Digiqole ad

Mzee Rutayisire wasuye Perezida Kagame, ari mu minsi ya nyuma ariko ARISHIMYE

 Mzee Rutayisire wasuye Perezida Kagame, ari mu minsi ya nyuma ariko ARISHIMYE

Mzee Rutayisire ku buriri bwe ntatandukana n’ifoto y’urwibutso yasuye Perezida Paul Kagame.

Ati “Izabukuru ni umwanzi, urabona ko ndi mu minsi ya nyuma. Ariko ngiye neza kuko nsize igihugu kiza, igihugu kiyobowe neza mu myaka yose nakibayemo. Ndishimye.”

Gervais Rutayisire utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango yakabije inzozi ze, mu kwezi kwa gatanu 2013 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke mu Ruhango ko natabaruka atabonanye na Perezida Kagame azajyana agahinda.

Mzee Rutayisire ku buriri bwe ntatandukana n'ifoto y'urwibutso yasuye Perezida Paul Kagame.
Mzee Rutayisire ku buriri bwe ntatandukana n’ifoto y’urwibutso yasuye Perezida Paul Kagame.

Yakabije inzozi kuko ubwo butumwa bwamutashyeho (Paul Kagame) maze mu kwezi kwakurikiye amutumaho azana n’umugore we bakirwa mu rugo rwe i Kigali.

Uyu musaza ubu ubuzima bwe buri mu marembera kubera izabukuru, ku myaka 92 indwara z’ubuhumekero zamuteye kuremba cyane ndetse ubwo Umuseke wamusuraga ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Mata 2015 yavuze ko ari mu minsi ye ya nyuma.

Mu buzima bwe avuga ko yagize amahirwe kuko mu busaza bwe aribwo yakabije inzozi yari amaranye igihe. Gusa no mu buzima busanzwe ngo yagiraga amahirwe kuko yabashije kwibeshaho we n’umuryango we.

Mzee Rutayisire ubu ntakibashije kuva ku buriri ngo ajye no kota akazuba, mu ijwi ry’imbaraga nke cyane, yabwiye Umuseke ko ibanga ry’ubuzima ari ukubana, kugira neza no gukora neza ibikubeshejeho.

Uyu musaza w’abana batatu n’umwuzukuru umwe avuga ko atabarutse ariko asize igihugu kiza, bityo agiye anezerewe.

Ati “Urabibona ko ndi mu minsi ya nyuma. Ariko ngiye neza, nsize igihugu kiza abanyarwanda twifuje kuva cyera. Reba imyaka mfite ariko imyinshi nayibayemo mu gihugu gishyigira inzangano kirimo akarengane gakabije byakurikiwe n’imiborogo…Ariko uyu munsi dufite igihugu gishaka guca ibyo byose. Simbabaye rero kuko nsize igihugu kimeze nka cyakindi bavuga ngo gitemba amata n’ubuki.”

Umugore we Azela Mukanyangezi bamaranye imyaka 20, yabwiye Umuseke ko Mzee Rutayisire amerewe nabi hashize hafi ukwezi, ko yarembye cyane nyuma y’uko bavuye kwa muganga naho bakagerageza. Gusa ko koko usanga kenshi avuga amagambo meza nubwo arembye.

Mukanyangezi avuga ko umugabo we yagize amahirwe mu buzima yo kugera ku nzozi ze, ndetse nawe (Mukanyangezi) akaboneraho kwakirwa no kwicarana na Perezida Kagame ibintu ngo atatekerezaga kuko yumvaga ko ibyo umusaza yavugaga mbere ari iby’ubusaza nyine.

Ati“….Ariko gusura umukuru w’igihugu byaraturenze, twaranezerewe cyane ndetse twabaye abatunzi. Dufite inka ikamwa tukanywa amata, inzu yacu yarasukuwe, dufite amazi mu rugo mu gihe tutigeze tuyagira ndetse mu minsi mike turaba ducana n’amashanyarazi.”

Mukanyangezi avuga ko ku nka bahawe na Perezida Kagame nabo bazamwitura bagabira abandi bayikeneye ngo nabo batere imbere.

Mu gihe gishize kwa Rutayisire harateguwe cyane, ndetse abwira Umuseke ko bategereje umushyitsi ukomeye. Birashoboka ko yari Perezida Kagame kuko ubwo bamusuraga nawe yabijeje ko azabasura iwabo i Bweramana mu Ruhango.

