Mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu i Karongi igahuza inzego z’abayobozi n’iz’abikorera banyuze mu ngando, Alphonse Bukusi intumwa ya Komisiyo y’Itorero ry’igihugu yababwiye ko aha i Karongi ari ho hazatangirizwa ukwezi kwahariwe kuzirikana ku ndangagaciro z’ubunyarwanda kuzatangira tariki 18 Gicurasi kugeza kuwa 26 Gucirasi 2015. Uku kwezi ngo kugamije kongera kwibutsa abanyarwanda bose ibiranga […]Irambuye
DASSO ikorera mu Karere ka Gicumbi ivuga ko ibangamiwe ni uko itafite ibikoresho bihagije byo guhangana n’abitwa abarembetsi banjiza kanyanga muri Gicumbi n’abakora ibindi byaha, igasaba ko yahabwa amapingu, inkoni zabugenewe cyangwa ibindi bikoresho byo guhashya abashaka kubarwanya kandi ngo bagahabwa n’umwambaro wa kabiri w’akazi wo guhinduranya kuko ngo kugaza ubu bafite umwe gusa. Ibi […]Irambuye
Kagabo Cyprien wabaga mu nkambi ya Gihembe mu murenge wa Kageyo muri Gicumbi umurambo we watoraguwe kuri uyu wa kane mu gace kagali ka Gacurabwenge munsi y’inzira. Ifoto y’umurambo we igaragaraho amaraso ndetse n’ibikomere mu isura n’ishati icitse. Biravugwa ko yishwe n’abataramenyekana kugeza ubu. Police yatangaje ko iri mu iperereza. Kagabo yavuye mu rugo kuwa […]Irambuye
Umusaza utishoboye Gashaza Celestin yari amaze igihe kinini mu karuri yagondagonze munsi y’igiti. Nyuma y’inkuru ku mibereho ye yari iteye inkeke yavanywe muri ako kazu aracumbikirwa atangira kubakirwa n’Umurenge wa Nyabimata aho atuye. Nubwo byafashe amezi atatu ariko ubu inzu ye azayitaha mu cyumweru gitaha nk’uko umuyobozi w’uyu murenge yabitangarije Umuseke. Uyu musaza amaze kubakirwa inzu […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yafatiye mu cyuho Uwimana Chemsa amaze kwiba umukozi wa SASCO y’umurenge wa Bweramana miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Supt. of Police (CSP), Hubert Gashagaza yavuze ko Uwimana uri mu kigero cy’imyaka 24, ukomoka mu karere ka Nyarugenge, mu […]Irambuye
Kuwa 15 Gicurasi Urukiko rukuru ruzasoma imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bandora Charles kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byaha bimuhamye yakatirwa gufungwa burundu nk’uko yabisabiwe n’Ubushinjacyaha. Uyu niwe wa mbere mu boherejwe bavuye hanze uzaba ukatiwe ku byaha bya Jenoside. Mu ntangiro z’umwaka wa 2013 nibwo Charles Bandora […]Irambuye
I Nyamasheke mu murenge wa Bushekeri, abahinzi b’icyayi bo mu Gisakura bibumbiye muri Koperative za KOPTEVIGI na Coopthe-Mwaga Gisakura zakoze inama rusange yo gusuzuma ibyo bagezeho, bagaragaza ko ari byinshi byiza byahindutse mu buzima bwabo, bavuga ko byose babikesha amahoro n’umutekano bahawe na Leta iyobowe na Perezida Kagame, basoza basaba ko uyu muyobozi yakomeze kuyobora […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015; Urukiko Mbonezamubano rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku bujurire bwatanzwe n’umuhungu wa Rubangura Vedaste (Rubangura Denis) yifuza ko ikirego yashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rukagisubiza inyuma cyakwakirwa bityo ibyemezo by’ubutaka byahawe mukase (Kayitesi Immaculee) bigakosorwa. Ni nyuma y’aho Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwanze gusuzuma ikirego cyatanzwe na […]Irambuye
05 Gicurasi 2015 – Kuri uyu wa kabiri mu nama yahuje abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth ku kibazo cyo gushyingira abana bakiri bato, komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yavuze ko hari intwambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya iki kibazo nubwo ngo kitaracika burundu. Gushyingira abana bakiri bato biracyavugwa cyane mu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 04 Gicurasi, abajura bishe urugi rw’imbere rw’ibiro bikoreramo UM– USEKE IT Ltd biri mu murenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza mu mudugudu wa Giporoso ya mbere, binjiramo biba ibikoresho bitandukanye by’akazi. Aba bajura batarafatwa kugeza ubu, bibye imashini eshatu za laptop (za Hewlett Packard) n’imwe […]Irambuye