Ikigo ngororamuco kiri mu kiyaga cya Kivu ki kirwa cya Iwawa cyabanje gukekerwa kuba gereza ifungirwamo inzererezi n’abandi nkazo. Nyuma byagaragaye ko ari ikigo gifasha bene abo n’urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge. Hari ubuhamya bwiza butandukanye bw’abaharangije, hari ariko n’abaharangije bafite imbogamizi zo gushobora ubuzima ndetse n’impungenge ko bakongera kuba nka mbere batarajyayo. Patrick Habakwitonda yavuyeyo mu […]Irambuye
Mukamurara Clementine na Uwamahoro Angelique bo mu kagali ka Ruragwe muri Rubengera bafashwe na Police bafite udupfunyika tw’urumogi 2000 bari barahishe muru rw’umwe muri bo. Gufatwa kwabo kwatewe n’ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Mukamurara we yemeye icyaha avuga ko ari ubwa mbere. Ati: “Nacuruzaga inkoko n’uko umugabo umwe wo muri Congo twajyaga tuzigura ambwira ko […]Irambuye
Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zizakomeza kugera ku Rwanda mu buryo butandukanye kandi butoroshye. Ubu itsinda ry’abantu bagera kuri 70 barokotse Jenoside ari abana bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe banditse ibaruwa basaba Akarere kubafasha gusubizwa imitungo bavuga ko bafiteho uburenganzira yatanzwe mu gihe cy’isaranganya mu gihe bo bari abana […]Irambuye
Umurenge wa Mata na Ruramba, ahari muri Komini Rwamiko ku wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi ni bwo bibutse inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe mu murenge wa Mata. Ahari Komine Rwamiko muri Perefegitura ya Gikongoro, ni ho ubwicanyi bwatangiriye mu karere ka Nyaruguru. […]Irambuye
Abanyeshuri bibumbiye muri AERG-KHI agashami ka Karongi bari kumwe n’abo muri AERG-INATEK basuye urwibutso rwa Gatwaro ariko basaba ko uru rwibutso rwakubakwa neza n’abarushyinguyemo bagashyingurwa mu buryo bukwiye urwibutso. Imibiri y’abari muri uru rwibutso iracyashyinguye mu gitaka mu buryo bavuga ko budakwiye. Ubwo basuraga uru rwibutso aba banyeshuri muri za kaminuza yavuze ko basaba Akarere […]Irambuye
Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’umunyamakuru ufata amafoto Faustin Nkurunziza Mu gihe habura imyaka ibiri ngo abanyarwanda bitorere Perezida ukwiriye kuruyobora; abaturage hirya no hino mu turere tw’igihugu bakomeje kugaragaza ko itegeko nshinga ryahindurwa bagahundagaza amajwi kuri Perezida Paul Kagame. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Uwambaye ikirezi ntabwo amenya ko cyera”, nyuma ya Jenoside yakorewe […]Irambuye
AIP Jean de Dieu Nsengiyumva ni umupolisi wahize abandi 462 bamaze amezi 13 mu myitozo n’amasomo y’abitegura kuba aba ‘officier’ bato ba Polisi y’u Rwanda. Nsengiyumva yagiye muri iyo myitozo nyuma y’umwaka n’igice yari amaze ari umunyamakuru w’Umuseke.rw Nsengiyumva w’imyaka 27, avuga ko yishimiye cyane gushimirwa na Perezida Kagame wamubwiye ati “Asanti sana” nyuma yo […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2015, Minisiteri y’Umuco na Siporo, Nyangezi François ushinzwe by’umwihariko guteza imbere umuco, yasabye ko Abanyarwanda batangira kumva ko bafite uruhare mu iyubakwa ry’amasomero kuko ngo Leta itabasha kumenya neza umubare w’amasomero akenewe muri buri gace. Muri iki kiganiro, abanyamakuru babwiwe ko ubu mu […]Irambuye
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) kuri uyu wa gatanu washyikirijwe inka 20 wagabiwe na Mme Jeannette Kagame ubwo yifatanyaga mu gusoza umwaka wa 2014 n’abana barokotse batagiraga aho baba ubu batuye mu nzu ya One Dollar Campaign. Izi nka bakaba bazishyikirijwe n’umuyobozi wa Imbuto Foundation Radegonde Ndejuru watumwe na Mme Kagame, mu rwuri rwa AERG […]Irambuye
Iburasirazuba – Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles ubwo kuri uyu wa kane yasuraga inkambi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe yabwiye amagambo akomeza izi mpunzi ko igihugu cye kiri gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burundi ngo agarure amahoro mu gihugu, abahunze nabo batahe. Ambasaderi Barks-Ruggles yaje […]Irambuye