Digiqole ad

Aho kuruhuka bagiye gufasha imbabare zo mu Bitaro bya Kibagabaga

 Aho kuruhuka bagiye gufasha imbabare zo mu Bitaro bya Kibagabaga

Kuri uyu wa gatanu abakozi bagize Ikigo kitwa ‘New Transaction Union for Mentorship and Advocacy’ ( NTUMA ), basuye kandi baha abana barwariye mu Bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo amata, amasabune kandi babasengera ku Mana ngo izabafashe barware ubukira.

Mu ijambo Mukarubayiza Florentine uyobora iki kigo yabwiye ababyeyi b’aba bana ko batari bonyine kuko Abanyarwanda baba babatekereza kandi bazakomeza kubafasha uko bazashobozwa.

Yababwiye ko kurwara ari ibintu bigera ku binyabuzima byose, ariko ko abantu bo bagira umutimanama bagahitamo kwegera bagenzi babo  bakabereka urukundo kuko umuntu ari nk’undi.

Umwe mu babyeyi basuwe witwa Niyoniringiye Marie Louise yabwiye Umuseke ko yishimiye impano bahawe ariko asaba n’abandi Banyarwanda kugera ikirenge mu cya bagenzi babo baje kubafasha.

Yasabye kandi ko ubutaha abazabasura bazajya babafasha kubona ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).

Mu bana basuwe harimo abafite ibibazo bijyanye n’imirire mibi, abandi bakaba bafite ikibazo cyo kugira amaraso make kubera kubura insoro zitukura (globules rouges).

Ikigo NTUMA Ltd gifasha abantu kugeza ibyifuzo n’ibibazo byabo aho bigomba kugezwa bitewe n’uko babuze igihe cyo kubihageza kubera impamvu zitandukanye.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iki ni igikorwa cy’ubumuntu. Ni igikorwa cy’u Rukundo. Abanyarwanda twese twari dukwiye kurangwa n’urukundo n’ubumuntu kuko nibyo bizatuma tuguma kuba abo turibo. Kandi Imana ikazakomeza kutuyobora neza kandi muri byose.

Comments are closed.

en_USEnglish