rwanda iteza imbere igihingwa cy’ibijumba kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ari kimwe mu bihingwa birwanya inzara, cyane cyane ko mu Rwanda kuva kera hose abaturage benshi bari batunzwe no kurya ibijumba n’ibishyimbo.

    Gusa njye icyo ntemeranyaho na bariya bari mu nama, ni uko bashaka guteza imbere biriya bijumba bifite mu nda hasa n’umuhondo, ibyo bijumba bikaba byinjijye vuba aha mu Rwanda kandi bikaba bizwi ko biri mu bwoko bwa “OGM” (Organismes Génétiquement Modifiés). Ubwo bwoko rero bukaba bushobora kuzagira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abantu.

    Byakabaye byiza Leta y’u Rwanda igerageje guteza imbere ubwoko bw’ibijumba gakondo byari bisanzwe bihingwa mu Rwanda kuko byo bizwi ko biri “naturel/natural” bikaba nta ngaruka byatera ku buzima bw’abantu. Ababishinzwe muri MINAGRI bari bakwiye gutubura imigozi y’ibijumba bya gakondo byari bisanzwe bihingwa mu Rwanda kuva kera aho kwirukankira biriya biturutse hanze tutazi neza icyo bihatse.

    Ibyo guhita dusamira hejuru ibivuye hanze byose ntabwo ari byiza, kuko ibyo bijumba barata ko bikungahaye kuri vitamine A bizwi ko biri mu bwoko bwa za OGM bikaba rero bishobora kugira ingaruka ku buzima, cyane cyane ko ubushakashatsi bwerekanye ko ibiribwa biturutse kuri za OGM bishobora kuba biri mu bitera indwara ya “Cancer”. Byakabaye byiza rero habaye ubushishozi buhagije, hakarebwa neza niba koko ibyo bijumba bishya bazanye mu Rwanda bitazagira inkurikizi zitari nziza ku buzima bw’abanyarwanda.

  • Bihire; comment watanze biragaragara ko ufitiye impungenge izi mbuto z’ibijumba ariko kandi aho wibeshye nuko izi mbuto ziri muri category ya bio-fortification crops aho kuba GMO plants nkuko wabivuze. itandukaniro riri hagati ya bio-fortification na GMO rirahari kandi ni rinini. icyongeyeho nuko izo mbuto ziboneka kuburyo bwa natural crossing. ushaka ubundi busobanuro wakwegera ikigo cya RAB cg CIP abashakashatsi bakaguha amakuru arebana nizo mbuto. nta mpungenge na nke rero abantu bakwiye kugirira izo mbuto z’ibijumba kuko ziboneka nkuko izo wise natural/ local varieties zabonetse. thanks

Comments are closed.

en_USEnglish