Ubwo Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu wari watumiwe muri uyu muhango, yarijijwe n’amahano yumvise muri Jenoside yakorewe Abatusi, asaba abaturage b’igihugu cye kunga ubumwe nk’uko mu Rwanda byakozwe nyuma ya 1994. Dr Abdramane Sylla yasutse amarira yibutse inshuti ye biganye […]Irambuye
Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri ahitwa Jugujugu mu mujyi wa El Fasher, muri Km 7 hafi n’ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt44 Super Camp). Iki gikorwa kizaterwa inkunga na UNAMID binyuze mu cyitwa umushinga utanga impinduka vuba (Quick Impact Project), bikorwe n’ingabo z’u Rwanda zagiye […]Irambuye
Muri izi mpera z’icyumweru, abagabo batanu bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bafungiwe kuri police ikorera mu murenge wa Sake, nyuma yo gufatwa bakora uburobyi butemewe mu biyaga bya Mugesera na Birira. Aba bafashwe baravuga ko babiterwa n’inzara, bakongeraho ko batari bazi ko buriya burobyi butemewe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi buvuga ko […]Irambuye
Khadaffi Nzeyimana, Jean Pascal Ntairandekura, Mukeribirori ni amwe mu mazina y’Abarundi bari impunzi mu bice by’amayaga bakoze ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi mu cyahoze ari Amayaga. Byagarutsweho kuri uyu wa 26 Mata ubwo hashyingurwaga imibiri 105 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babonetse mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi mu karere ka Ruhango. Abarundi bakoze Jenoside mu […]Irambuye
Nyuma y’amatora yo gusimbura Komite ya Croix Rouge icyuye igihe yabereye mu karere ka Muhanga, abagize Komite nshya bavuze ko bagiye kubarura abatuye imidugudu 18 yo mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Muhanga hagamijwe kureba uko imibereho yabo ihagaze bityo babashe kubaha ubufasha bakeneye, babafashe no kwivana mu bukene. Habimana Vincent, watorewe kuyobora iriya […]Irambuye
Umugabo witwa Claude Hakizimana wari ufungiwe ubwicanyi muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza yatorotse gereza tariki ya 21 Mata 2015, gusa mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 24, umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza yatangarije Umuseke ko yamaze gufatwa. Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza (RCS), Gen. Maj. Paul Rwarakabije yabwiye Umuseke ko uyu mugabo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mata, Ikinyamakuru Indatwa.net cyashyikirijwe RMC gishinjwa na MINAGRI ndetse n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ku buhinzi n’ubworozi (RAJA) gukora inkuru itarimo ubunyamwuga kandi igambiriye gusebya MINAGRI n’abakozi bayo. Iyi nkuru yatangajwe tariki ya 23 Werurwe, ikaba yari ifite umutwe ugira uti “Bamwe mu bakozi ba MINAGRI babonera indonke mu mahirwe agenewe […]Irambuye
Hari mu gikorwa cyo gusibura umugezi wo mu gishanga cya Nyarububa mu kagali ka Mberuka ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé wari waje gufasha abaturage muri iki gikorwa yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kubaka igihugu aho kuzikoresha mu bintu bidafite akamaro nko kunywa ibiyobyabwenge no mu kwiyandarika. Guverineri Bosenibamwe yibukije urubyiruko ko ingufu bafite […]Irambuye
Dusabimana Sylidio ukuriye ibiro by’ubutaka mu karere ka burera ari mu maboko ya police y’igihugu aho akurikiranyweho ibyaha byo gutangira ibya Leta ubusa na ruswa nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa police mu ntara y’Amajyaruguru CIP Andre Hakizimana. Dusabimana kugeza ubu afungiye kuri station ya police ya Rusarabuye mu karere ka Burera mu gihe iperereza ku byaha […]Irambuye
Igikorwa cyo kwibuka abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ISAE cyatangijwe n’urugendo rwitabiriwe n’abakozi, abanyeshuri , imiryango y’abibutswe ndetse n’abaturiye Koleji y’Ubuhinzi ibarizwa mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze. Mu ijambo rye umuyobozi wa Koleji y’ubuhinzi Dr Laetitia Nyinawamwiza yavuze ko kwibuka abahoze bakorera cyangwa bigira muri ISAE ari ubundi buryo bwo kubaha no kuzirikana […]Irambuye