Kuri uyu wa gatatu aganira n’Umuseke yagize ati “Yewe, ntabwo namurenganya n’iyo atangeraho, aba afite akazi kenshi. Ibyo yadukoreye anakorera abanyarwanda birahagije.”

Mzee Rutayisire Gervais aho atuye benshi barimo abakiri bato bakunze kumusura bamubaza iby’urugendo rwe kwa Perezida Kagame ndetse ngo akabaganiriza byinshi ku gukunda igihugu no kuba indahemuka.

Ubwo uyu musaza yakirwaga na Perezida Kagame byari inzozi ku buzima bwe
Ubwo uyu musaza yakirwaga na Perezida Kagame byari inzozi ku buzima bwe. Photo/PPU
Aline(Umwuzukuru) mu rugo kwa Sekuru ari kuvoma amazi.
Aline(Umwuzukuru) mu rugo kwa Sekuru ari kuvoma amazi aho mu rugo.
Inka bagabiwe na Paul Kagame bazitaho ku buryo ngo nabo bazoroza abandi
Inka bagabiwe na Paul Kagame bazitaho ku buryo ngo nabo bazoroza abandi
Paul Kagame yagabiye Mzee Rutayisire imbyeyi n'iyayo
Paul Kagame yagabiye Mzee Rutayisire imbyeyi n’iyayo
Mu minsi mike kwa Rutayisire baraba bacana amashanyarazi.
Mu minsi mike kwa Rutayisire baraba bacana amashanyarazi.
Kwa Mzee Rutayisire haravuguruwe.
Kwa Mzee Rutayisire haravuguruwe ubwo biteguraga umushyitsi ukomeye mu mpera z’umwaka ushize
Mukanyangezi Azela umugore we avuga ko nubwo umugabo we arembye ariko koko yishimye
Mukanyangezi Azela umugore we avuga ko nubwo umugabo we arembye ariko koko yishimye

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

24 Comments

  • ohhh urware ubukira muzeee.urabona ko nubwo afite imyaka 92 ariko yari agikomeye urebye hariya ahagararanye na president. Allah akorohereze kandi birashimishije kumva ko wishimye. happiness niyo yambere

  • Ariko Ubwo Muba Muri Mubiki ??? Ngo Kuva Yabaho ?? None c Muze Kubwa Rudahigwa Byari Bimeze Gute +!+! ??
    Sawa

  • Teteri, ntukavuge ubusa, ibi ni ibyo uyu musaza yivugiye kandi u Rwanda aruzi guhera kera cyane; niba ushaka kuvuga ibyawe bivuge ureke kumuvugira kandi yivugiye! Ubwo rero ubabajwe n’uko avuze neza Kagame ? Abantu nkawe bafite ibibazo rwose!

  • Eh we 92 ngo arware ubukira!? Mugani wa Mandala ntabwo ari ukurwara ni ugusaza!

    Ariko hari ikintu nshaka ko muzankoreraho ubushakashasti!? Abantu bashaje bafite abagorebatoya bararama cyane!? Urujyero mwese kubo muzi ni Mandela, Mugabe, uyu musaza nyine na abandi benshi njye najyiye mbona!?
    Muzabikoreho ubushakashasti mumbwire ariko njye ndabona nshingiye kuri statistique za abasaza nzi barengeje 90 nakemeza Hypothese yange.

    • Wowe ubaza impamvu: It all about Bioenergy. Ese wari uzi ko uyu musaza umufashe ukamujyana mu kubana n’abana biga nko mu mwaka wa mbere wa primaire yarama indi myaka 10 ntacyo abanye !

  • Navugaga abagore batoya mu myaka hatagira uwumva size!

  • Teteri wewe urashaka guhimbira umusaza ibyo atavuze?

  • Hari TETERI hari KIBWA2

    Muri imishire qoui ???
    Mwarazezejyeye mwembi !!!!
    Kibwa 2 ubwo nuko mwirara mu mpinja mufata kungufu mutwangiriza abana.
    Wibeshye nufatwa agafuni piiiiiii

  • Nyamara Nyakubahwa president KAGAME ni umubyeyi w’Abanyarwanda koko urabona ukuntu yicishije bugufi yakira uwo musaza,nyamara ari nka ba Meya wabona bigize ukundi kuntu! haraho mwabonye koko umuyobozi nkuyu? nitukajye tubeshya rwose njye birandenze,n’
    ababyeyi batubyara iyo badukujije dusigara tubarebera kuntugu! uru n’urugero rwiza!

  • KIBWA2 wasanga arinkumugore wa2 uwambere yaritabye IMANA

    • kuki uvuga ubusa? kosora ikinyabupfura please

  • Muzehe urinfura ubufura bugaragara mubyokora muzehe oyeee abakwanga baraka tu

  • kuki uvuga ubusa? ikinyabupfura please.

  • teteri yararangiye nasange imbonerakure nizo bahuza naho reka umusaza, ko wigira uwacyane se wigeze usura kinani? kagame oye oye oyeeeeeeee azatuyobora mpaka, utabishaka uzasabe inema yo kubyemera, kwanza bazane kamarampaka , teteri nabandi nkawe tubatere ishoti.

  • Inkuru ibarwa n’uawyibonye ,Umusaza yivugiye ukuri yabonye, n’abandi bazi ukuri kundi nabo batubwira .We ntamuyobozi yabonye wayoboye nk’uwo abona muri iki gihe. kandi nanjye n’ubwo nta ngoma ndarya zitandukanye uretse President Kagame undi numvaga ayobora urwanda ni Pasteur Bizimungu kuko nawe ni ejo bundi ariko sinigeze numva IJAMBO rye, sinigeze mbona yasuye abantu mu giturage no mu bike bitandukanye kandi nari mfite ubwenge kuko ni ejo bundi. Murakoze mwe mwariye nyinshi muzi byinshi.

  • ko imyaka ye yabatangaje kd mbona ari micye cyane ngereranyije nabandi basaza nzi se?

  • Ushaje neza, umuryango ukwegere ugufashe no kwiyegereza Imana.

  • Njyewe sibyumva uyu ni prezindant womukihe gihugu

  • Mzee Rutayisire,rwose Imana yo mw’Ijuru ikomeze ikube hafi,uzatahe amahoro kandi Igutegurire aho uzaruhukira unezerewe!!Sinabura gusaba Imana y’inyembabazi kandi ishobora byose ko yakongerera iminsi yo kubaho ugakomeza kubona no kuryoherwa n’ibyiza Mzee wacu azakomeza kutugezaho.Mbisabye ntyo nizeye mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami w’amahoro.Amena

  • Ariko nkawe KABUYE koko urumva imyumvire yawe ihuye nicyo uwatwandikiye inkuru yatubwiraga koko!!!!kabisa Rucagu aracyafite akazi.ubwo se abantu baratubwira ibyiza umuyobozi yatubwiye nawe aho kugira ngo wumve ibyiza ukumva ibibi.sha saba Imana iguhindure kuko ibyawe ndabona bidasobanutse.kudaha agaciro ibisomwa ukagoreka ibyo usoma ntagaciro bitanga.

  • Yewe babivuze ukuri ngo gusaza ni ugusahurwa koko! Igendere mu mahoro y’Imana!

  • uyu musaza ibyo avuga ni ukuri pe! nanjye imyaka ibaye myinshi ariko ntabwo ndabona umuyobozi mwiza nka Paul Kagame.Imana ijye ikomeza kumuha umugisha

  • Abantu nkabo bahozeho baba negativists.Nawe reba abantu kubwa kera banze kuyoborwa numuhanuzi Samuel bihitiramo umwami.Imana ibitegereje iti ntibanze umuhanuzi ahubwo nijye banze.Bukeye ibaha Saul ngo ababere umwami ariko byarangiye aberetse ko ariwe bifuzaga kurusha Imana.Bantu mwanga ibyiza ntacyo bitwaye muzagezahe?burya naje kumenya ikintu gikomeye kitwa “Guhinduka”burya birashoboka biterwa nicyo umuntu yahisemo cyaba kiza cke kibi ugifitemo uruhare.Urwo rwango mwabibwemo namacakubiri aturuka kuri satan azabavamo mutanagiyemu rusengero?Hemwe muri ba bazirunge zange zibe isogo

  • Ariko abantu bazi kuvuga koko!!!Igihugu gitemba amata n’ubuki muzi icyo aricyo!?Turimo turashira twumva ngo igihugu gitemba amata n’ubuki!Mwagiye mureka gushinyagura koko!!!Ni bangahe baburara?Nibangahe bahangayitse muri ki gihugu!N’amata n’ubuki ku bantu batarenze 10 mu Rwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish